Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yashyikirijwe ubutabera

Kimenyi Vedaste umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo w’icyigo cya WASAC yakoragamo.

Uyu muyobozi wari amaze iminsi atanga umusaruro mwiza muri Rayons Ports,dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubutabera mu gihe ahamwe n’icyaha akaba yahanishwa gufungwa kugeza ku myaka 10.

JPEG - 40.6 kb
Kimenyi Vedaste(iburyo) yari amaze guhindura byinshi muri Rayon Sports

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel aganira n’itangazamakuru yemeje ko uyu mugabo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha akaba ari bwo bugiye kumukurikirana.

Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya WASAC aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.
“Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”.

Kimenyi Vedaste aramutse ahamwe ku igihano cy’igifungo yahabwa hakwiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Roberto - 7/06/2017 saa 10:49

ibyo ntaho bihuriye na GIKUNDIRO yacu.Niba yaratamiye agomba gukurikiranwa kdi icyaha nikitamuhama azagaruka mu kazi ke.
Kanda hano umusubize

gigi - 6/06/2017 saa 13:00

Kagame we njye naha ngufanira kabisa .komerezaho birirwa birata mumamodoka arimitsi yabaturage barikunyunyusa nagende abe yicaye mugacucu ndavuga uburoko
Kanda hano umusubize

Kimenyi - 7/06/2017 saa 05:50

Rekeraho wowe wiyise Gigi.Urabizi ko Vedaste yari amze gushyira ikipe ku murongo n ibirarane by amafaranga byari bimaze kugabanyuka kubera ubuyobozi bwiza...Ibikomerezwa byo muri APR ntibyigeze byishimira Vedaste watumye Rayon Sport Gikundiro ibatwara igikombe.Gutesha Vedaste umutwe tuzi ko ari ukuwutesha ikipe...ariko ibi nubwo byatuma APR itwara ibikombe yakinnye yonyine ntibizabuza abanyarwanda gukunda ikipe yabo rayon sport...ese ubwo ntubona ko bibabaje kuba barashenye Kiyovu bikanga bakayica intege....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X