Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ngo amahirwe yo gutsinda amatora ari kwiyongera

Mu gihe imitwe ya politiki ikomeye Nyuma ya FPR Inkotanyi ikomeje gutangaza ko izifatanya na FPR Inkotanyi mu gushyigikira Paul KAGAME nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Ishyaka Green Party of Rwanda ryo ngo rirumva ahubwo amahirwe yaryo yo gutsinda muri aya matora agenda yiyongera kuko abahanganye naryo ngo baragenda bagabanuka.

Honorable BYABARUMWANZI Francois Visi presida wa 2 wa PL mu kiganiro n’abanyamakuru ku ruhare rw’imitwe ya politike mu matora y’umukuru w’igihugu , ikiganiro cyateguwe n’umuryango Media Impacting Communinities, yakanguriye abayoboke b’umutwe wa Politiki abereye umuyobozi kuzashyigikira Perezida Paul KAGAME ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mumatora ateganyijwe muri uku kwa munani.

JPEG - 15.7 kb
Ukwishyira hamwe kwa PSD, PL na FPR ngo bizahesha amahirwe yo gutsinda Dr Frank Habineza

Uyu mutwe wa Politiki uza ku mwanya wa 3 ugendeye ku mibare yagiye iva mu matora atandukanye aherutse; rifashe iki cyemezo cyo kwifatanya na FPR Inkotanyi mu gushyigikira Paul KAGAME kuri uwo mwanya nyuma gato y’uko na PSD ishyaka naryo rikomeye riza ku mwanya wa kabiri na none ugendeye ku mibare y’ibiba byavuye mu matora naryo ritangaje ko rizifatanya na FPR mu gushyigikira Paul KAGAME nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ishyaka Green Party of Rwanda riyobowe na Dr.Frank HABINEZA wanamaze kwemezwa naryo ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu rivuga ko ridateze ryo kwifatanya n’andi muri iki gikorwa, ahubwo ngo rizakomeza guhatana rivuga ko kwifatanya kw’iyi mitwe ya politike biri kuryongerera amahirwe yo gutsinda k’umukandida wa ryo.

Ibi ngo rirabishingira ko ariwo mutwe wa politiki wonyine ushobora gusigara uhanganye na FPR Inkotanyi.

Abanyamakuru bahase ibibibazo iyi mitwe ya politiki imaze igiye mu ruhando rwa politiki ariko ikaba idashoboye gutanga umukandida uyiturutsemo maze bemeza ko atariko bizahora gusa kuri ubu ngo ntahandi babona ufite ibigwi nk’ibya Paul KAGAME uretse muri RPF Inkotanyi.

Byanatumye ibazwa niba cyaba ari ikibazo cy’ubukungu kibiteye ariko ngo sicyo kuko n’ubundi ngo iyi mitwe ya politiki izakoresha amafaranga yayo mu kwamamaza umukandida bashyigikiye ariwe PAUL Kagame wa FPR Inkotanyi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru babajije iyi mitwe ya politiki icyo yaba igikora mu kwitwa imitwe ya politiki ubwayo mu gihe ishyigikiye undi mutwe wa politiki ariko ibi ngo bishobora ku ba mu matora ya perezida wa Repubulika gusa ntibikorwe mu yandi.

Izindi mpungenge z’abanyamakuru zashingiye kukubaza aba banyapolitike bifatanyije na FPR inkotanyi icyakorwa mu gihe Paul KAGAME yaba adatoranyjwe n’umutwe wa politiki akomokamo nk’uzawuhagararira muri aya matora cyangwa nawe akabyanga ariko bemeza ko yabyitangarije ko abyemeye ndetse imibare iva mu turere mu matora ari gukorwa na FPR Inkotanyi ngo yerekana ko agomba gutsinda nk’umukandida kuri uyu mwanya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kay - 6/06/2017 saa 21:21

Hahahajajajajajaj Qaaaaaaaaa Huuuuuuu Bazantegeke rwose ndabyiteguye
Kanda hano umusubize

mike - 8/06/2017 saa 06:20

Umusaza ahorana itsinzi igihe chose yarayiharaniye ndamushyigikiye uwo ni ninyakubahwa paul kagame abandi batuze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X