Monaco cosmetics

Burundi: Abanyarwanda 20 bamaze gukatirwa n’inkiko

Igihugu cy’u Burundi kimaze gukatira abanyarwanda 20 bazira kuba bari muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategko.Muribo 8 nibo baherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwinjira mu Burundi nta byangombwa bibaranga bafite.

Uko ari 8 bafatiwe ku musozi wa Ryamukona, komini Kabarore, mu ntara ya Kayanza, bakaba biyongereye ku bandi 12 bafungiye muri gereza ya Ngozi, nabo bafashwe bagerageza kwiba ikawa y’i Burundi bayijyanye mu Rwanda.

JPEG - 29 kb
Rumwe mu rukiko ruca imanza mu Burundi

Bitangazwa kandi ko hari n’indi modoka yafatiwe ku mupaka w’u Burundi na Tanzania , ijyanye toni 26 z’ibishyimbo muri Tanzania, Umunyarwanda wari uyitwaye yahanishijwe igifungo cy’imyaka 5 naho imodoka yari atwaye Leta y’u Burundi iyigira iyayo.

Urukiko rukuru mu Ntara ya Muyinga rwaciye urwo rubanza, rwahise rwemeza ko ibyo bishyimbo byajyanwaga muri Tanzania, bizahita bihabwa abatishoboye mu Burundi.

Abanyarwanda bakomeje kugenda bahurira n’isanganya mu Burundi, nyuma y’uko ibihugu byombi (Rwanda & Burundi) bimaze imyaka 2 umubano hagati yabyo utameze neza, mu gihe Leta y’ u Burundi ishinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano muri icyo gihugu, ariko Leta y’u Rwanda ikabitera utwatsi ko nta ruhare na rumwe ibifitemo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

3KS - 11/06/2017 saa 17:30

Mwakwegere imana ko ariyo yonyine itanga urukundo, amahoro n'umutekano aho byabuze.
Kanda hano umusubize

3KS - 11/06/2017 saa 17:30

Mwakwegere imana ko ariyo yonyine itanga urukundo, amahoro n'umutekano aho byabuze.
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 17:13

Bavandimwe turapfa iki koko? isi ntimuziko ari icumbi? uburame bw' umuntu nigihe gito pe! ikiza nuko twakwibanira amahoro nk' abaturanyi. nukuri mwibukeko ibyo turapfa aribito ugereranyije n' isano dufitanye.
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 17:11

Bavandimwe turapfa iki koko? isi ntimuziko ari icumbi? uburame bw' umuntu nigihe gito pe! ikiza nuko twakwibanira amahoro nk' abaturanyi. nukuri mwibukeko ibyo turapfa aribito kuruta isano dufitanye.
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 17:08

Bavandimwe turapfa iki koko? isi ntimuziko ari icumbi? uburame bw' umuntu nigihe gito pe! ikiza nuko twakwibanira amahoro nk' abaturanyi. nukuri mwibukeko ibyo turapfa aribito kuruta isano dufitanye.
Kanda hano umusubize

Seigneur - 8/06/2017 saa 10:54

Nuguhasha uwo ariwe wese yitwanza ubusuma kuko ni Criminalité nayo muzindi: Abo banyarwanda birirwa birarira ngo Urwanda rurateye imbere nirutagure rugaburire Abaturange barwo bariko bariba kuko barashonje.
Kanda hano umusubize

Katt jenny - 12/06/2017 saa 14:30

aho uvuze nabi muvandi niwiyobagize ko hari na bene wanyu bari ino mu Rwanda kandi namwe mwitwa ngo mufite iyo mitungo ......ayo ni amahitamo ya buri wese nta muntu uba wabatumye....niba isi itaragukaranga,tuza iracyagushakira ibirungo.....
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 17:37

mubareka twiyubakare igihugu cyacu
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 17:33

mubareka twiyubakare igihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Hanamenshi Peter - 7/06/2017 saa 13:44

Aliko abanyarwanda kuko dukunda gutukana no kutoroherana? mugeni wawe uramwita injiji kubera ubwo umurushije kujijuka?Nibaatanze igitekerezo cya usabwa kukimwubahira kandi ukamwungura inama kuneza!!!!uru Rwanda umuntu atazavugaicyo atekereza rurahyahe?????????
Kanda hano umusubize

yaya - 7/06/2017 saa 02:32

abarundi baratumenyera sana, gusa nyine burya iyo umuntu agusuriye ntumwishyure akwita ikiburannyo. cg se wenda bibwira Ko ntaburyo twabishyura wenda.
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 13:16

Nukudusuzugura
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 13:56

ariko nukubeliki batumenyera
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 16:25

Namwe murantanganza mutwishura iki twabakoreye? Atarurukundo tubereka mukwirengagiza amabi yanyu nako sibose aho mutwicira abacu muduteya amabombe natwe tukabatera ivyatsi.mbe rugiye munzira yokwihora ninde yikwihora hagati yanyu natwe?
Kanda hano umusubize

Saidi Mohamed - 6/06/2017 saa 21:14

Ku mudatanga inkuru uko imeze.Mureke kubesha abantu kuko hafi ya bose batabwa muri yombi barimo biba ubutare,zahabu mu Burundi
Kanda hano umusubize

Saidi Mohamed - 6/06/2017 saa 21:13

Ku mudatanga inkuru uko imeze.Mureke kubesha abantu kuko hafi ya bose batabwa muri yombi barimo biba ubutare,zahabu mu Burundi
Kanda hano umusubize

EMMY - 6/06/2017 saa 11:28

Ariko abarundi ko batubereye babi abanyarwanda baharetse ko nabo ntacyo bifitiye uretse urwango
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 16:18

MUBIHORERE
Kanda hano umusubize

Kimenyi - 7/06/2017 saa 05:39

Emmy ntiwirengagize ko abayobozi bacu mu Rwanda bahamagariye Abarundi guhungira mu Rwanda bakanababwira ko babahaye ubuhungiro mu rwanda batarahaguruka mu Burundi.Ibi nta handi byabaye ku isi.Kwangisha abarundi leta y igihugu cyabo byarakozwe mu Rwanda.Akebo twagereyemo abarundi nabo baratwereka ingaruka.Niba Abantu bacu bafatirwa i Burundi bashakisha ibiribwa ni uko ho bikiriyo .Abategetsi bacu nibareke Abarundi bakemure ibibazo byabo mu mahoro maze twe abaturage twibanire.Ubu bisigaye bitugora cyane twe Abanyarwanda kujya guhahira mu bihugu duturanye.Mu burundi urabona uko bimeze muri Congo ni uko abanyagisenyi ntibakigura cg ngo bagurishe amagi n inkoko mu Buganda baraducyura kungufu Tanzaniya ntibadukunda wabonye ko bo bananze kugendera ku ndangamuntu nkuko tuzijyana Uganda...Harahagazwe...
Kanda hano umusubize

mukasine - 7/06/2017 saa 06:20

Ni bwo bwa mbere numvise umuntu nk'uyu wiyita Kimenyi! Ba Kimenyi ntabwo bakunze kuba injiji nk'uyunguyu, kuvuga ibinyoma, uburiganya, amanjwa, ubuterahamwe n'ibindi..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X