Monaco cosmetics

RDC: Umukuru w’Abajepe yafatiwe ibihano na USA kubera Perezida Kabila

Jenerali, François Olenga uyoboye umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo yamaze gufatirwa ibihano na Leta Zunze ubumwe za Amerika azira kuba ashyigikiye ko Perezida Kabila aguma ku butegetsi

JPEG - 15.1 kb
General Olenga Francois

Jenerali François Olenga, uyoboye urwego rushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ashinjwa n’Amerika kubangamira demokarasi mu gihugu mu gushyigikira iguma ku butegetsi rya perezida Joseph Kabila nyuma y’aho manda ye nk’umukuru w’igihugu irangiriye mu kwezi kwa cumi na kabiri 2016.

Urwego ayoboye rushinjwa kandi kuba rwarahohoteye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, rukora ubwicanyi ndengakamere, kandi rubangamira ibikorwa by’indorerezi za ONU nk’uko bikomeza bivugwa na Minisiteri ishinzwe imali muri Amerika.

Ubutunzi jenerali Olenga afite muri Amerika bwafashwe kandi nta mibanire iyo ariyo yose yemerewe kugirana n’abari ku ubutaka bw’Amerika, ndetse n’inyubako zakira abagenzi , Safari Beach, ziri ku nkengero z’umurwa mukuru Kinshasa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatogo - 8/06/2017 saa 14:45

Mu Rwanda sebazatangira kubafatiribihano ibihano ryari? maze ngo babime za visa?
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 22:23

ni uko muri ibiradiyo
Kanda hano umusubize

BWENGE - 6/06/2017 saa 19:11

ariko ko kabila niwe urenze kumategeko wenyine kuri iy'isi ,democracie bitwaza niyo izatumara buriya bafite uwo bashaka kwimika bashyigikiye ahaaaa!
Kanda hano umusubize

zairois mobutu - 6/06/2017 saa 15:46

General olenga ntabwo ari mukuru wa GR MURABESHA CANE
Kanda hano umusubize

Aime david - 6/06/2017 saa 08:50

Ariko nukuberiki ibihugu byabazungu byakomeza kudutegeka pe!
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 15:27

AHAA BARAMUZIZAUBUSA
Kanda hano umusubize

Reverien - 6/06/2017 saa 17:21

Abirabura turatotezwa.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 04:44

YEGO!!!!Nuko Mudashoboye Kwitegeka Uretse Kwica Bene Wanyu Afrika.Yarikwiye Kongera Gukoronezwa Bundi Bushya Wenda Niho Twakongera Kugira Abagabo Nka Ba Lumumba Mandera Nabandi Naho Abayobozi Bubu Ni Amapunda Yabazungu
Kanda hano umusubize

manzi - 7/06/2017 saa 04:47

none se ushyigikiye ko agundira ubutegetsi kandi mandat ye yararngiye? none ni akarima se yamuraze?
Kanda hano umusubize

manzi - 7/06/2017 saa 04:48

none se ushyigikiye ko agundira ubutegetsi kandi mandat ye yararngiye? none ni akarima se yamuraze?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X