Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bull Dogg yitabaje abafana be bari i Rubavu

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya karindwi rigenda rigana ku musozo, bamwe mu bahanzi baririmo baremeze ko igikombe bazagikura iRubavu kuko nyuma yaho bazahurira kuri Finali hamenyekana uwacyegukanye.


Kuri ubu buri muhanzi ari gusubiza amaso inyuma akareba uko yaba yaritwaye mu bitaramo bitatu bamaze gukora maze akaba yakwemeza umwanya ahagazeho cyangwa se niba ari mubiha amahirwe bo kwegukana iri rushanwa.

Ku ruhande rwa Bull Dogg umwe mu baraperi bari muri iri rushanwa ndetse unagaragaza ko afite abafana benshi nkuko yabigaragarijwe Huye, Gicumbi na Ngoma ndetse umuntu akaba ataatinya kuvuga ko ari muri batanu bahabwa amahirwe yo kugera final, aremeza ko igikombe azagikura i Rubavu abafana nibabimufashamo kuko azi neza ko ahafite abafana benshi dore ko aka Karere kanamenyerewemo abafana benshi bakunda injyana ya HipHop.

Aganira n’itangazamakuru Bull Dogg yavuze ko igikombe agikeneye bityo abafana b’I Ribavu bamufasha bakacyegukana.

Yagize ati: “Murabizi ko iki gikombe ngikeneye cyane bityo rero abakunzi banjye bari mu karere ka Rubavu nibanshyigikire, iki gikombe tucyegukane.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/06/2017 igitaramo cya Kane cya PGGSS7 kizakomereza I Rubavu nyuma ya Ngoma.

Naho final ikaba iteganijwe ku itariki ya 24/06/2017 I Kigali ubwo tuzamenya uwegukanye iri rushanwa dore ko umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Urban Boyz.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X