Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Yvan Bravan yabajijwe niba new level iramutse ivuguruye amasezerano yayisubiramo maze arya indimi

Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Malaika,This is Love ndetse na Just Dance, nyuma yo kuva mu nzu y’umuziki ya New Level ryamukoreraga indirimbo, yavuze ko ingingo zari zigize amasezerano ziramutse zivuguruwe atazi neza niba yasubiramo.


Uyu musore aganira n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, yakuyeho urujijo kubyibazwaga na benshi yemeza ko n’ubwo ibyinshi ari ibanga ry’akazi,ariko mu byo yabashije kwerura yavuze ko mu masezerano yari afitanye niyi Label harimo ingingo zitamwemereraga gukomeza ariko kandi ngo zivuguruwe ntazi niba yasubiramo.

Ku byerekeye ibyavugwaga ko Buravani yikuye muri iyi Lebal bitewe no gupfa amafaranga bigateza ubwumvikane bucye hagati y’impande zombi, uyu musore yabigaramye avuga ko ibyo ntaho bihuriye kuko no kuvamo habaye ubwumvikane.

Hanyuma ku byerekeye kuba yasubiramo mu gihe amasezerano avuguruwe ,uyu muhanzi yagumye mu gihirahiro avugo ko atabizi gusa ashimangira ko ari nk’umuryango habamo kuganira bakareba icyakorwa.

Kuva muri New Level kwa Yvan Buravan kwahuriranye n’indirimbo ye”Just Dance” ye yasubiranyemo n’umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Tanzania A-Y yari yasohotse icyo gihe bituma benshi bibaza niba ariwe wabaye umusemburo wo gutuma amasezerano atavugururwa.

Guhagarara kw’amasezerano ya Buravan kwahamijwe n’itangazo New Level yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi 2017 aho bahamije ko nyuma yo kurangizanya amasezerano n’uyu musore batabashije kumvikana uko bayongera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X