Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka Democratic Green Party mu mayira abiri

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije riri kwibaza aho rigomba gukura amafaranga yo kuzakoresha mu bikorwa byo kwiyamamza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika igikorwa giteganyijwe gukorwa muri Kanama 2017. Inzira 2 ziteganyijwe ni ukuyakura mu misanzu y’abanyamuryango indi ya kabiri ikaba ari ukuyakura ku nguzanyo ya banki.

JPEG - 79.5 kb
Dr Frank Habineza umukuru w’ishyaka DGPR

Bamwe mu bayoboke ba Democratic Green Party of Rwanda bavuga ko bitoroshye kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’amatora mu gihe ishyaka ryabo nta bikorwa rifite bibyara amafaranga.

Ikindi bafitiye impungenge ni uburyo banki zizabaha inguzanyo nta gikorwa cyinjiza amafaranga bafite. Nyamara umuyobozi mukuru w’iri shyaka akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aramara impungenge abayoboke b’iri shyaka avuga ko batangiye igikorwa cyo gushaka amafaranga bazakoresha mu kwiyamamaza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Dr Frank Habineza umukuru w’iri shyaka yemeye ko iri shyaka riri gushaka aho rizakura amafaranga rizakoresha mu kwiyamamaza angana na miliyali 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri werurwe uyu mwaka, Green Party yari yabwiye abanyamakuru ko mu nzira bateganya gukoresha bashakisha amafaranga azabafasha kubona ingengo y’imari ya Miliyari ebyiri z’amanyarwanda harimo no kwaka inguzanyo muri banki.

Dr Frank Habineza abajijwe niba iyi nguzanyo barayibonye avuga ko kugeza uyu munsi batarayibona ariko avuga ko bakiri muri gahunda yo kuyisaba akaba ngo yizeye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira baramaze kubona amafaranga yose bifuza.

Yagize ati: “Icyo twavuga ni uko tukiri mu nzira zo gukusanya imisanzu kandi turumva yuko tugenda dutera intambwe, turacyakusanya amafaranga yacu bwite tugishakisha, gusa n’iby’inguzanyo na byo dufite abari kubyigaho ariko twashyize imbaraga cyane ku mu mafaranga yacu bwite. Kwiyamamaza bizatangira itariki 14 Nyakanga, turizera ko kuno kwezi kuzajya kurangira, icyo gihe kikagera tumeze neza.”

Yavuze ko kugeza ubu muri buri karere uretse Nyarugenge, ishyaka ayoboye rimaze gushyiraho inzego zose z’abazarihagararira mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse ko ibyangombwa umukandida w’ishyaka asabwa bamaze kubibona ku kigero cya 99% .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nshuti Alexs - 11/06/2017 saa 01:55

iryo SHYAKA niryabateka mutwe.Nibambura bank bazabiryozwa.
Kanda hano umusubize

Mutwe - 10/06/2017 saa 04:28

Azajye kuguza FPR ayabitse arimenshi.Nibaza nimpamvu irishyaka bitaritera ipfunwe kuba rikize kuruta leta riyobora.
Kanda hano umusubize

jojo - 8/06/2017 saa 03:48

kandi abayoboke birishaka bari kuyatanga uyumutekamutwe arabasubiza Kwaisuka. franke yihangiye imurimo rwose bank iyamukubise yasezera ubukeneda abandi ngonabanya muryango bagasigara baririra mumyotsi nkabakame
Kanda hano umusubize

mahirwe - 7/06/2017 saa 19:21

Abanyenzara gusa! Pu!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 12:03

Urabeshya Ntabayoboke Mufite Ayo Mamiliyari Yo Kujyana Muri Picnick Mwayahaye Abaturage Bashonje Mubona Imana Itazabibabaza Koko Kurengwa Byo Gucishwa Mumisoto Hari Abari Gupfa Bazira Inzara Shaaa!!! Icyaha Ni Ugusaba Imbabazi Zibyo Wirengagije Ubizi Kandi Ubishaka Uzafatwa Nkumufatanyacyaha
Kanda hano umusubize

Muhumuza - 8/06/2017 saa 10:47

Sindi mu ishyaka ry uyu mugabo.Ariko burya itegeko rigenga amatora mu gihugu cyacu rikoze nabi.Iyo umuntu amaze kubona za signatures 600 basabwa yagombye guhabwa na leta amafaranga angana kuba kandida bose kugirango biyamamaze batagombye kwica amategeko kubera amafaranga.Ubundi nta shyaka ryemerewe gukora ibikorwa cg imishinga ibyara inyungu.ndtese kugirango abakandida batarengera hagomba kubaho amafaranga umuntu atagomba kurenza yiyamamaza.Kimwe n andi mashyaka rero Green party rero yagombye gufashwa mu kwiyamamaza
Kanda hano umusubize

mama Mfura - 8/06/2017 saa 14:52

N'ubwo ariko Leta itabona inkunga yo gutera abakandida Bose, buri shyaka cg umukandida wigenga yagombye kugaragaza uruhare rwe n'urw'ishyaka rye. sinon , byaba business,twese ababyarwanda tukajyamo . hahahahahhh tukitora!!! So, nta gusesagura ,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X