Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana : Basanze umukobwa yapfiriye mu nzu y’umusore

Umusore utatangajwe izina yamaze gutabwa muri yombi na polisi ka Rwanda kugira ngo atange ibisobanuro bihagije ku mukobwa w’ imyaka 23 waguye iwe mu rugo mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 6 kamena 2017 ubwo yari yaraye mu rugo rw’uyu musore yaje kumusura.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye ku munsi w’ejo ubwo uyu musore yatabazaga abaturanye nyuma y’uko uwo bararanye yitabiye Imana. Ibi bikaba byarabereye mu mudugudu wa Pulage mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana aho uyu musore yari atuye.

JPEG - 70.3 kb
ACP Theos Badege umuvugizi wa polisi y’u Rwanda

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa wavuganye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni yavuze avuga ko ibijyanye n’urwo rupfu babimenye mu gitondo.

Agira ati “ Mu gitondo nibwo twabimenye ko hari umukobwa wararanye n’umuhungu wakodeshaga hano akaza gupfa. Twahuruye ndetse bimenyeshwa polisi iraza umurambo w’umukobwa barawujyana naho umuhungu iramutwara.

Twebwe nk’abaturage twibajije impamvu umukobwa yageze aho apfa umuhungu atabizi, kuko aho guhuruza yamaze gupfa yari kuduhuruza akigaragaza kumera nabi, agatabarwa akajyanwa kwa muganga aho gupfira hano”.

Umusore wararanye n’uwo mukobwa yatawe muri yombi kandi police yatangiye gukora iperereza nk’uko byemezwa na Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru.

ACP Theos Badege ati “nibyo uwo mukobwa ufite imyaka 23 yapfiriye ahantu yari yaraye, Police yabimenyeshejwe ndetse umurambo ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana. Police yatangiye gukora iperereza kandi hari umuntu koko watawe muri yombi ubu afungiye kuri station ya Kigabiro ,ibindi bijyanye n’urwo rupfu turabimenya nyuma y’iperereza”.

Akarere ka Rwamagana gakunze kugaragara mo imfu zitunguranye, akenshi zituruka ku bujura bufatiwe mu cyuho, gufata ku ngufu, kuroha mu mazi n’izindi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nshuti Alexs - 11/06/2017 saa 02:03

ubwo yari asanzwe arwaye ,none se byagenze bite?ahaaaaaa.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana jeanclaude - 9/06/2017 saa 15:19

Yewe ,ukobirikose ararimbutsepe!.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana jeanclaude - 9/06/2017 saa 15:19

Yewe ,ukobirikose ararimbutsepe!.
Kanda hano umusubize

nyirahabimana.serine - 8/06/2017 saa 17:57

uwomuhungu'porisinibaitamufashe.nimushakije.imukureho'iperereza.yateye,urworupfu.imanaihe,uwomwariwumukobwa.ibiruhukobidashira.
Kanda hano umusubize

deo - 8/06/2017 saa 08:49

nihatari pee
Kanda hano umusubize

FAUSTIN - 8/06/2017 saa 08:26

ashobora no kubura umwuka barimo gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe n'uburyo bayikozemo. gusa reka dutegereze,bibaye byiza mwakomeza gukurikirana iby'iyi nkuru , mukazatbwira ibyavuye mw'iperereza.
Kanda hano umusubize

Alisa - 10/06/2017 saa 14:07

Ubwose Biarashoboka Koyabur'umwuka Kuberimibonann Ah Ntawamenye Gusanjyewe Ndumva Wabarumunsiwe Wariwajyeze Imana Imuhe Iruhuko Ridashira
Kanda hano umusubize

Umurungi - 8/06/2017 saa 06:13

Biragoye kumenya icyamwishe.ni ah abaganga bakora autopsy
Kanda hano umusubize

egoko - 7/06/2017 saa 19:25

kino sigitsina cyumuhungu nikabutindi iyompagamando niyo yamushinze nyamukobwa abura umwuka ahita atabara
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 19:24

nibakore iperereza kd ubwo uwo muhungu ahari biroroshye kumenya icyo uwo mukobwa yazize.lmana imwakire kadutegereze ibizatangazwa nyuma
Kanda hano umusubize

david - 7/06/2017 saa 12:30

uwomusorebamukomezeabisobanure
Kanda hano umusubize

- 7/06/2017 saa 09:26

birababaje kdi biteye nagahinda.
Kanda hano umusubize

KIKI - 8/06/2017 saa 09:25

Imana Imaze kubabazwa ni ibyaha byi Ubusambanyi bikabije pe. mbega ngo uyu mwana w'umukobwa arajya Gihenomu.
Kanda hano umusubize

- 8/06/2017 saa 18:27

nagende niwe wizize gusa ikibabaje nuko abuze isi akabura n'ijuru ikindi bagenzi be bumvireho nibatihana barashira.
Kanda hano umusubize

Musabyimana Peter - 9/06/2017 saa 03:31

Aha Nakumiro Biragaragara Ko Yabuze Umwuka Bakora Imibozano Cyango Bakaba Bari Bafitanye Ikibazo Murakoze,
Kanda hano umusubize

karori - 9/06/2017 saa 04:09

Gusa umusore yahuye ningorane avugishe ukuri uko byagenze
Kanda hano umusubize

true - 9/06/2017 saa 09:36

ubizi ute? uzi ijambo rye ryanyuma aririhe?niwowe ujyna abantu mu ijuru abandi ukabashyira mumuriro?ese urishimimishijwe nuko yaba agiye mumuriro? ubaye wishimye ko agiye mumuriro waba uhuje na shitani
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X