Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntibyoroshye hagati ya Depite Bamporiki n’umuryango we

Depite Bamporiki Edouard,aratangaza ko atigeze yumvwa neza n’umuryango ubwo yashakaga kuwubwira iby’inkotanyi awushishikariza kuziyoboka. Byumwihariko nyina umubyara we yamubwiye ko zizamwivugana.

Ibi ni ibyo aherutse gutangaza ubwo yamurikaga igitabo cye yise "Mitingi Jenosideri, Imbundo, imbarutso y’imbunda yarimbuye imbaga",. Iki gitabo kikaba gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside 67 na bamwe mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abafite ababyeyi bayikoze.

Mu buhamya Depite Bamporiki yahaye abari bitabiriye uwo muhango, yagarutse ku kuntu yigeze gukoranya abo mu muryango w’iwabo i Nyamasheke akajya kubabwira ko aba muri FPR Inkotanyi ariko bakamukwena cyane.

JPEG - 71.6 kb
Depite Bamporiki uvuga ko umuryango we wamubwiye ko Inkotanyi zizamwivugana

Aha yagize ati: "Mama wanjye w’umukecuru uba i Nyamasheke, naramuhamagaye mubwira ko nshaka ko bahuza abantu bo muri Famille muri 2010, njya kubabwira ko hari umuryango mwiza mbamo wa RPF kandi ko numva nshaka ko abantu bakuru b’iwacu nabo bayoboka umuryango. Aba tantes (ba nyirasenge na nyinawabo) baraseka barakumbaraga bakihirika iriya, ngo wowe? Ngo uri Inkotanyi? Nti yego... bakongera bagaseka... Ni ukuvuga ngo mu bitekerezo by’abantu, harimo ikintu cyo gufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na Tito ntibihure! Bati iyi nkotanyi itareshya n’izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse... Ntabwo abo bantu b’iwacu bize, gusa ndimo ndashaka kubereka ibintu turimo guhangana nabyo, niba dushaka ko bigera aho bigera, nta n’ubwo tugomba guhera ku baturanyi, tugomba guhera iwacu."

Depite Bamporiki kandi yasobanuye uburyo nyina umubyara yigeze kumubwira ko uko Inkotanyi zigenda zimushyira imbere ari nako zizamurangiza, ndetse ngo abimubwira abanje kumeneka ko umugore we atumva kuko azi ko ari umututsikazi.
Depite Bamporiki ati: "Aho ubwo ni muri 2010, baranseka bangira urw’amenyo, bati rero nta nkotanyi tukubonyemo, uzagende wihahire uhahe uronke, uzagwize.

Abantu dushatse kuvugisha ukuri ngo ikibazo gihari tukimenye, kuko abantu benshi turabiganira... Bamporiki mbaye umudepite, ngize umugisha ngiye iwacu ndababwira barishima, nza kuzagera igihe njya mu butumwa bw’akazi. Isaha igeze, nibuka ko ntabwiye mama, ubundi urumva umukecuru wo mu cyaro aba agushaka buri gihe, umugore wanjye yari arimo kunkorera igikapu, njyewe narisigaga turi mu cyumba.

Ndashaka kubibabwira uko byari bimeze. Noneho telefone ndayihamagara, nyishyira muri haut parleur (loud speaker) irasona, noneho mama wanjye yitabye nti mama bite? Ati ni byiza... Afite telefone, iyo telefone nayiguze mu mushahara nahembwe n’Inkotanyi... Ubwo noneho aritaba, nti mama rero ntabwo mpari ngiye kujya mu gihugu cya kure cyitwa Vietnam, nzamarayo icyumweru nugira ikibazo uzavugishe umukazana wawe njye sinzaba mpari. Noneho ahita ahina ijwi, ati yewe... Uri mu rugo? Nti yego, ati uri wenyine? Noneho ariko, mu by’ukuri ambaza ngo uri wenyine, yambajije ko ndi mu rugo, narwanye urugamba rw’igihe gito rw’uko nashatse n’uko navutse. Noneho mama mubwiye nti ndi njyenyine, ahita ambwira ngo umva, ngo hanyuma rero ngo uko ubona zigenda zirushaho kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza. Noneho, ntacyo navuze mbere yo kugira icyo mvuga narahindukiye ndeba umugore wanjye, twe tuba mu nzu yacu turi babiri twenyine, ntawundi muntu uhaba."

Yakomeje asobanura uburyo hari undi muyobozi yitabaje ngo azajye kumufasha kwereka nyina ko atari we muhutu wenyine uri muri Politiki, ariko ngo uwo muyobozi we yamweretse ko arwana n’ibirenze ibye. Aha yagize ati: "Na mama wanjye arabizi ko tuba turi babiri, ubwo yambazaga ko ndi njyenyine, icyo yambazaga we arakizi n’ubwo mwumva ko ari umuturage. Noneho, ubwo telefone iracyariho, ndeba umugore wanjye mbona abaye nk’uguye mu kantu. Nti ariko mukecu, nti ubundi [ni umupantikote mama wanjye] ibyo bintu ni ubuhanuzi baguhanuriye? Ni ibiki? Bivuye hehe? Ngo umva ntumbaze byinshi, ngo wowe niba ushaka kumenya ibindi uzaze tubiganire waje. Noneho rero mbwira umugore nti ibi bintu rero ntubitindeho, ndigendeye tuzabikoraho tugarutse. Ngarutse, nahuye n’inshuti yanjye y’umuyobozi, ndamubwira nti ndashaka ko uzamfasha tukajya kureba mama, kuba abizi neza ko ndi umuhutu, ashobora agirango wenda muri iki gihugu ninjye muhutu uba muri Politiki njyenyine. Noneho mubwira ibyo mama yambwiye, ati nibura mama wawe ntiyanize. Ati njye mama wanjye abikorera analyse (isesengura) nk’umuntu wize..."
Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo yumva adahuje imyumvire n’uyu mubyeyi we ndetse ngo aramutse agiye n’ahantu bibuka agatukana cyangwa akavuga ibintu birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo uwabibaza Depite Bamporiki yaba amuhemukiye.

Aragira ati: "Mama wanjye agiye ahantu bibuka agatukana cyangwa akazana ingengabitekerezo ya Jenoside, mu by’ukuri umuntu uzabimbaza azaba ampemukiye. Mama wanjye, yavutse mu 1959, njye mvuga mu 1983, usibye kuba ari mama wanjye, njye sintekereza nka mama, kandi guhindura mama wanjye njyewe byarananiye, kuko mama turavugana nkumva ibintu ntabyumva, kandi iyo nahembwe arabimenya, ariko ibinti ntabwo mama wanjye ashaka kubyumva... Impamvu mbibabwira ni uko njye navuganye na mama, ndavuga nti ariko wowe, nzajya nkuvamo uko mpuye n’abantu... Nitutabigenza gutya, ubanza bizatugora! Kugirango iki gihugu gikire, ni uko dusenya izi nkuta tukubaka ibiraro ndetse tukabwira ababyeyi bacu ko, mu by’ukuri ntabwo njyewe ndi uwo ku butegetsi bwa Habyarimana, ubuse nazasobanura iki? Mama wanjye ashobora no kugira ibisobanuro, akavuga ati njyewe navutse mu 1959, niko nigishijwe. Ubwose mbaye nka mama, navuga ko nigishijwe nte? Ryari? Nande?"

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

katabarwa ,BARUMVA Emmy - 16/06/2017 saa 10:40

Reka turebe icyo Bamporiki yaragiye kwigisha muri iyi nkuru:yaragiye kugaragaza ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo uhereye kuri Maman we? tuzineza ko umuntu ugaragaweho ningengabitekerezo,ashyikirizwa ubutabera akazira ingengabitekerezo , none aha BAMPORIKI yakoze iki? niba ntacyo ni amaco yinda ahubwo yakurikiranwa niba ntacyo yakoze yaba yarafatanyije na maman we?
Kanda hano umusubize

Kamarampaka - 13/06/2017 saa 03:53

Mureke uyu mugabo, aranyura iya kure ngo yigaragaze neza. Gusa ibi biragaragaza ko ari we utekereza gutya, yarangiza akabihirikira nyina. Aya madini y'inzaduka nayo amaze kwigaragaza nka za nkende zurira ibiti...
Kanda hano umusubize

bosenibamwe - 12/06/2017 saa 04:59

Abantu nkaba babaho kandi igihe cyo kubivugishwa( kuko uretse umurwayi nnta wundi wavuga kuriya umuntu wamutwise, akamwonsa, akamuheka, akamugaburira, akamukorera isuku yinereye cyangwa yinyariye ) wabivuga uretse umuntu urwaye mu mutwe. igihe cyabyo kirageze. ibuka MITSINDO Fidele ( mwene NSEKALIJE) ibyo yavuze kuri Nyakubahwa Habyarimana. umuntu arakugaburira, mugasurana, mugasangira warangiza uti iki n'iki!!!!! ko GATABARWA cyangwa KAJEGUHAKWA birirwaga basurana nawe batari kubivuga. abantu baragwira gusa.
Kanda hano umusubize

bosenibamwe - 12/06/2017 saa 04:58

Abantu nkaba babaho kandi igihe cyo kubivugishwa( kuko uretse umurwayi nnta wundi wavuga kuriya umuntu wamutwise, akamwonsa, akamuheka, akamugaburira, akamukorera isuku yinereye cyangwa yinyariye ) wabivuga uretse umuntu urwaye mu mutwe. igihe cyabyo kirageze. ibuka MITSINDO Fidele ( mwene NSEKALIJE) ibyo yavuze kuri Nyakubahwa Habyarimana. umuntu arakugaburira, mugasurana, mugasangira warangiza uti iki n'iki!!!!! ko GATABARWA cyangwa KAJEGUHAKWA birirwaga basurana nawe batari kubivuga. abantu baragwira gusa.
Kanda hano umusubize

eric manzi - 9/06/2017 saa 18:04

Hahahhahahha.nikibazo murda ncuti zanjye abahutu amaraso yabene wacu mwamenye azabagaruka nurubyaro rwanyu .mufite ikimwaro kizabakurikirana.mukome.Uzi abakobwa babahutukazi babengwa kubera uko bavutse.generation 2020 niyo izabaho neza.naho twe tuba tubeshyanya gusa.
Kanda hano umusubize

eric manzi - 9/06/2017 saa 17:59

Hahahhahahha.nikibazo murda ncuti zanjye abahutu amaraso yabene wacu mwamenye azabagaruka nurubyaro rwanyu .mufite ikimwaro kizabakurikirana.mukome.Uzi abakobwa babahutukazi babengwa kubera uko bavutse.generation 2020 niyo izabaho neza.naho twe tuba tubeshyanya gusa.
Kanda hano umusubize

Rukundo - 9/06/2017 saa 15:20

Hari uwigeze kwivugira ngo injiji mbi ni izize. Ubuse uyu uvuga ko nyina atize we wize ko mbona ari inyuma ye kureeee iyoooo
Kanda hano umusubize

ZIKAMA ANDREW - 9/06/2017 saa 11:42

Abantu nk'aba,baba bishakira UMUGATI,berekana ko bitandukanya n'abandi Bahutu. Sinzi niba mwibuka Senator SAFARI Stanley wali muli MDR.Ni umukwe wa President SINDIKUBWABO Theodore wateguye Genocide.Sinzi niba mwibuka ukuntu uyu SAFARI yashinjaga ABAHUTU bene wabo,akiyegereza FPR.Nyuma yahembwe kuba Senator wa FPR muli 2003.Le 2/6/2009,yahunze anyuze muli Uganda kuko GACACA y'iwabo yamushakaga,ikaza no kumukatira Burundu Special.Ageze hanze,yareze FPR ko imurwanya kuko ashaka DEMOCRACY.Nubwo Depite BAMPORIKI atakoze Genocide,nta kindi agamije uretse UMUGATI wa FPR.Navaho nawe azahunga,ashinje FPR ko imwanga imuhora ubuhutu bwe.Mwibuke Prime Minister RWIGEMA ahunga.Yageze hanze avuga ko atari agishoboye gukorana na Parliament iyoborwa n'Abatutsi.Mujye mwitondera bene aba bantu bashaka GUTONA ibukuru.They are very dangerous for the country's future. Niyo mpamvu hafi ya bose barongora Abatutsikazi.Mwibuke ko abahutu bali batunze Abatutsikazi,abenshi bakoze Genocide kurusha abandi bahutu,ndetse bica n'abagore babo.Hali n'abishe abana babo ngo ni inzoka kubera ko basaga na ba nyina!!!
Kanda hano umusubize

VERITE - 9/06/2017 saa 06:44

Ariko nyamara uyu mugabo ararengana. Arakora mu gihe cye iyaba abantu bose bari abanyakuri ntituba twarahuye n'akaga nk'ako twahuye nako. Jyewe mbona abantu badashaka gukira kuko ukuri kurakiza. Biragaragara ko mu mitima y'abantu hakirimo ubugome ariko Bibiliya iravuga ngo nta gihishwe kitazagaragara . Kuba wenda yashyize umubyeyi we ku karubanda wenda si umuco. Ariko namwe mwamugize ruvumwa murakabya naba nawe afite ubushake bwo gukiza igihugu. Niba acinya inkoro se mwebwe mwazabikoze ko indanini ariyo yatumye abantu bicana. Nyamara mwanga ukuri kandi kurakiza. Imana itabare uRwanda. Ariko ko mubabazwa nuwavuze ukuri kuki mutababazwa n'inzira karengane zapfuye kuva 1959, kuki mutagira impuhwe z'abasizwe iheruheru bagasigara ari ibisenzegeri. Ese uwo mukecuru ko ari umuhanuzi akaba ahanurira abandi kuki atihanurira ngo ahinduke jye mbona uwo mubyeyi w'umuhanuzi yakagombye gukizwa neza akabera abana be umucyo aho kubabwira amagambo y'amacakubiri kuko nta cyaha na kimwe kizajya mu ijuru.
Kanda hano umusubize

kalimu - 8/06/2017 saa 17:47

Bamporiki UMU BINGWA urisha iturufu y'amoko abeshya ngo arigisha ubumwe n'ubwiyunge yarangiza akinyuramo.dore bimwe mu bibigaragaza: 1 ba nyirasenge bamubajije niba koko ari inkotanyi,asa nazo,yaraturutse hamwe nazo, yabasubije iki?ntacyo kuko nta gisubizo cy'ukuri yari kubibonera.qui ne di rien? 2.nyina yamubwiye ko atari muri FPR kandi ni uburenganzira bwe? kandi izo nkotanyi azazibona ,koko nakomeza kubiba aya macakubiri azabiryozwa. 3.yarebye umudepite w'umuhutu mugenzi we amutekerereza ibyo yahuye nabyo yagiye iwabo:yabwiwe n'iki ko ari umuhutu kandi yigisha ko mu rwanda nta moko ahari? kuki yabanje kwihererana uwo mu depite mugenzi we w'umuhutu akaba ariwe abibwira? bigaragara ko afite utundi dutsiko tw'abadepite bahuje ubwoko bajya biherera bagahuza imigambi mibi y'amacakubiri.kuki atabwibwiye mbere umudepite badaguje ubwoko cg w'inkotanyi nkuko avuga ko ariyo?ngiyo inkotanyi yiyunvamo ubukotanyi !!! politic akina yatangiye kwigaragaza tubitege iminsi izabimwereka.yataranze nyina ba nyirasenge ....,none ninde azagirira ibanga? ngayo nguko nimutegereze gato ibye bizagaragara.murakoze
Kanda hano umusubize

kakuze - 8/06/2017 saa 17:32

MUVANDIMWE BAMPORIKI TWESE TURI ABANYARWANDA NIYO HABA IBYO TUTUMVIKANAHO ,HABAHO KWIGISHA BYANANIRANA HAKITABAZWA IZINDI NZEGO ARIKO RWOSE GUFATA UMUBYEYI WAKWIBARUTSE AKAKURERA AKAGUKUZA UKABA UGEZE AHO URI UBU NI IYO NYITURANO UMUTUYE? ,AMARIRA YANZENZE MU MASO KWIHANGANA BIRI KUNANIRA PE, UZI UMUBYEYI ICYO ARI CYO ? BIRUTWA NUKO WARI KUGENDA UKAMUREGA MU NZEGO ZIBISHINWE KO AFITE INGENGABITEKEREZO UTIRIWE UMUGARAGUZA AGATI GUTYO , WOWE SE URI NDE ? URUSHA IKI ABANDI BOSE BANYUZE AHO WANYUZE? NDETSE BANAKOZE BYINSHI BIRUTA IBYAWE ,MUNYUMVE NEZA NDAVUGA KU MPANDE ZOSE HABA ABAROKOTSE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI HAMWE N'ABANDI BANYARWANDA ,MURI POLITIKE HABAHO KUGIRA IBIHE BYIZA N'IBIHE BIBI , WICINYA INKORO RERO NGO URENGERE ,TWESE TURAZICINYA ARIKO WOWE HINDURA IMBYINO IYO YO NDAYIGAYE.
Kanda hano umusubize

mukunzi - 8/06/2017 saa 15:38

nanjye ndabivuze niyo pe ndavuga irinda urugo ntamuntu muzima wavuga nkibyo yavuze bigaragara ko bihindutse yatanga nigihugu pe ariko.hagataho ako gakecuru babe bakajyanye iwawa
Kanda hano umusubize

Natus - 8/06/2017 saa 15:05

Kubantu bazi gusesengura imitekerereze y'abantu,nababwira ko uyu mu Type ngo ni Bamporiki ari uwo kwitondera,nomukazi akora ashobora kuba ari VUVUZELA,sinzi n'abakorana nawe ikizere bamugirira, kuko abantu nkaba babaho,baba bashaka buri gihe kwiyerekana nk'abatagatifu mumaso y'abantu kandi ikibabuza amahoro gituma bavuga menshi kiba kiri mumitima yabo.Complexe no guhakirizwa.Urakina n'umuntu ushaka kwigira Inkotanyi kurusha abaje kurugamba barwana na EX-Far,gsa yakoze byiza kuko ntiyahishiriye abagifite ingengabitekerezo ahereye kuri nyina...!
Kanda hano umusubize

Mafene - 8/06/2017 saa 14:38

Bamporiki arasabira muri makeko maman we bamujyana mungando kwa Rucagu akigishwa.
Kanda hano umusubize

Ngendo - 8/06/2017 saa 14:35

Uyu Bamporiki nikigoryi kweri.Ese ubu nukuvugako abatari abahutu bontavangura bagira? Ese babishyira mubinyamakuru.Kweli maman wawe wakwibarutse? Esubu abamubona mumuhanda bamutekerezaho iki? Ese Bamporiki ntawundi muntu yari kutubwira wengango agereranye ese buriya mumiryango yavuiyehanze agendamo niba haramwakira nta vangura yari yahuranaryo narimwe? Nabyo yagombye kuba yarabishyize mugitabo.
Kanda hano umusubize

nkunda ukuri - 8/06/2017 saa 06:48

Rukanika we ibi nibikwereka ko abantu benshi buzuye ibitekerezo bibi.ubabarire ntakundi wihangane kamere zabuntu nimbi zananiye n Imana.
Kanda hano umusubize

teta - 8/06/2017 saa 06:35

nanjye kimwe nabagenzi banjye bambanjirije ndagaya cyane bamporiki kuko we yagize amahirwe yo kwiga mu muryango wiwabo ndetse aba numuyobozi ukomeye ntabwo yakagombye kuba yarataye nyina ku karubanda kdi we yivugira ko ari injiji atigeze yiga yagombaga kwigishwa ndetse akanigisha numuryango nkuko yavuze ko ijya kurisha ihera ku rugo kandi akanigisha nabanyarwanda bose muri rusange ingengabitekerezo ikabavamo kuko niba atarabashije kugirira nyina wa mubyaye ibanga ntazarigirira igihugu kuko yagomba kugira inama nyina atamuteranyije numukazana we tujye tumenya ubwenge kdi dushishoze mu byo tuvuga nuburyo tubana nabantu.kuko umuntu utarizi biroroshye kumugira inama mbi kandi no kumwigisha inzira nziza nabyo biroroshye bamporiki yabashije guhindura umuryango we yahindura n;abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo .
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 17:33

mama wawe niyo yaba aroga ntiwabivuga.maman w'umuntu ni umuntu ukomeye utagomba gutaranga ku gasozi.
Kanda hano umusubize

Fofo - 8/06/2017 saa 06:03

Reka mbafashe ikintu!!ko nyina yanze guhinduka,umwana we akaba abimushinja,bamufashe bakamufunga uwo Mukecuru, wenda yazahindura ibitekerezo,ariko Député yaragaciye gushyira umubyeyi we mu itangazamakuru,namugira inama yo kumusaba imbabazi,nizereko ko bitubereye isomo ko ntawundi uzakora ikosa nk'irye.Murakoze
Kanda hano umusubize

uko mbyumva - 2/07/2017 saa 20:29

Kuba deputé no guhakirizwa ntibihindura icyo uricyo. So, uyu mukecuru imyaka amaze yabonye byinshi! Nta nka yaciye amabere. Gusa urarudutangishije Bamporiki we. N'ubwo atize agira ubwenge. Uzabibona!
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 8/06/2017 saa 05:53

ibi bintu koko Bamporiki akora murabyemera??????? gusebya nyoko wagutwite amezi icyenda yose oya narekeraho arakabije gusa koko abanyarwanda baciye umugani ngo' UBYINIRA INDA NTASOBANYA' ariko aka nakumiro pe kwigisha ntibyari ikibazo ariko gushyira nyoko mu itangazamakuru? ikindi ko mu Rwanda umuntu aba mu ishyaka ashaka nkaba numva yaragiye kubasaba kujya mu ishyaka arimo ubwo iyo ni demokarasi? munsubize basomyi
Kanda hano umusubize

Gahutu Remy - 10/06/2017 saa 18:32

ukuri kuraryana,Mureke avugishe ukuri Nyina nawe ave mubya kera Kuba Inkotanyi nta Mupaka n'Umuryango w'Abanyarwanda bose kumva ko Inkotanyi ari Abatutsi gusa icyo gihe uba utareba kure,Njye Ndumututsi ariko Habonetse umuhutu ufite Vision nkiya Kagame Abatutsi bose bamutora,kuko intambara nimbi cyane nubwo kuva 1959 ba Data batangira kwicya no kwadagazwa kugeza 1994 aragahinda kenshi kubaho nabi kwicwa ,kwimwa uburenganzira bwose,ariko tukabona Umuntu wirengagiza ibyabaye byose akaduhuza ubu tubayeho neza mwarangiza mukababazwa nuko dutera Imbere
Kanda hano umusubize

Amour - 7/06/2017 saa 19:46

uwo mwana nimbwa cyane yasebeje nyina umubyara ntamahoro azagira
Kanda hano umusubize

Kalisa - 7/06/2017 saa 13:08

Ingengabitekerezo ya genocide no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho birahanwa mu mategeko y' U Rwanda. Biriya biganiro Bamporiki yagiranye na mama we byafasha ubushinjacyaha maze uyu mu mama akisobanura mu rukiko.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 7/06/2017 saa 13:06

Ingengabitekerezo ya genocide no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho birahanwa mu mategeko y' U Rwanda. Biriya biganiro Bamporiki yagiranye na mama we byafasha ubushinjacyaha maze uyu mu mama akisobanura mu rukiko.
Kanda hano umusubize

oj - 7/06/2017 saa 13:00

Depite Bamporiki nuwo kwitondera kuberako Yamena na namabanga yi gihugu nabobakorana ba mwitonde yabakoraho? Simvuzebyishi kuriyi Nkuru arko uriyamugabo nuwo kwitondera ? Bampori nzabondora numwana wu munyarwanda tubiteze amaso
Kanda hano umusubize

rukanika - 7/06/2017 saa 12:33

Birababaje kubona abantu 99.9% batanze ibitekerezo hano arabashyigikiye guhishira ikibi ngo nuko cyavuzwe na Nyoko cyangwa undi nkawe wumva wahishira!! biteye agahinda kuko biroroshye hano gukora sondage yuko abantu benshi bafite byinshi bazi kandi bibi bahora bagendana!! none ushaka gutura umutwaro wikibi mwamwihaye. igihe nigera uyu mugabo ashobora kuzaba intwari jye nkugiriye Inama yuko utagomba gucika intege Nyakubahwa...ahubwo ibi bitekerezo biguhe imbaraga nyinshi zokugorora abantu no kubatinyura kuva mu bishaje. Ikindi kibabaje nukuntu mubintu byose uyu mugabo yavuze ibitangaza makuru byumvise iri jambo gusa ryo gushoza intambara:, kandi hari byinshi yavuze byakwigisha abantu EX aho atangira avuga ati: IYO UKOMEYE AKOMOKA KUWA KOMEREKEJE ABANDI, NTAGIRE URUHARE MUKOMORA IBIKOMERE, KWA GUKOMERA KWE KONGERA IBIKOMERE"' ntibahari?? ntimubavuga bagiye?? Mubyange mubyemere, mubyite ukundi mushaka, uyu mugabo yateye intambwe umuntu wese atapfa gutera cyekako biterwa nuko ashobora no kuba asenga nabyo bimufasha erega na YESU BARAJE BATI NYOKO NABENESO BARAGUSHAKA arabasubiza ATI BENE DATA naba turikumwe. nawe rero bene se nabo yabonye bafata ineza bakayitwikiriza inabi bakigisha abana babo bazi neza ko bishe aba bandi ndetse bakabaha nimirimo bakanatuyobora. Erega guhisha cyangwa guhishira biraho ariko imvune uba ugendena kumutima iba itoroshye aha ngaho mubeho
Kanda hano umusubize

mukunzi - 8/06/2017 saa 15:15

nubwo wanditse byinshi ka ngusubize ikibazo sukuvugisha ukuri niba nyina yaramunaniye arumwe azashobora sosiyete nyarwanda ate? uriya mukecuru bigaragara ko yokamwe ningangabitekeeezo nafungwe ataziyigisha abandi gusa umukecuru yaramuhanuriye irya mukuru riratinda iyuzurize nawe ntasumba abo ntavuze....
Kanda hano umusubize

Jean Berchmans Bararengana - 9/06/2017 saa 20:58

Yabeshye nyina amubaajije niba ari wenyine!!! Nonese ubeshya nyina umubyara ninde atabeshya? Nibajije kandi kuba yaronse ibere lya nyina akaba abeshya, yenda na nyina yaramubeshyaga akaba nta ngengabitekerezo afite! Tuzamenya gute uvugisha ukuri? Muri uko kubeshya kandi hari ahandi avugako mu rugo babamo ari babiri gusa ariko akivuguruza avugako hari umwana waraho babana mu rugo, ufite se w'umujenosideri! Ibi se sibyo bita gucabiranya? Ari ahandi aba yahise avanywa ku mwanya nk'uwo afite! Gusa ababishinzwe bafite uko babibona!!!
Kanda hano umusubize

Minani - 7/06/2017 saa 09:48

Uyu mugabo arantangaje.n'ubwo yize ariko ntazi kuyungurura mbere yo kuvuga.kuba nyina batabyumva kimwe si ngombwa gushyira kukarubanda ibyo mutumvikanaho.yagombaga guhindura methodologies yakoresheje mbere amwigisha atakumva akagenda ahindura kuko kwigisha abakuru birarushya yamunanira burundu akamureka ariko akamuhora hafi nk'umubyeyi wamwibarutse.kumutaranga hamwe na ba nyirasenge mpamya ko nawe ubwe yisebeje.n'abandi bamwitegure kuko akarimi kavuze menshi gahora karehareha.
Kanda hano umusubize

inkoro - 7/06/2017 saa 08:47

natangatange namubwira iki, icyo nzi cyo azatanyuka atageze iyo ajya ... gusebya nyina aka kageni!!!!
Kanda hano umusubize

Natus - 7/06/2017 saa 07:48

Abanyarwanda aho muva mukagera ndabemera ...!! Imitima yanyu ihishe byinshi ariko inama isumba izindi,kugirango twubake ahazaza heza h'abana bacu'' ikintu kitwa ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda kuva kera nigihabwe agaciro,biragaragara ko hari utuntu duhishe tudashaka kuvugwa ,kandi kuva tugihari ndabarahiye,turi kubaka kumusenyi..cg se tubifate uko kandi tubimenyere ko hari ubwoko bwaremanywe kamere y'ubugome itaranduka habe ah'amasengesho tumenye uko tubirinda n'urubyaro rwabo,n'ubundi bwoko bwavukiye guhigwa ,kwicwa no kurenganywa bo n'urubyaro rwabo aho ruri hose igisigaye akaba ari ukwirwanaho....none ko mbona bitoroshye habuze umuti koko n'ukuntu numva ngo ubwiyunge bugeze kuri 99.9%, None se urabona uyu mutype adafite ihahamuka ry'uwo ari we n'aho yavutse,ko yisobanura cyane,urabona ntacyo yikanga!Imana ibarinde!
Kanda hano umusubize

uhiriwe - 7/06/2017 saa 07:31

ahaaaaa NUTABIKIRA NYOKO IBANGA NTAWUNDI UZARIGIRIRA
Kanda hano umusubize

uhiriwe - 7/06/2017 saa 07:31

ahaaaaa NUTABIKIRA NYOKO IBANGA NTAWUNDI UZARIGIRIRA
Kanda hano umusubize

Mahoro - 7/06/2017 saa 07:13

Abanyarwanda mwanga kumva ukuri, mwanga kuvugisha ukuri, mwanga gukoresha ukuri, Bamporiki muramuhora iki kweli? Uyu munsi hari ababyeyi benshi bashaka ku manipula abana babo(icyo twita manipulation affective) bitwaza izina rya kibyeyi namwe mukabashyigikira mu mafuti ngo: ‘’umukecuru wamutwise amezi icyenda yose buriya se azamusubira mumaso, baca umugani ngo ibyaye ikibi irakirigata’’ none se hari amasezerano bagiranye yo kumutwita, kumwonsa ku buryo umwana amaze gukura yashyigikira amafuti ya nyina?kumutwita no kumwonsa byari ideni?‘’Nyoko ni nyoko niyo yaba umurozi’’ azamara abantu ubimwemereye nawe akuroge.‘’Kujya ku karubanda ukandangaza uwakubyaye akakonsa, ni umuvumo nkindi yose!!!’’ n’abandi babyeyi bahoza abana babo ku nkeke babirebereho, kuko bitwaza ko babavuma kuko bababyaye, OH MY GOD! None umubyeyi agende akore genocide abihanirwe, yirirwa abwira abana uko bamusuye muri gereza ngo ’’ n’inkotanyi zimfunze mugende muzirwanye uko mushoboye mbibasabye nk’umubyeyi’’ kandi ubwo aba mu gihugu kuva 1977 gihanisha ubwicanyi igihano cyo kwicwa, we yamaze abantu ariko mu mwuka agihumeka icyo yumva yabwira abana be n'inkotanyi imufunze.ntabonye n'icyaha yakoze. Aba babyeyi babashitani sibo bashoye abana bato muri genocide ariko muzi aba genocidaires bitwaga aba mineurs,tujye tubivuga n'ababyeyi gito, birababaje ariko tubivuge. can you imagine uwo mukecuru uyu munsi kuva 1959 abonye kaburimbo Nyamasheke, abonye amatara ku mihanda, abona umwana we akomeye mu gihugu,abona na telephone umuhungu we yamuguriye ariko nta cyiza abona icyo atekereza gusa nuko umuhungu we bazamwivugana, icyo nicyo twita esprit negatif imunga umubyeyi.nta burozi buruta ubwo. Bamporiki mumureke n’intwali arashaka gutandukanya n’ingengabitekerezo ya genocide ku mugaragaro, arashaka gutandukana na esprit negatif nyina ashaka kumushyiramo iyo n’abandi bose babivugaga nkawe iki gihugu twakira.
Kanda hano umusubize

erica - 7/06/2017 saa 06:37

mwiriwe neza basomyi bi mirasire gusa depite ibyo yakoze yigisha nyina ni byiza gusa kumujyana mwitangazamakuru si byiza kandi abantu twese ntabwo tugomba kujya muri FPR KUKO nandi mashyaka kandi FPR siyo yonyine yubatse igihugu gusa nki shyaka riri kubutegetsi ryakoze byinshi rifatanyishe nayandi mashyaka na banyarwanda muri rusange DEPITE yarahemutse gusa azasabe nyina imbabazi pee bishobotse kandi yazisabira aho yamusebereje.
Kanda hano umusubize

Hakiza Damasen - 7/06/2017 saa 06:17

ngo ubutegetsi bya apr inkotanyi ubutegetsi bwo gutsemba abaturage bakoresha intwalo puuuuuu ninde utazi ibyabaye Ruhenjeri Gisenyi nutundi duce dutandukanye sha Imana ihora ihoze
Kanda hano umusubize

DESSY - 7/06/2017 saa 05:48

KIRIHAHIRA.COM
Kanda hano umusubize

lumpia - 7/06/2017 saa 05:00

Kideyo numunyabwenge,aha yatanze abagabo kuko ba kanyarengwe ba bizimungu nabantu azi neza nkaba numva iki gitabo cye kirimo message utapfa kumenya niba utazi gusesengura.ni nka fable de la fontaine mbese
Kanda hano umusubize

kalinda - 7/06/2017 saa 01:20

Ibya Bamporiki babyita "ubuhake bucanira imbwa". Ibyo kwigira umugatulika kurusha papa azabikuramo imbwa yiruka, ingero ni nyinshi cyane. Umuntu utaranga uwamutwise akamwonsa ... bigaragara ko ntawundi yatinya, na FPR azayita hanze, bamwittondere!!
Kanda hano umusubize

akanyana - 6/06/2017 saa 22:28

Jye ndabona uwudepite arwaye zarwara zabakecuru bita demesha niba atabona imyaka uriya mama we umubyara uko angana niyibazeko iyo ugeze muzabukuru wibuka ibyo wahuye nabyo kera kandi ntawe utazi ko kera kuzindingoma zigishagako inkotanyi arimbi ,arinyamaswa nibindi iyo ndwara iyo igufashe ugenda uvuga ibyakera nibyo wakoze kera mubwanabwawe byaba aribibi cg byiza bigeandabigaruka .niba ataramacoyinda zikigihe abanyarwanda bose mbona bazamarana kuberindanini zabo ubwobogeze aho umwana asebya nyina imbere yabandibabyeyi birababajeniba arahomugeze
Kanda hano umusubize

rutasi - 6/06/2017 saa 18:16

Depite n'intumwa ya Rubanda. Nukuvugako aba agite abamwibonamo ahagarariye. Ese umuntu naba Nyirasenge badashyigikiye ahagarariye nde? Atorwa nande? Mbese ntibyari bikwiye ko tubona Intumwa za Rubanda twitoreye? Twibonamo? Ese niba na Maman wakubyaye udashobora kumva impungenge afite ngo uzimumare? Uzumva nde? Cg mushaka ko tubumva gusa. Nyakubahwa Bamporiki. Usabe Imbabazi abanyarwanda. Hariya wahemukiye umubyeyi n'umuryango wawe. Kandi uhembwa Imisoro yacu si Ishyaka riguhemba
Kanda hano umusubize

Emmy - 6/06/2017 saa 17:48

Ibitangaza biragwira, n'ibi biratangaje. Ese ko yajyaga atanga ubuhamya ngo nyina yamuhanuriye ko azicarana n'abakomeye ngo akagendera no mu ndege, kandi ko byasohoye kuki atumva ko ibyo amubwira ko inkotanyi zizamukorera byo bizasohora? Cyangwa ntakiri umurokore ntakizerera mu buhanuzi? Ubu se uwo mwana w'ejobumdi utazi n'ikiguzi cyatanzwe ngo izo nkotanyi yiratana zibe ziri aho ziri uyu munsi, yibaza ko hari icyo arusha izacishijwe bugufi kandi zarafashe igihugu bizigoye? Nanjye ndahamanya n'uwavuze ko uwanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. Kandi ndumva uwo mugani awuzi neza kuko yawize. Niba akibuka gusoma Bible azasome mu gitabo cy'Imigani kizamwigisha ubwenge. Mbiteze amaso!
Kanda hano umusubize

mujyanama - 6/06/2017 saa 16:36

Bamporiki rwose mu cyubahiro mugomba nk'umudepite, aha yararengereye cyane. Umubyeyi wawe uba ugomba kumubikira ibanga cyane iyo ibyo avuga nk'ibyo abiterwa n'ubujiji. Sinzi niba abo yabibwiraga nabo baramushimye. Ubu se uyu mukecuru azongera kugira ishema mu baturage ngo ni nyina wa depite.
Kanda hano umusubize

Aimee Mukasine - 6/06/2017 saa 15:34

Dusesenguye ibyo uyu mugabo Bamporiki yavugiye imbere yimbaga..dusanga ibi byose yavuze alibyo yahimbye..Step by step uko avuga ubona ali ibicurano.intego ye yali iyo kwishinganisha muli RPF ngo bahore bamutinya kubera ko bamushize ku gatebe byagaragara ko Mama we yabihanuye mbere . Uyu muhungu areba kure kuko abona bishoboka kumumanura nkuko abyivugira.
Kanda hano umusubize

Samanmtha Lindsay - 8/06/2017 saa 05:38

Ibyo Wanditse 100% Nukuri Kideyo Abiziranyeho Na Nyina Murwego Rwo Gukarishya Ubutoni Mu Cyama Gusa Iyi Turufu Ntijya Irya Kabiri Ihita Iba Ikigarasha Niyo Waba Warabuze Ubwenge Ntiwataranga Nyoko Bene Aka Kageni Ndakeka Sosiete Nyarwanda Yose Yamubonye Mumuwe Ko Ari Vide
Kanda hano umusubize

BAGABO - 6/06/2017 saa 14:30

MU BYUKURI BAMPORIKI NTIYARAKWIYE KUVUGA MU RUHAME IBYO NYINA YAMUBWIYE.YAMUTERANIJE N'UMUKAZANAWE.NYOKO NI NYOKO NKUKO UWAMBANJIRIJE YABIVUZE.BAMPORIKI YAKAGOMBYE KUMUSANGA BAKABIGANIRAHO ARI BABIRI.NUBWO NYINA YABA ARI MUBI,UMWANA WE AGOMBA KUMWUBAHA.MUREBE NO MURI BIBILIYA HAGATI YA SAWULI NA DAWIDI.SIMVUZE NGO BAMPORIKI AGENDERE KU BITEKEREZO BYA NYINA ARIKO WENDA YABIMUGAYIRA MU MUTIMA CYANGWA AKAMUHANURA BARI KUMWE,NAHO UBUNDI UMUBYEYI AGUMA ARI UMUBYEYI .EREGA SHA UMUGORE WAWE,EJO ASHOBORA KUBIGUCYURIRA.WENDA IMPAMVU UTANABIBONA,NUKO MU MUFUKA HABYIMBYE. IMANA IJYE IDUHA UBWENGE. MURAKOZE
Kanda hano umusubize

Gatari - 6/06/2017 saa 14:01

Ushaka kumenya imitekerereze y'abanyarwanda yajya ayikura aha. Namwe nimwisomere comments zaba bantu. Haracyari urugendo rwo kuva mu macakubiri, usibye n'umuryango wa Bamporiki avuga ko utize, mundebere izi ncabwenge, mumbwire icyo zibarusha? Nzaba ndora, cyakora njye Bamporiki ndamwemera, cyne ko adaca ku ruhande. Nkurikije imbwirwaruhame ze n'inyandiko byerekana ko ari Clean!
Kanda hano umusubize

Peter - 6/06/2017 saa 13:28

Bamporiki ntagomba guterera iyo pe! ubwo c umukecuru wo mu 1959 arashaje cyane kuburyo atabona ibyo inkotanyi zimaze gukora mugihugu? Honorable BAMPORIKI YIGISHE ABO BANTU kandi nashakako bahinduka bazahinduka nanashakako binangira bazinangira.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 18:19

Abaturage barigishijwe, sinzi niba ari uwo mudepite urata ubuhutu yajya n'iwabo ngo akajya kubamurikira abahutu wabasha kugira icyo yigisha. Tujye dutandukanya igihugu n'ishyaka rikiyobora, abubaka igihugu bose ntiwabita cg ngo ubitirire FPR. Hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho, cyane mu rwego rw'ubukungu. Ariko se kuki FPR itarabasha guhumuriza abanyarwanda bahora bikangako ibarimbura? Kuki abo bayobozi b'abahutu (biracyariho!!!) Imiryango yabo ihora yikanga? Depite nasenye izo nkuta rero yubake ibiraro
Kanda hano umusubize

Nzabandora - 6/06/2017 saa 13:11

Njye numvise amagambo ya Bamporiki ngira utubazo nibaza ndashoberwa: Naratangaye kumva umudepite w'igihugu ahembwa ku ngengo y'imali y'igihugu, we akumvako yahembwe n'ishyaka; atazi kubitandukanya yaba atuyobora he? Mu mibanire y'abantu umubyeyi yaramubyaye, amushyira mu ishuri, none inyiturano ni ukumucyurira icyo yamuguriye ku mushahara! Imyaka 23 FPR Inkotanyi ibohoje u Rwanda, itangira gahunda yo kumvikanisha abanyarwanda. Icyo Nyakubahwa Bampoyiki atugaragariza nuko abanyarwanda bakomeje gutinya FPR bagahora bikangako ibica. Mu guhuza abanyarwanda ubutegetsi bwigishije ko nta moko aba mu Rwanda, bamwe banagwa mu kantu ku kuntu jenoside yakorewe abatutsi ubwo bwoko butabaho. None Bompoyiki aracyagendera ku koko ke, akagira n'aho ahurira n'abandi bahutu bagenzibe binyuranyije na politiki y'igihugu! Abayobozi baragwira; twemere ibyo batubwira, cyangwa turebe ibyo bakora?
Kanda hano umusubize

nunu - 7/06/2017 saa 06:38

Nzabandora nanjye numiwe. Umuntu muzima arehembwa amafranga yavuye mu misoro yabaturage, kandi yanakoreye n'amaboko ye n'ubwenge bwe yarangize ngo ni Inkotanyi zayamuhembye!!!! umudepite muzima utazi gutandukanya Leta y'igihugu n'sihyaka. Abanyarwanda turagatoye.
Kanda hano umusubize

jojo - 6/06/2017 saa 12:56

Iyi nkuru ntiyari ngombwa! uranabeshya ntakibazo umuryango wa Depite ufite! mujye muba professional!
Kanda hano umusubize

dudu - 6/06/2017 saa 12:35

Aha yabwiye nyina kuri phone ko ari wenyine kandi ari kumwe na Madame we yarahemutse Kuko yarabateranyije icyambere cyo ni nyina yaramubyaye aramwonsa ntiyanize Ntahantu imyumvire yahurira nabize afite ibyo yabonye uyu bamporiki atabonye Muhere mu bato mubahe amahirwe angana mu mashuri no mu kazi ibindi nabyo bizagenda bikosoka kandi ajye atubwira nibyanyuma ya genocide turusheho gusobanukirwa
Kanda hano umusubize

rukundo - 6/06/2017 saa 10:08

Ibi bamporiki yabisohoye mugitabo cye yise MITINGI JENOSIDERI ( murebe icyo akivugaho muli macye Youtube.com mushakishe MITINGI JENOSIDERI) Mujye mwandika inkuru yuzuye, nahubundi , ntawakwanga umubyeyi we nyuma akamuhikimutunga. Niyo ataha nyina amafaranga ntacyo bitwaye. Uyu muhungu n'imfura.
Kanda hano umusubize

XP - 6/06/2017 saa 10:00

ARIKO SE UYU WE BITE BYE??? IYO ATAVUGWA MW'ITANGAZAMAKURU ABA YUMVA ADATUJE?? AHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH!!! SHA BAKWITEGE.
Kanda hano umusubize

Kay - 6/06/2017 saa 21:26

Nawe uzashake ibituma uvugwa
Kanda hano umusubize

kabutse - 6/06/2017 saa 09:47

Murakinyonze se?
Kanda hano umusubize

kabutse - 6/06/2017 saa 09:46

Jye mbona bamporiki atari umunyaporitike azasubire mwikinamico nibyo bimukwiriye Fpr nayo yaragowe nkuyu muntu babona ibyo avuga atari uguca incuro cyangwa umuhanga wo kuvumba aho bahishije cyera zikibaho uyu muntu nukumwitondera president yigeze kuvuga ngo injiji yambere niyize nkuyu koko utubaha umukecuru wamutwise amezi icyenda yose buriya se azamusubira mumaso ariko baca umugani ngo ibyaye ikibi irakirigaya
Kanda hano umusubize

bas - 6/06/2017 saa 09:23

Nyoko ni nyoko niyo yaba umurozi. Kujya ku karubanda ukandangaza uwakubyaye akakonsa, ni umuvumo nkindi yose!!! Niba nyina ari uko yumva cg yiyumvira izo nkotanyi avuga; Byari byoroshye ko uwo mu depite; agenda akicaza nyina akamusobanurira; akamwigisha akamwumvisha. Nkeka nyina niba amukunda nkuko we ubwe depite yabyivugiye, yari kumwumva. Abakecuru ni nkabana bato. Ariko kujya ku karubanda; ukandagaza umubyeyi wawe; ni ukuri kose ni umuvumo kdi depite azabibona. Uretse nawe ushaka kwigaragaza ko ari fpr kurusha nabayishinze nabayirwaniye; nkeka nta muntu utekereza neza wakagombye kwandagaza umubyeyi we uko yaba ameze kose!!! Biriya babyita gucinyaa inkoro ushaka kwigaragaza imbere y'abantu. Ngo bakubone ko uri igitangaza!!!!. Ariko byo niyitegure; azabona ingaruka zo kwandagaza no kubabaza umubyeyi.
Kanda hano umusubize

bas - 6/06/2017 saa 09:22

Nyoko ni nyoko niyo yaba umurozi. Kujya ku karubanda ukandangaza uwakubyaye akakonsa, ni umuvumo nkindi yose!!! Niba nyina ari uko yumva cg yiyumvira izo nkotanyi avuga; Byari byoroshye ko uwo mu depite; agenda akicaza nyina akamusobanurira; akamwigisha akamwumvisha. Nkeka nyina niba amukunda nkuko we ubwe depite yabyivugiye, yari kumwumva. Abakecuru ni nkabana bato. Ariko kujya ku karubanda; ukandagaza umubyeyi wawe; ni ukuri kose ni umuvumo kdi depite azabibona. Uretse nawe ushaka kwigaragaza ko ari fpr kurusha nabayishinze nabayirwaniye; nkeka nta muntu utekereza neza wakagombye kwandagaza umubyeyi we uko yaba ameze kose!!! Biriya babyita gucinyaa inkoro ushaka kwigaragaza imbere y'abantu. Ngo bakubone ko uri igitangaza!!!!. Ariko byo niyitegure; azabona ingaruka zo kwandagaza no kubabaza umubyeyi.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 6/06/2017 saa 09:20

Mukinyarwanda baravugango umwana utumviye se na nyina yumvira ijeri!!!!Ubwo nawe Bamporiki uzumvira ijeri.
Kanda hano umusubize

Kanda - 6/06/2017 saa 09:15

Ariko se buriya Bamporiki yumva ari Inkotanyi koko ??? Cg ni amaco y'inda ! Buriya se Inkotanyi kanuni zibona Bamporiki nawe ari mugenzi wazo koko ??? Mama wa Bamporiki rwose bamuhe amahoro, ni uburenganzira bwe bwo kubyumva uko abishaka. Kudakunda FPR si icyaha. Kuba Bamporiki akunda FPR nawe ni uburenganzira bwe ariko nareke guhatira abandi bose gutekereza nkawe! Nta mubyeyi washuka umwana we, niba amubwira ko inkotanyi zizamwica ni impungenge z'umubyeyi kandi zifite ishingiro bitewe n'ubunararibonye cg amakuru uriya mukecuru afite nk'umuntu ukuze. Uyu mukecuru rwose bamuhe amahoro n'uwo muhungu we nareke gukomeza kumutamaza hejuru ya politiki nawe ubwe atumva. Murakoze
Kanda hano umusubize

Maurice - 6/06/2017 saa 07:50

Igitekerezo cyambere mbonye cy'uwitwa cyangwa uwiyise GAHONZIRE EMMA, nagirango mugire inama yo kwiyubaha akareka gutukana ahubwo agahinduka akava mubujiji bumuboshye umutima
Kanda hano umusubize

NGENDA Damas - 6/06/2017 saa 08:11

Gushira isoni dutukana siwo musanzu, abashinzwe guhitisha ibitekerezo mujye mubanza mushungure murebbe niba ntawe bikomeretsa nk'iki cy'uwita GAHONGAYIRE kivugitse nabi mu bitutsi bikabije
Kanda hano umusubize

Gahonzire. Emma - 6/06/2017 saa 06:05

ntabwo Bamporiki ari muri FPR ahubwo afite byinshi yishinja akitwaza nyina numuswa w umupagani. utumviye ababyeyi avumwe uyu ni mugabo mbwa ntiyatabara igihugu umugabo usebya nyina.umuntu afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka kuki ahatira nyina kujya aho adasha. ntimutekereza kimwr nyine none se hari abateketeza kimwe. uri umuswa numva numuturage ugutora aba akosheje nabo ejo uzabigarika.
Kanda hano umusubize

Rwanda Nziza - 6/06/2017 saa 09:17

Emma urarenganya Bamporiki , iki gisubizo yabonye nicyo cyafasha abanyarwanda naho ubundi twirirwa tubeshyana ngo twariyunze kandi amoko n ubugome byigirwa kwishyiga , ariko niba dushaka ubwiyunge nyakuri nitwivemo tuvuge ukuri kw iwacu, ahari abato bazigiraho bareke ibitekerezo bya kera, bijye kubana mu mahoro , naho ubundi bidakozwe twaba turi kubaka kumusenyi(kuko niba umubyeyi yigisha depite nkabiriya ubwo za mpinja zo zigishwa ibiki) ariko mwibaza aho twagarukira turamutse dukomeje gutekereza negatively , twibuke ko iminsi yo kubaho ari mike tuyibaneho mu mahoro , ubuse uburundi murabona buri gutera imbere kubera iki ? iturufu y amoko , aho kubona umurundi nk umurundi mugenzi we amurebera mu ndorerwamo y amoko , natwe birahari kumpande zombi mureke tubisenye , twese twambaye umubiri kandi dupfa kimwe ntawe ukwiye gufata undi uko atari cg ngo hagire uwirata kuwundi
Kanda hano umusubize

IKINYABUPFURA - 7/06/2017 saa 04:17

SVP iyo utanga igitekerezo cyawe ukareka gutuka umuyobozi ? Ese uziko bihanirwa n'amategeko uziko ari intumwa ya rubanda uri gutuka? Nange sinshyigikiye gutanga umubyeyi wawe mu ruhame kandi zi na ngombwa aho tugeze ko abantu bose baba mu ishyaka rimwe nakwigisha ariko udashaka ibyiza nkora bikazakuzana. Ibi nibyo nkeka ko yari gukora agakomeza akamwerera imbuto ndetse n'abandi banyamuryango ba fpr tugomba kubera abandi urugero kugira ngo baze.Gusa NDAGAYA umuntu utanga utandukira akiha gutuka umuyobozi ni amakosa ni n'icyaha gihanwa mu mategeko y'u rwanda
Kanda hano umusubize

IKINYABUPFURA - 7/06/2017 saa 04:18

SVP iyo utanga igitekerezo cyawe ukareka gutuka umuyobozi ? Ese uziko bihanirwa n'amategeko uziko ari intumwa ya rubanda uri gutuka? Nange sinshyigikiye gutanga umubyeyi wawe mu ruhame kandi zi na ngombwa aho tugeze ko abantu bose baba mu ishyaka rimwe nakwigisha ariko udashaka ibyiza nkora bikazakuzana. Ibi nibyo nkeka ko yari gukora agakomeza akamwerera imbuto ndetse n'abandi banyamuryango ba fpr tugomba kubera abandi urugero kugira ngo baze.Gusa NDAGAYA umuntu utanga utandukira akiha gutuka umuyobozi ni amakosa ni n'icyaha gihanwa mu mategeko y'u rwanda
Kanda hano umusubize

Kamenge - 8/06/2017 saa 15:15

Ngwi'intumwa yande? reka gusetsabantu nawe.
Kanda hano umusubize

rwanditangaje - 2/07/2017 saa 20:55

Wowe se ninde wakubwiye ko uri arbitre w'imirasire? Hari uwamushyizeho umugozi ngo abe umuyobozi se? Umuntu wigize akajeya kuri nyina nawe bakamutuka birasa, uzabanze ariwe ujya kwigisha ikinyabupfura. On s'en fout!
Kanda hano umusubize

IKINYABUPFURA - 7/06/2017 saa 04:19

SVP iyo utanga igitekerezo cyawe ukareka gutuka umuyobozi ? Ese uziko bihanirwa n'amategeko uziko ari intumwa ya rubanda uri gutuka? Nange sinshyigikiye gutanga umubyeyi wawe mu ruhame kandi zi na ngombwa aho tugeze ko abantu bose baba mu ishyaka rimwe nakwigisha ariko udashaka ibyiza nkora bikazakuzana. Ibi nibyo nkeka ko yari gukora agakomeza akamwerera imbuto ndetse n'abandi banyamuryango ba fpr tugomba kubera abandi urugero kugira ngo baze.Gusa NDAGAYA umuntu utanga utandukira akiha gutuka umuyobozi ni amakosa ni n'icyaha gihanwa mu mategeko y'u rwanda
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 04:35

@emma Baguhe Amahoro Iyo Umuntu Yishyize Hanze Rubanda Ruramwota None Se Hari Aho Yavuze Ko Guhindura Nyina Agahinduka Byamunaniye Kandi Mubyo Ashinzwe Aruguhindura Rubanda Nkuko Titre Ibivuga Ubwo Arumva Ayo Macinyankoro Ye Azahindura Nde? Gusa Niko Abakomoka Inyuma Yishyamba Bateye Ni Abahanga Mukwihakirizwa
Kanda hano umusubize

Lily - 7/06/2017 saa 05:39

Gahonzire noneho ariko wowe unteye ubwoba! Biranambabaje kuko kuba udahuza na Haunorable Bamporiki, ntibiguha uburenganzira bwo kumutuka! Ariko kweli nk'ubu bashoboye kubona email yawe bakagufata ugashyikirizwa inkiko byakubabaza? Sometimes mujye mureka tubanze dushungure ibitekerezo byacu tubone kwandika. Ikinyejana turimo uracyatuka uwo mudahuje ibitekerezo? Ehhhh turacyafite akazi rero niba ari uku bimeze. Birababaje
Kanda hano umusubize

fifi - 7/06/2017 saa 11:29

Ese nyakubahwa depite ajya kwandagaza nyina bene aka kageni yari agamije iki?kuvuga ngo iyo yahembwe arabimenya buriya atekereza ko yageze kuri urwo rwego nyina atabigizemo uruhare?ese kuvugisha nyoko washyizemo haut parleur byo buriya ni ukubaha umubyeyi?namutarange ni uko amwifitiye.ibijya gucika bica amarenga muzakurikirane amaherezo y'uyu mugabo.
Kanda hano umusubize

kimana - 6/06/2017 saa 05:45

Bamubwije ukuri kwabo kuko si igitangaza ko umwe ajya muri RPF undi ntayigemo nubwo baba bava inda imwe.
Kanda hano umusubize

claude - 6/06/2017 saa 05:33

Wa munyamakuru we kuki uvuze ngo umuryango wa BAMPORIKI kandi harimo nabandi yakubwiye ahubwo uti bamwe mu banyarwanda ntibarahinduka , dufashe uyu muyobozi wacu guhindura bashiki bacu ba masenge na ba data bacu (Uncle) nitutabigira ibyacu ngo tubahindure bo bazahindura abisengeneza babo cyangwa babyara babo nabishwa babo aribo bana bawe nanjye!!!!!!!!!! kuki twabigize tereriyo. Plze , Muyobozi urakoze ku bw' ubuhamya n' impuguro zacu aba bakecuru n'abasaza bari kutuvangira ejo bundi umukozi wo mu rugo ati kaka yambwiye ibi nibi , kaka uwo ni nyirakuru utava no munzu arabwira umwana muto uwo mwana wejo hazaza agiye gukurana iyo virus kubera kaka tutamuhinduye !!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Gatabazi - 6/06/2017 saa 08:49

Inda nini yishe ukuze. Aba bakecuru ushaka ko bahinduka bakurusha ubwenge.
Kanda hano umusubize

BAGABO - 6/06/2017 saa 14:51

Bajye basesengura.nyoyo ni nyoko uko yaba ameze kose ,wamugayira mu mutima cyangwa ukamukosora imbona nkubone ariko ntiwamushyira ku karubanda kuko nkuko uwambanjirije yabivuze n'ukumwambika ubusa kandi byagukururira umuvumo.Buriya yamuteranije n'umukazana we.Ikindi,bashiki bacu n'ibeza kandi ari babi,buriya rimwe azabimucyurira.wenda nuko umufuka w'umugabo ubyimbye,naho ubundi azarimukocora da.s'itegeko ngo bamporiki abyumve kimwe na nyina,yahisemo uko abyumva akurikije ubuyobozi byiza igihugu gifite.rero ntiyabiteramo ku ngufu nyina, ahubwo buhoro buhoro mama we yazageraho akabyumva.naho ubundi,mugiriye inana,yazagenda akamusaba imbabazi kubwo kumwambika ubusa mu ruhame.Muzasome muri bible amateka ya sawuli na Dawidi. Imana iduhe ubwenge mu byo dusaba.
Kanda hano umusubize

turikumwe - 6/06/2017 saa 16:20

nyamara mwibukeko Bamporiki ari umuhanzi.ibyo avuze ni ibihangano(cyangwa ibihimbano.)intego ye ni ukwiyerekana .gusa arabeshya kuko l'ETA igee Kure mubumwe n ubwiyunge.we rero ari kudusubiza inyuma.ku nyungu ze.
Kanda hano umusubize

turikumwe - 6/06/2017 saa 16:20

nyamara mwibukeko Bamporiki ari umuhanzi.ibyo avuze ni ibihangano(cyangwa ibihimbano.)intego ye ni ukwiyerekana .gusa arabeshya kuko l'ETA igee Kure mubumwe n ubwiyunge.we rero ari kudusubiza inyuma.ku nyungu ze.
Kanda hano umusubize

turikumwe - 6/06/2017 saa 16:20

nyamara mwibukeko Bamporiki ari umuhanzi.ibyo avuze ni ibihangano(cyangwa ibihimbano.)intego ye ni ukwiyerekana .gusa arabeshya kuko l'ETA igee Kure mubumwe n ubwiyunge.we rero ari kudusubiza inyuma.ku nyungu ze.
Kanda hano umusubize

turikumwe - 6/06/2017 saa 16:20

nyamara mwibukeko Bamporiki ari umuhanzi.ibyo avuze ni ibihangano(cyangwa ibihimbano.)intego ye ni ukwiyerekana .gusa arabeshya kuko l'ETA igee Kure mubumwe n ubwiyunge.we rero ari kudusubiza inyuma.ku nyungu ze.
Kanda hano umusubize

turikumwe - 6/06/2017 saa 16:20

nyamara mwibukeko Bamporiki ari umuhanzi.ibyo avuze ni ibihangano(cyangwa ibihimbano.)intego ye ni ukwiyerekana .gusa arabeshya kuko l'ETA igee Kure mubumwe n ubwiyunge.we rero ari kudusubiza inyuma.ku nyungu ze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X