Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ndamutse mpuye na Jason Derulo namusaba ko dukorana indirimbo- Bruce Melodie

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Ikinya” Bruce Melodie aratangaza ko ubwo azaba asubiye muri Kenya muri Coke Studio nubwo igihe atarakimenya ngo naramuka agize amahirwe yo kuganira na Jason Derulo dore ko azaba ariwe mutumirwa mukuru azamusaba ko bakorana indirimbo.

PNG - 306 kb
Bruce Melodie ari muri Coke Studio

Ni mu gihe Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi nyarwanda winjiye muri Coke Studio bwa mbere ndetse akabasha no kuhungukira inshuti nyinshi z’abahanzi bakomeye muri Afurika ku buryo bishobora kuba byamubyarira inyungu ku bijyanye n’akazi akora aratamgaza ko igihe azaba asubiyeyo azakora ibishoboka byose abashe kugira icyo aganira na Jason Derulo bazahurira ku rubyiniro.

Aganira na Imirasire Bruce Melodie yagize ati: “ icyo nzakora cya mbere si uguhura nawe ahubwo ngize amahirwe yo kubonana nawe nzaganira nawe ngire icyo mukuraho kubijyanye n’akazi dukora twembi birumvikana ahanini gukorana indirimbo nicyo cyaza ku mwanya wa mbere.”

Jason Derulo ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Talk dirty na Swalla kuri ubu ikunzwe cyane,yatoranyijwe nk’icyamamare kigiye kwishimana n’abandi bahanzi batoranyijwe bitabiriye gahunda ya Coke Studio barimo na Bruce Melodie.

Icyagendeweho atoranywa ngo ni uko muri iyi minsi akunzwe haba ku mugabane wa Amerika ndetse no muri Afurika bityo rero ubuyobozi bwa Coke Studio bukaba bwaramuhisemo hagendewe ku mubare munini w’abandi bahanzi bamwifuje.

Tubibutse ko uyu muhanzi kandi yaje mu Rwanda muri 2012 ubwo King James yegukanaga irushanwa rya PGGSS2 agataramira abanyarwanda.

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo “ikinya” aramutse akoranye indirimbo n’uyu muhanzi yaba yiyongera ku bandi bahanzi b’abanyamahanga yakoranye nabo barimo nka Fille, Radio na Djamal bose bo muri Uganda.

Reba indirimbo “Ikinya” ya Bruce Melodie

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

allen mugisha - 8/06/2017 saa 06:04

kbs nibyo melody komereza aho ubushuti na joson knd uzabikora ndakwizera(bonne chance`)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X