Monaco cosmetics

The Ben yagarutse muri Afurika

Umuhanzi Nyarwanda The Ben na Sheebah Karungi wo muri Uganda bari mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo aho batangiye gukora amashusho y’indirimbo bakoranye ikaba igomba kugera hanze byose byarangiye kuko amajwi yo yafashwe ubwo The Ben aheruka muri Uganda mu gitaramo yahuriyemo n’uyu muhanzi.


Aya mashushu ngo aramara iminsi igera kuri 7 afatwa kuburyo ngo azaba ari ku rwego rwo hejuru nkuko The Ben abyemeza.

Mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru gikorera mu Rwanda The Ben yavuze ko iyo ndirimbo barimo gukorera amashusho imaze hafi amezi ane ihari mu buryo bw’amajwi. Ariko batifuje ko yajya hanze idafite amashusho.

Yakomeje avuga ko gukorana na Sheebah ubu uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere, bitari inyungu ze bwite. Ari umusaruro mwiza ku muziki w’u Rwanda muri rusange.

Ati: “Mu minsi itari myinshi umuziki w’u Rwanda uraza kugera ahantu hashimishije buri wese uwukunda. Ibyo nakwita ko ari inzozi tugiye gukabya nk’abahanzi nyarwanda”.

The Ben akomeza avuga ko kudacika intege ku bahanzi nyarwanda ariyo ntwaro igiye gutuma hari aho umuziki w’u Rwanda utangira kugera ugereranyije nuw’ahandi.

The Ben yagarutse ku ntera umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse anahamya ko abahanzi nyarwanda basigaye bakora indirimo utapfa kuvuga ko yayikopeye ahandi icyo yise ko hari umwihariko wacu bitandukanye na mbere ndetse anakomoza kubakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje gushyigikira abahanzi babo.

The Ben aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 mu gitaramo cya East African Party nyuma nibwo yerekeje muri Uganda ahakorera igitaramo yahuriyemo na Sheebah ndetse na Kid Gaju banakoranye indirimbo “Kami” ikunzwe muri iyi minsi zose zikaba zarakozwe na Nessim uherutse mu Rwanda akanahakorera indirimbo “Nipe” ya Urban Boyz.

Sheebah Karungi n’umuhanzikazi ukunzwe muri iki gihe mu gihugu cya Uganda dore ko yateye ubwoba cyane abiyita ibihanganjye muri iki gihugu.


Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X