Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS7:Queen Cha aremeza ko bibaye ngombwa nawe yagura abafana

Umuhanzikazi Queen Cha kuri ubu uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 aremeza ko mu gihe bibaye ngombwa yagura abafana bakamwongerera imbaduko mu gihe ari ku rubyiniro mu gihe akiri muri iri rushanwa.


Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku nkubiri yo kugura abafana muri iri rushanwa ikomeje kuvuza ubuhuha, ntaveba abahanzi bagenzi be bimitse iyo gahunda kuko ngo nawe abonye bakenewe yabagura.

Ni mu gihe mu bitaramo byose amaze gukora asa n’ufite abafana bagereranyije ushingiye kuri bagenzi be ndetse bamwe baniyemerera ko babagura ariko we usanga atabyemera.

Mu gitaramo cyabanjirije ibindi muri iri rushanwa cyabereye i Huye, uyu muhanzikazi yavuzweho kuba itsinda rye rimuba hafi bakodesheje abafana ariko nyuma biza kuvugwa ko bambuwe.

Aba bafana ubwo baganiraga n’itangazamakuru bavuze ko uyu muhanzikazi n’itsinda rye babemereye ko nibafata ibyapa byanditseho izina rye bari buze guhembwa amafaranga bitewe n’uburyo bamufannye.

Umwe mu babikurikiraniye hafi icyoyagize ati”Itsinda rya Queen Cha ryaraje ryicaza abafana bari bari mu gace ko ku Mukoni, ribabwira ko bagomba gufata ibyapa byanditseho izina ry’uyu muhanzikazi hanyuma babwirwa ko igitaramo nikirangira baza kumureba akabishyura noneho kirangiye baramushaka baraheba.

Gusa ku rundi ruhande ubwo twabazaga Queen Cha icyo gihe yavuze ko ibyo atabizi ashimangira ko wenda ari abashaka kumwangiriza izina.

Mu bitaramo amaze gukora uretse wenda icya Gicumbi n’icya Ngoma yagerageje kubona abafana bagereranyije,icyabereye i Huye ntabwo yishimiwe n’abafana cyane nk’uko byagaragaye ku bandi bahanzi kuko akigera ku rubyiniro bamukomeye akaruru, ibi bimenyerewe nka (Boooooo).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

etoo - 7/06/2017 saa 09:33

nawe natange cash bamufane ubu ni nipe ni kupe nta by'ubuntu bikibaho pe
Kanda hano umusubize

Kamenge - 8/06/2017 saa 15:08

Ese kuvugako azagura abafana bishatse kuvugiki? Ese azabagura namafaranga arusha abandi cyangwa harikindi azabagurisha? Ese afite gihamya yuko abafana bagurwa?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X