Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo : Ntibazi aho umunyegare wakoresheje impanuka ikamyo aherereye

Ku munsi w’ejo mu masaha y’igicamunsi umunyegare utabashije kumenyeka yagenze nabi mu muhanda bituma ikamyo yari igiye kumugonga imukatira bikayiviramo kwibirindura. Kugeza magingo aya ntibaramenya aho uyu munyegare aherereye kuko atigeze ahagarara ahabereye impanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Rusororo aho umunyegare utarabashije kumenyekana amazina, yatumye ikomyo yo mu bwoko bwa Benz Mercedes yari itwaye amabati mu Ntara y’Iburasirazuba ikorera impanuka mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu buryo butunguranye.

Ahagana saa munani zo kuri uyu wa Kairi tariki ya 6 Kamena 2017, nibwo iyi kamyo yerekezaga i Rwamagana yakoreye impanuka mu Murenge wa Rusororo, nyuma y’uko yari ihuye n’umunyegare wari upakiye ibintu byinshi wagenderaga mu ruhande rutari urwe igashaka kumuhunga bikayiviramo kubirinduka.

Abatangabuhamya bavuga ko, iyi kamyo ikimara kubirinduka mu muhanda,uwo umunyegare wari uteje iyi mpanuka yahise aburirwa irengero.

Kamuhanda Jean Babtiste yagize ati “Umushoferi yaje ahura n’igare ryari ripakiye imizigo myinshi noneho ashatse kurikatira ni bwo imodoka yahise izamuka irangije ihita yibirindura. Gusa icyatubabaje n’uko uwo munyegare yahise yikomereza nk’aho nta kibazo kandi ari we ibi byose wabiteje”.

Yasoje avuga ko ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta muntu yahitanye uretse umushoferi wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo bamukorere ubuvuzi bw’ibanze kuko yari yakomeretse mu gatuza.

Iyi mpanuka ikimarakuba umuhanda wafunzwe iminota igera kuri 20 kugira ngo iyi
kamyo ivanwemo.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

samy - 8/06/2017 saa 14:36

Imana ishimwe ubwo ntawapfuye.Samantha ibyo uvuga ntubizi umunsi umwe uzahuranabo bazaguha isomo
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 11:52

Namwe Murasetsa!!! Umunyegare Se Yarafite Ikihe Kibazo??!! Uwiyo Kamyo Se Kudahagarara Niko Yahisemo Yakemura Ikibazo??!! Ok Cyaramukundiye Kirakemuka Bajye Bagenda Buhoro Bareke Umutwe Uremereye Kumva Ko Batwaye Icyamapine4 Bumva Bari Mukitabashwa
Kanda hano umusubize

KABWE - 9/06/2017 saa 04:47

Samantha ndakwinginze ntuzongere gutanga bene izo message kuko ub ukina hejuru yubuzima bwabantu kuko ejo ni wowe. Ubwo Imana yakumva ikaguhana yihanukiriye cyane, urabura kumushima ko atamuseye agakora ibishoboka ariko ukavuga ibitakaragasi gusa. Mujye muba mature ariko? mwabaye mute?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X