Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana : Nyiransabimana wazengereje abaturage abiba ihene ndetse akanamena amazu yaguwe gitumo

Nyiransengimana Beatrice uvuga ko akomoka mu majyaruguru ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe azwiho kwiba ihene, ubu aramena inzu akiba ibikoresho byiganjemo imyenda n’inkweto.

Kuri iyi nshuro ubwo yafatwaga yibye abaturage bo mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, Kubera ko yabaye iciro ry’imigani ntabwo bigeze biruhiriza ubusa ngo bamushyikirize polisi kuko bakeka ko nta cyo byatanga, n’ubusanzwe amaze kujyanwayo inshuro nyinshi akarekurwa.

Bavuga ko bajya mu mirimo yabo aho batahukiye bagasanga uyu mugore yabacucuye, kwibwa ihene byo bari barabimenyereye igihangayikishije ubu nuko hajeho icyo kumena inzu zabo, bagasanga ingufuri yazimennye akiba ibirimo.

Nzabonimana Hassan, avuga ko aherutse kwibwa abaturanyi bakamubwira ko hari umugore babonye yicaye ku irembo ry’iwe,nyuma aza gufatwa ashinjwa kumena inzu.

Agira ati : “Uyu mugore mwabonye nsanze bamufashe nibuka umunsi nibwa, bambwiye ko babonye i wanjye umugore, byabaye ngombwa ko ntumaho abamubonye bagera kuri 2 bombi bahuriza ku kwemeza ko ari we bahabonye, gusa ndatunguwe ingeso yo kumena amazu twari dusanzwe tuyizi ku bagabo ariko uyu arantunguye cyane, nabuze icyo nakora kuko ntabwo ari umuturage tuzi muri aka gace”.

Nyiransengimana Beatrice, ushinjwa n’abaturage kumena inzu ntaca ku ruhande ngo ahakane ibyo avugwaho, avuga ko yaretse kwiba ihene ubu ngo ariko akaba asigaye yiba mu nzu kumanywa y’ihangu.

Agira ati “kwiba ihene narabiretse kuko basigaye bazicunga cyane banyirazo, iyo mbonye urugo rutarimo abantu ndakingura nabona imyenda cyangwa inkweto nkabitwara, nanjye ntabwo nzi uburyo mpafungura, maze igihe kinini niba hari abamfata bakankubita ubu narashize kubera inkoni nanjye ntabwo ari njyewe ni ubuzima”.

Aha ashinjwa kwiba ntabwo ariho atuye, ati “Umubyeyi wanjye aba Nyagatare ariko njye nkunze kuba kabuga ariko na hano Rwamagana ndahaza mbiterwa n’ubuzima bubi”.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangiye gukurikirana iki kibazo uyu mugore afite, Kazayire Judith, umuyobozi w’iyi ntara aganira n’itangazamakuru, yemeje ko basanze afite ikibazo bamufasha.

Ati “Ntabwo byari bisanzwe kumva umugore ufite iyo ngeso ariko icyo tugiye gukora ni ukumukurikirana nk’umuturage wacu twasanga ari muzima nta kindi kibazo afite agafatwa agakurikiranwa n’ubutabera, ariko twasanga hari ibibazo afite byihariye twamufasha nk’umuturage wacu”.

Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Beatrice yafatiwe mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base yibye Ihene ahita ayica, abaturage bo muri uwo murenge bamufashe bemezaga ko yari agiye kuyishyira mu mufuka ngo ayijyane ndetse banashimangiraga ko yabajujubije.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bebeto - 8/06/2017 saa 18:05

Wowe wiyise TIKU wowese uzajyahe ra ? Ko wasanga umutanzeyo ,wagirango uzaguma uhagaze, humura iminsi izakugonda wumvu uko ubaye. NGO urucira mukaso ......
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 08:01

igisambo cyumugore kiba gisekeje Reba kugukorera intumbi yihene ngo wibye boro koko!bahungu MWe uzamushaka azahomaho
Kanda hano umusubize

tiku - 6/06/2017 saa 12:52

mwazakubise ikibando umujyinga c mukamurangiza ubundi akajyiyabandi bajya kombona kihakwiriye
Kanda hano umusubize

Kamenge - 8/06/2017 saa 15:12

Afitibizuru nubundi nibabandi.
Kanda hano umusubize

Kabera Betty - 12/06/2017 saa 01:59

ngo ibiki? sobanura neza
Kanda hano umusubize

rutasi - 6/06/2017 saa 05:24

Niko bimeze ko batubwira kwihangira Imirimo se. Ubwo nawe yihangiye uwe. Nubuzima bubi .
Kanda hano umusubize

Kana - 5/06/2017 saa 15:03

Umva disi ngo nibasanga afite ikibazo bazamufasha.....Nikundira imvugo z'abayobozi bamwe na bamwe. Wagirango baba babwira abana na bo bo mu kiburamwaka.
Kanda hano umusubize

kuizera - 5/06/2017 saa 11:12

ariko rero birarambiranye afatwa burimunsi police ikamurekura kuki nimba ntategeko rimuhana ririho kuki batamujyana mukigo ngororamuco byibura akamarayo igihe kinini !!!?amaze gifatwa nkinshuro 4yerekanwa kumatrlevision bakamureka ,leta ibifitemo uruhare kbsa kuko yakabaye ahanwa nkabandi banyabyaha .
Kanda hano umusubize

Adepr nkurikiye - 6/06/2017 saa 03:17

Yooo!! Uwo mudamu nibamukure habi.bamufashe nibyongera bazamuhane pe!
Kanda hano umusubize

Bafunge Atarazana umutimawokwica.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X