Monaco cosmetics

Harmonize wo muri Wasafi ya Diamond yigambye ko akimara gutandukana na Jacqueline Wolper yahise atera inda

Umuhanzi Harmonize ubarizwa muri Studio y’umuhanzi Diamond izwi nka Wasafi Records, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Jacqueline Wolper kuri ubu yamaze kwigamba ko yateye umuzungukazi inda.


Mu gihe hatarashira igihe kinini bimenyekanye ko aba bombi bamaze gutandukana, ubu nta kindi gikomeje kuvugwa usibye umuzungukazi uri mu rukundo n’uyu musore ndetse ngo akaba yarahise amutera inda mu gihe kiri imbere akaba agiye kumubyarira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Harmonize yemeje ko yamaze gutandukana burundu na Jacqueline Wolper, kuri ubu ikimuraje ishinga akaba ari ukwita ku mwana uwo muzungukazi yitegura kwibaruka.

JPEG - 37.5 kb
Umugore bivugwa ko Harmonize yateye inda

Ibi bikaba byanatumye akomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane yerekana n’amafoto y’uwo mukunzi we atwite ngo birusheho gusakara ko agiye kuba umubyeyi.Abamukurikiranira hafi bavuga ko yasaga n’ushaka kwihimura kuri Wolper.

Ku ruhande rwa Jacqueline Wolper,ubwo yaganiraga na Cloud Tv yavuze ko kuba baratandukanye bagatinda kubitangaza nta gitangaza kirimo kuko si intambara,ikindi kandi nta rwango bafitanye kuko ngo ejo cyangwa ejobundi bashobora kongera gusubirana cyangwa bagahurira mu bindi bikorwa bya bizinesi.

Uyu mugore avuze ibi mu gihe hashize iminsi mike yigambye kugirana umubano wihariye n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond na Alikiba mu bandi bagabo yahuye na bo atibuka umubare wabo.

Harmonize uzwi mu ndirimbo nka Matatizo, Ayiola ndetse na Bado, we na Wolper w’imyaka 30 baherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo muri 2016, umubano wabo wagarutsweho kenshi mu itangazamakuru biturutse ku mafoto bahozaga ku mbuga nkoranyambaga biyerekana nk’abataryaryanya.

Aba bombi babanye mu nzu imwe ndetse banabyarana umwana, batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka ku mpamvu batigeze bifuza gutangaza,bikaba bisojwe uyu musore yeruye ko yamaze gutera inda umuzungukazi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HARMONIZE - 18/10/2017 saa 16:06

Vip?ko numvise ko harmonize yasohoye indirimbo ishaka gusa nira ya urban boys"till i die"niyihe iyo ndirimbo ya harmonize?
Kanda hano umusubize

MERVA - 14/09/2017 saa 07:42

eg koko murakoz ku duherez info so HARMONIZE & WOLPER batandukanye ba fit'umwana?
Kanda hano umusubize

MERVA - 14/09/2017 saa 07:39

oh murakoz c ku duha info so nsha mumenye ko harmonize na wolper ba tandukanye bafit'umwana cyangwa ?
Kanda hano umusubize

HAMENYIMANAVALENC - 25/07/2017 saa 12:08

ESEHARIMONIZENIMURUMUNAWADIAMON
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X