Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Maj. Dr Rugomwa ushinjwa kwica, yashinje ibinyoma umugore we


Maj Dr Rugomwa Aimable uregwa icyaha cy’ubwicanyi aravuga ko umugore we ibyo amushinja bidakwiye guhabwa agaciro kuko yabivuze nta munyamategeko bari kumwe wamugira inama bityo bikaba bisobanuye ko ari ibinyoma by’abayimukoresheje bagamije inyungu zabo.

Maj Dr Rugomwa Aimable ashinjwa kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene amushinja ubujura. Umugore we akaba yarabujije Dr Rugomwa kumwica ariko nyirubwite akakanga kubyumva.

JPEG - 84.7 kb
Maj Dr Rugomwa Aimable ntiyemera ubuhamya bw’umugore we

Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruherereye I Nyamirambo rwitabiriwe n’abantu benshi cyane kuva rwatangira, Maj. Rugomwa yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’abunganizi babiri.

Ubushinjacyaha bwatangiye bubaza Maj. Rugomwa niba ibiri mu nyandiko y’ibazwa rya Uwase Scovia, umugore we, abyemera byose.

Maj. Rugomwa yavuze ko iyi nyandiko atayemera yose kuko umugore we yayikoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko nta mwunganizi afite wamugira inama, bityo akaba atakwirengera ibyayivuzwemo byose kuko abayimukoresheje muri ubu buryo wasanga bari bafite icyo bagamije.

Me Ngabonziza wunganira Maj. Rugomwa, yavuze ko Uwase atigeze agera aho barwaniye, akaba ashobora kuba yariyitiriye ibyabaye. Yagize "Ibyo scovia yavugaga bimwe yarabyiyitiriye, ntabyo yabonye ako kanya kuko atari aho barwaniye."

Maj. Rugomwa yongeye kubazwa uko yabonye abajura avuga ko yababonye ari mu rugo rwe bambaye imipira y’umukara n’ingofero, akabasha gufata Mbarushimana warimo gufungura ipine y’imodoka yicaye.

Nyuma y’ibibazo by’ubushinjacyaha, bwabajije niba bishoboka ko umuntu yafungura ipine y’imodoka yicaye nta n’ijeki yateye.

Bwagarutse ku nyandiko y’umukozi n’umugore wa Maj. Rugomwa bavuze ko bamuhamagaye babonye abajura, we akavuga ko baje ari mu modoka, bityo bikaba ari ibintu bigaragaza kwivuguruza.

Maj. Rugomwa wakunze kwihanizwa cyane n’inteko iburanisha kubera ibisubizo bidakurikije amahame y’iburanisha yahaga ubushinjacyaha, abamwunganira bavuze ko kuba hari ukunyuranya mu byavuzwe mu ibazwa, ari uko atabyibuka kuko amaze amezi icyenda afunze.

Ni igitekerezo umucamanza yavuze ko nubwo atabisubiramo byose uko byagenze, atananirwa kugaragaza ishusho y’ibikubiye muri dosiye ye kuko yabonye umwanya wo kuyisoma.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari afite umugambi wo kwica kuko yabibujijwe n’umugore we, akaba yarakubise mu cyico.

Abatangabuhamya bane bashinje Maj Dr Aimable Rugomwa ubwicanyi
Ku nshuro ya mbere uru rubanza rwagaragayemo abatangabuhamya barindwi barimo batatu bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha na bane batanzwe n’uregwa.

Ku ikubitiro humviswe umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha, Harerimana Charles, umwe mu bahamagawe n’umuyobozi w’umudugudu wari aho Maj. Rugomwa yakoreye icyaha akurikiranyweho.

Mu mvugo isa n’iya bagenzi be, Harerimana yavuze ko we n’abo bakorana akazi k’irondo basanze Mbarushimana asa n’uwapfuye bagatangira gushaka ubutabazi, ari nako Maj. Rugomwa avuga ko yabyirangirije ntacyo baramira.

Yagize ati "Namusanze mu kidendezi cy’amaraso aryamye arimo gusamba."
Bose banahamije ko basanze Maj. Rugomwa ari kumwe n’umugore we na mukuru we Nsanzimfura, afite inkoni y’umukongote ifite agahiri hasi yambaye ikanzu y’umweru utereruka cyane.

Rurangwa John wakoraga akazi k’izamu mu rugo ruturanye no kwa Maj. Rugomwa, yabwiye urukiko ko ahagana saa tatu zishyira saa yine, yumvise umuntu ataka yurira ipera abona akurura Mbarushimana amwinjiza mu gipangu amukubita afatanyije na Mamerito.

Uyu mutangabuhamya yikomwe n’uregwa ndetse n’abamwunganira bitewe n’ikibazo bavuze ko asanzwe afitanye na Maj. Rugomwa cyo kuba yarigeze kumukekaho kwiba telefoni ye, bityo akaba yarabivuze agamije kwihimura.

Abatangabuhamya bane muri barindwi bahamije ko bumvise Maj.Rugomwa avuga ko ‘yabyirangirije’. Udahemuka Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu Maj.Rugomwa atuyemo, yabwiye urukiko ko iri jambo yaryumvise amuhamagaye.

Ati “Yarampamagaye arambwira ngo iwanjye mpafatiye igisambo, namubajije niba cyamucitse aransubiza ngo ‘nakirangije ntabwo gishobora kuncika’’.

Ni ijambo ryakuruye impaka kuko abamwunganira barifashe nk’amakabyankuru bashingiye ko abatangabuhamya batigeze barivuga babazwa bwa mbere.

Uregwa nawe yarihakanye yemeza ko icyo yavuze ari ku bibazo by’ubujura byari bimaze iminsi bimwugarije, aho yavuze ko ’umujura yafashwe’. Uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi ku wa 20 Nyakanga 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

patos - 10/06/2017 saa 08:38

ibisambo byobimezenabi Inaha nyabihu igisambo Cyateye cyagiyekwiba baracyica cyabanjye Gutema Umuntu nonese haricyaha bakoze hakwiyekurembwa Niba yarigisambo koko
Kanda hano umusubize

MBONIMANA Thadeo - 9/06/2017 saa 13:42

KWICA umuntu imana yiremeye,ni ubucucu.Ibi biratwibutsa ukuntu abateguye Genocide harimo Doctors benshi.Kugirango ube umuntu wuzuye,nuko wiga Bible neza kandi ugakurikiza ibyo ivuga.Inshuro nyinshi,Bible idusaba GUKUNDANA ndetse tugakunda n'abanzi bacu (Matayo 5:44).Ese mwali muzi ko Bible itubuza KURWANA ? Nta MUKRISTU NYAWE urwana (2 Timote 2:24).Nta nubwo ajya muli politics kuko YESU yatubujije kwivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Impamvu nta yindi,nuko ntabwo wajya muli politics ngo ukore n'ibyo imana ishaka.Iyo ugiye muli Politics,akenshi wanga abantu batari mu ishyaka ryawe,ukicana,ugacura abandi ibyiza by'igihugu,ntiwite kubyo imana itubuza.Urugero,reba ibyo president wa Burundi akora kandi yiyita Umurokore!!! Niwe ukuriye Imbonerakure.Reba ibyo president TRUMP akora.Yakoze amanyanga,afashijwe na Russia kugirango atsinde.Reba ukuntu politicians bo muli DRC,Gabon,Kenya,Burundi,Uganda,RSA,Libya,USA,etc...bahora bashwana.Reba intambara zibera muli iyi si.Inyinshi ni abenegihugu barwana kubera Politics (civil wars).Ingero ni nyinshi:Somalia,Central African Republic,Syria,Afghanistan,Yemen,Libya,Burundi,etc...Ntabwo abakristu nyabo bazijyamo.UMUKRISTU NYAWE arangwa n'amahoro buri gihe kandi ntiyivange mu ntambara zo mu isi.He stays neutral always.Abantu bose bicana cyangwa barwana,imana izabica ku munsi w'imperuka nkuko Bible ibivuga muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3.This so-called doctor is a human monster,a bogus Major and not a human. Just fit to be killed by God on the impending Last Day like all evil people as the Bible says at Jeremiah 25:33: Killers,fornicators,embezzlers,corrupt guys,etc... Afterwards,this Earth will become a Paradise and only God's will doers will dwell on it. Read 2 Peter 3:13 and Proverbs 2:21,22.Trust it or not,this will happen very soon.Therefore,stop fighting each other,killing,fornicating,embezzling,corruption,money grasping,etc...Otherwise,you will lose all and be cut off on the coming Last Day. A word to the wise is enough (Un homme averti en vaut deux).All wise people say the world's end is so near.
Kanda hano umusubize

eng Sinox - 9/06/2017 saa 06:09

Sinibaza umuntu ufite inshingano zo kurinda igihugu n'abanyarwanda bose uburyo ariwe wakangiza umutekanao. Kwica nicyaha ikigaragara yari yitwaje icyaricyo sinibaza uko wakwica umuntu utari kukurwanya. nkuko itegeko ribiteganya ko kwica umuntu ubishaka afungwa burundu nawe numunyarwanda nk'abandi nahanwe byintanga rugero.
Kanda hano umusubize

kagame poul - 8/06/2017 saa 03:06

Yishe igisambo nibamurekure ahubwo atomized ahige nibindi abikosore.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 8/06/2017 saa 05:45

yishe igisambo???????? ko atahereye kuri wowe kandi uri igisambo gikuru
Kanda hano umusubize

Umurungi - 8/06/2017 saa 06:09

Nyamara ibyo yakoze ni ubwicanyi.Yishe umuntu.Gukubita kugeza ubwo wishe umuntu agomba kubihanirwa abantu twese dukwiye kubaha ubuzima.Mugihugu kigendera ku mategeko ibi byo gukubita ukica bigomba gucika.Uyu yaranize ni Doctor.Ntanubwo ari impanuka.None yongeyeho no kubeshyera umugore we.Bamwambure ibyo byubahiro asange abandi banyabyaha.
Kanda hano umusubize

simba - 9/06/2017 saa 11:18

wowe umaze kwiba incuro zingahe ko batarakurangiza? Umwicanyi ni nk undi. iyaba uyu Aimable atari yarigishijwe gufata mpiri umwanzi akamubuza gucika kandi atanamwishe, byari kugira ishingiro. Kereka niba avuga ko amasomo ya gisilikare yahawe burya atayumvaga. bitari ibyo, umwana ntiyamurwanije, ahubwo arushaho kumukubita kugeza apfuye. Muzamumbarize niba ku rugamba iyo afashe umwanzi udafite intwaro cg amasasu yamushiranye cg yamanitse amaboko, mumubaze niba yemerewe kumwica cg kumugira imfungwa y intambara. Ndumva yarategetswe kumugeza k umuuriye akaba ari we ufata icyemezo cya nyma. Ibyo se kuba atarabikoze ni uko ibyo yigishijwe na byo yari yarabyibagiwe? Noneho ni umwana w`umusivili utari wambaye u iform ya gisilikare ngo aramuhana. Burundu y`umwihariko niyo akwiriye.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 11:42

Uyu Musirikare Akwiye Kurenganurwa Ukurikije Uko Ntamutekano Dufite Ibisambo Byatuzonze ikosa Ryashyirwa Kuri Leta Idafata Ingamba Zihamye Zo Guca Ibisambo Kugeza Ubwo Iki Kibazo Kiri Hose Mugihugu Kimeze Nkicyorezo Nimba Ibisambo Byari Byaramujengereje Byumvikane Ko Yakoreye Kumujinya Impanuka Iraba Abajura Rwose Baraturembeje Niba Afande Yari Yarazengerejwe Twe Civilian Twarapfuye. Leta Kandi Ntibifatana Uburemere. Narekurwe Ararengana Yakoze Icyari Gikwiye Ko Akora
Kanda hano umusubize

murenzi - 7/06/2017 saa 11:24

Ariko se kubona Dogiteri muzima akubita umuntu kugeza amwishe...ubu turagana he kok ?
Kanda hano umusubize

DJ NEM-G - 7/06/2017 saa 07:47

gusa ntibikwiriye umu affande nkuwo kuko yarafite ubushobozi bwose bwo kumuhana ndetse akaba yanamushyikiriza ubushinjacyaha kumwica siwo mwanzuro warukenewe cyanee kuko ntiyari yakatiwe bamuhane bifatika kuko siwe musirikare wenyine dufite kandi abo bitwaza icyo bari cyo (????????) si byiza na gato kuko igihugu cyacu hari aho cyavuye hari naho kigana gusa ingingo ihana kwica umuntu, uwo mugabo en plus doctor???? muyimupangire kbs kandi uniform yacu mube muyimwambuyee erega ntibyatunejeje natweee????????
Kanda hano umusubize

Mafene - 8/06/2017 saa 14:41

Ejobundi umuntu yashyizeho comment ngo uwo muntu yakoze ishyano kwinjira murugo rwa Majoro ngo utazi icyaricyo.Biratangaiye byabindi nguzico ndico mwa? Ingoma iri mumarembera niko bigenda usanga abantu bagombye gukurikiza amategeko aribo bayica bwambere.
Kanda hano umusubize

manzi - 7/06/2017 saa 06:41

Uwo mugabo yakoze amahano nareke gutesha umwanya inkiko nizo uniforme za gisirikare bazimuvanemwo arimwo kudusebereza RDF,yambare izinfungwa.yakoze amahano bamukatire ikimukwiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X