Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Akabari ka Calvados gakomeje kuba igicumbi cy’umuziki ku bahanzi n’aba DJs! Dore ibihateganyijwe muri iki Cyumweru

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza gahunda ya Leta yo gutanga serivise neza ku bagenerwabikorwa batandukanye,no gusubiza agaciro abahanzi,akabari kazwi nka Calvados gaherereye i Remera kashyizeho gahunda yo gushimisha abahagana bagezwaho imiziki bateguriwe n’aba Djs kabuhariwe ndetse n’abahanzi bakunda.


Ni muri ubwo buryo rero kuri uyu wa gatatu hari bube hari imiziki y’aba Djs iremereye kandi igezweho muri iyi minsi,kuwa kane abakunzi b’umuziki wa Live bakazataramirwa na Band isanzwe imenyerewe mu ndirimbo zo hambere.

Iyi Live Band ikaba irimo abahanzi bamamaye mu ndirimbo zo hambere barimo Kanyenzi waririmbye "Hotel Kiyovu" ndetse na Franco uzwi mu ndirimbo "Isoko ntikame"

Si iyo minsi gusa kuko nanone kuwa Gatanu aba Djs bazaba babucyereye bucyeye bwaho Band nayo ibasusurutse mu gihe ku Cyumweru taliki 11 Gicurasi 2017 bizaba ari ibicika aho umuhanzi Rafiki Coga style azaririmba kugeza abahasohokeye bananiwe.

Uretse umuziki ufatwa nk’igicumbi muri Calvados,haba hari n’icyo kunywa,icyo kurya giteguranye ubuhanga,serivisi utasanga ahandi, ndetse ku bakunzi b’umupira w’amaguru bashyizwe igorora kuko hari Televiziyo(Flat Screen) za rutura ku buryo iyo uwureba uba wagirango uri ku kibuga nyirizina.

Aka kabari ka Calvados gaherereye i Remera imbere y’amarembo manini ya Stade Amahoro ukigera kuri Sports View Hotel.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X