Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: umusore w’imyaka 24 yatoraguwe muri ruhurura yapfuye

Ruhurura igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w’umusore witwa Mpozembizi Aphrodis uri mu kigero cy’imyaka 24.

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2017, nibwo umurambo w’uyu musore bivugwa ko yari umumotari wagaragaye muri ruhurura yo mu Cyahafi yegereye urusengero rwa ADEPR.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko Mpozembizi yari amaze ibyumweru bitatu i Gikondo mu kigo ngororamuco.

Umubyeyi wakodeshaga mu rugo rumwe na Mpozembizi yagize ati “Mutubarize icyo uyu musore yazize kuko twe twamuherukaga ubwo twajyaga kumusura kwa Kabuga mu kigo ngororamuco.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu Emmanuel yemeje iby’uru rupfu avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Yagize ati “ Ayo makuru twayamenye, polisi ikimara kuyamenya yihutiye kuhagera biba ngombwa ko umurambo ujyanywa kwa muganga ku Kacyiru kugira ngo icyamwishe kimenyekane.”

Yakomeje agira ati “ Nk’uko bigaragara, mu maso hasaga nk’ahari habyimbye ariko kugira ngo twemeze ngo uyu muntu yishwe cyangwa ni urupfu rusanzwe, turi kubikurikirana ni nayo mpamvu yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo asuzumwe.”

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iganze - 6/06/2017 saa 06:01

Birababaje kubona umwana muto nkuyu abura ubuzima . Umuryango we wihangane niba uri bubimenye ngo umushyingure. Murebe uwabigizemo uruhare, ahanwe by'intangarugero kuko gukinisha ubuzima bw'umuntu birababaje cyane. Kuvutsa umuntu ubuzima uba wagishije inama Imana yabumuhaye? Aho hantu kwa kabuga naho bahavuze igihe, hari ijambo nakunze ngo ntihabaho umunyeshuri w'umuswa habaho umwarimu w'umuswa. Ngo bahajya abana b'inzererezi, usibye ko ndora uyu we bamujyanyeyo ari na mukuru, Nta mwana uba inzererezi ari ikosa rye, hbaa harimo uruhare rw'ababyeyi uko byagenda kose, gufunga umwana niwo muti? Mbibona nko kujya kwivuza urwaye, aho kukuvura bakagukubita, bakaguhuhura.
Kanda hano umusubize

umugwaneza jose - 6/06/2017 saa 03:23

arikose kuki police itareba hariya kwakabuga ibihabera koko ngabo zacu zurwanda ko mukora byinshi byiza mwarebye nariya koko abantu barahagwa nukuri murakoze
Kanda hano umusubize

daniel - 5/06/2017 saa 15:21

tuzashima ari uko hamenyekanye icyo abo Bantu bazira
Kanda hano umusubize

NIYITEGEKA FIDELE - 5/06/2017 saa 12:38

nihakorwe iperereza rwose birababaje???? gusa Imana imwakire
Kanda hano umusubize

shadrack - 5/06/2017 saa 10:45

turashimira polisi ko ituba hafi nabaturage batagira amakuru mugihe
Kanda hano umusubize

shadrack - 5/06/2017 saa 10:45

turashimira polisi ko ituba hafi nabaturage batagira amakuru mugihe
Kanda hano umusubize

shadrack - 5/06/2017 saa 10:45

turashimira polisi ko ituba hafi nabaturage batagira amakuru mugihe
Kanda hano umusubize

shadrack - 5/06/2017 saa 10:42

turashimira polisi kutubahafi
Kanda hano umusubize

umugwaneza jose - 6/06/2017 saa 03:31

abakose impanuka imana ibarinde
Kanda hano umusubize

MUJYAMBERE - 5/06/2017 saa 09:15

MBEGA AGAHINDA!?POLICE YACU TURAYIZEYE NIKORE IPEREREZA,HAMENWE ICYAMUHITANYE.
Kanda hano umusubize

EVARISTE - 5/06/2017 saa 09:13

inzego zubuyobozi zikoriperereza zimenye icyishe uwomusore imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X