Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukobwa wa Beyonce na Jay Z ashobora gutera ikirenge mu cy’abaabyeyi be

Blue Ivy w’imyaka itanu imfura y’ibyamamare ku isi muri muzika Beyonce na Jay Z yagaragaje ko ashobora gutera ikirenge mu cy’ababyeyi be mu bijyanye na muzika nkuko ari bamwe mu bayoboye ku isi.


Ivy kuri iki cymweru dusoje mu birori byabreye ku ishuri ryabo yagaragaye abyina bidasanzwe hamwe n’abandi bana bigana aho yagaragje ubuhanga budasanzwe.

Muri uyu mwaka Beyonce na Jay Z baritegura kubyara abandi bana babiri b’impanga nkuko bikomeje gutangazwa hirya no hino ndetse na ba nyir’ubwite bakaba imyiteguro yo kwakira abo bamarayika bayigeze kure.

Ku rundi ruhande Bleu Ivy agiye kugurirwa iyi mpuzankano kugira ngo azabashe kwihera ijisho uko barumuna be b’impanga bazavuka.

Iyi mpuzankano ifite agaciro kangana n’amadolari y’Amerika 1050 ( ni ukuvuga asaga 876,750 mu mafaranga y’u Rwanda).

Muri iyi myiteguro bafashe icyemezo cyo gukora igishoboka cyose kugira ngo umukobwa wabo mukuru Ivy nawe azabigiremo uruhare bamukoreshereza iyi mpuzankano ku mugabo witwa Givanchy. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Star, ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kumurinda kuba yagirira ishyari barumuna be be ndetse no kumurinda ubwigunge ndetse no guhangana kwaba hagati y’aba bombi igihe bakuze.

Irebere Bleu Ivy ari kubyina bidasanzwe


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X