Monaco cosmetics

Yirukanywe ku kazi aragaruka yica abo bakoranaga 5 nawe ariyica

Umukozi witwa John Rubet Neumann w’imyaka 45 wari utuye Florida yirukanywe ku kazi ntiyanyurwa nyuma agaruka aho yakoreraga yica abakozi batanu bakoranaga abarashe amasasu yo mu mutwe nawe ahita yirasa arapfa.


John Rubet yaje yitwaje imbunda n’icyuma yinjira aho yakoreraga muri Orlando muri Florida ahita yica Robert Snyder, 69, Brenda Montanez-Crespo, 44, Kevin Clark, 53, Jeffrey Roberts, 57, n’undi muntu umwe utaramenyekana.

Uyu Robert yahoze mu gisirikare cy’Amerika yirukanywe ku kazi mu kwezi gushize nkuko Polisi yabitangaje.

Nkuko Polisi yakomeje ibitangaza ngo yicaga abo atoranije bigaragara ko yari yabipanze kuko hari umukozi umwe yabwiye ngo n’ave aho agende.

Polisi kandi ikaba yavuze ko nta rushushya rwo gutunga imbunda yari afite.
Robert yasezerewe mu ngabo z’Amerika mu mwaka 1999.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbonimpa.Pascal.Burundi.Rutana - 10/06/2017 saa 09:39

Nibazakoyijijekobamugiriye.Inamayokumwirukana.Mpanuye.Abakoresha..kobotera.Ivyatsi.Iyongendo.Guko.Nimana.Iravyanka.Noneyungutse.Iki?
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 9/06/2017 saa 12:57

ndagushyimye cyane cyane nabandi babyigireho babandi bihakugambanirana urumirikaremwiza
Kanda hano umusubize

Jean marie nduwimana burundi - 7/06/2017 saa 16:01

Niyumvira yuko uwo mugabo yakoze icaha nkico abo bagenzi we yishe wosanga bari bafitaniye amatati kandi kwirukanwa kukazi ntibvyatuma ugambanira bagenza we ataribo babitumye,murakoz.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 11:30

Ubushomeri Buraryana Ndugu Yangu Murabo Yishe Nibo Bari Nyirabayaza Wo Kwirukanwa Kwe Kandi Wenda Arengana Gusa Ujye Wishyira Mumwanya Wuwo Uhemukiye Kandi Witege Ko Uwo Uhemukiye Yakwihora Uyu Mugabo Yakoze Icyo Uwahemukiwe Wese Yagakoze
Kanda hano umusubize

Vuguziga - 9/06/2017 saa 11:39

Kabisa n'umugabo naramwemeye kuberako,ntiyishe abarahobose-ahubwo yatoranyije abobafitanye icyibazo gusa! Ntawebitabaho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X