Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi ukomeye muri Afurika agiye gutaramira abanyarwanda

Mr Eazi ni umuhanzi ukomeye muri Nigeria witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade azwi mu ndirimbo ‘Leg Over’ aherutse guhuriramo na Wizkid, ‘Dance for You’ yakoranye na Eugy, n’izindi ategerejwe mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Mr Eazi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na Rock Events kikazabera muri Kigali Convention Center.

iki gitaramo azakorera mu Rwanda biteganijwe ko kizaba ku itariki 3 Nyakanga 2017, afatanyije na Buravan na Charly&Nina.

Mr Eazi azaza mu Rwanda avuye kuririmbira mu gihugu cya Congo aho azaririmbana na Diamond Platunmz mu gitaramo cyitwa “Independance Day Festival.”

Mr Eazi ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika bahataniye ibihembo cya BET, ari mu cyiciro kimwe na Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria), na Wizkid (Nigeria).

Rock Events yatumiye Mr Eazi itangaza ko gahunda zose zijyanye n’iki gitaramo zamaze kunozwa igisigaye n’itariki y’igitaramo ubundi abanyarwanda bakishimana n’iki cyamamare muri muzika nyafurika.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nishimwe Grace - 7/06/2017 saa 11:14

OMG bizaba ari ibitangaza I love him so so so much singomba kuhatangwa pe!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X