Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwana wa Wizkid yari apfuye Imana ikinga ukuboko

Umwana wa w’umuhanzi Wizkid”Ayo Balogun Jnr”yari apfiriye mu mpanuka yabaye ubwo yari kumwe na nyina ariko Imana ikinga ukuboko basigara ari bazima.

Nyina w’uyu mwana “Binta Diamond” abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasobanuye ko aribwo yabonye icyo kuba umubyeyi icyaricyo ubwo we n’umuhungu we bakoraga impanuka ariko Imana ikabasha kumukoresha akaramira ubuzima bwe.

Ifoto yashyize kuri uru rubuga,igaragaza uyu mwana w’umwaka umwe apfutse umutwe bigaragara ko wangiritse maze anandikaho avuga ko uyu mwana atameze neza aboneraho gusaba abakunzi be kumusengera.

Ati”Musengere Ayo ,kuba umubyeyi ni ubuzima butoroshye,ntacyo wakora ngo uhagarake agahinda n’umubabaro umwana wawe ashobora kugirira muri iyi isi,cyokora ushobora kumugabanyiriza uburibwe ”.

Yakomeje yandika kuri uru rukuta ko atazi impamvu ibyo byahisemo kuba ku mwana we ariko ashimangira ko Imana ariyo izi impamvu ibyo byose byabaye gusa icyo agiye gukomeza gukora ni ukumusengera.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugore n’umwana we, Wizkid yari yarabihakanye ariko nyuma akaza gufata icyemezo cyo kubemera bakaba babanye neza.

Amakuru yo kuba Binta Diamond yaba yaratewe inda na Wizkid yatangiye guhwihwiswa mu mwaka wa 2015 bidatinze mu mwaka wa 2016 Binta Diamond yatangiye gushyira hanze amafoto y’umwana wa Wizkid akomeza kugenda ashinja Wizkid kumutera akamutererana.

Wizkid we igihe cyose yabazwaga kuri uyu mukobwa yakomeje kuhakanira kure. Ibi byatumye abafana ba Wizkid batangira kwibasira Binta Diamond baramutuka karahava kugeza ubwo mu minsi ishize byemejwe na nyiri ubwite ko yamuteye inda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X