Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kanyinya: Imodoka ya Fuso yakomerekeje barindwi inangiza byinshi


Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka isenya akabari yangize ibinyabiziga byari hafi aho ndetse ikomeretsa abantu barundwi. Ibyo bikaba byabereye hafi yo ku Giti cy’Inyoni ku muhanda ugana mu ntara y’Amajyaruguru.

Iyi modoka ya Fuso yakoze impanuka yari itwawe na Gasirimu Emmanuel yavaga I Musanzwe igana I Kigali igeze ku kabari ka Gakunzi hafi yo ku Giti Cyinyoni ihakorera impanuka. Byari hafi mu masaha ya saa munani n’igice z’ijoro.

Ikimara gukora impanuka abantu barindwi bari bahise bakomereka, muri bo batatu bakomeretse mu buryo bukomeye; ndetse imodoka na moto byari bihaparitse nabyo birangirika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya iyi mpanuka yabereyemo, Niyibizi Jean Claude, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ni Fuso yari ivuye mu Karere ka Musanze yabuze feri noneho igonga inzu, imodoka na moto byari biparitse aho ngaho, ikomeretsa abantu barindwi bari kuri ako kabari.”

Yakomeje agira ati “Yabuze feri igeze muri ariya makorosi irakomeza aho kugira ngo ikate igana ku Giti cy’Inyoni, arareba abona akomeje ashobora kuyigusha mu mugezi wa Yanza, maze arakomeza agonga iyo nzu.”

Yavuze ko uretse iyo modoka na moto byangiritse, ngo n’iyo modoka yakoze impanuka yangiritse bikomeye kimwe n’ako kabari yagonze.

Niyibizi yakomeje avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba hakozwe ubutabazi maze abakomeretse bajyanywa ku bitaro bya CHUK gusa ngo kugeza ubu nta makuru y’uwaba yitabye Imana muri iyi mpanuka arabona.

Ndayisenga Vedaste nyir’akabari iyi modoka yagonze, yabwiye abanyamakuru ko iyi mpanuka yabaye mu kabari ke harimo abakiriya bane ariko ku bw’amahirwe nta n’umwe witabye Imana uretse umukozi we itafari ryakomerekeje ku mutwe.



Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Arinitwe Alphonse conorade - 6/06/2017 saa 04:35

ese umuhanda wa kanyinya waba ukoze nabi ko hakomeje kuba impanuka ziteye ubwoba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X