Monaco cosmetics

Wari uzi ko uko urushaho gukora cyane ugeze mu zabukuru ariko ubwonko burushaho gutakaza ireme ryabwo?

Ni kenshi usanga abantu bakuze iyo bakora mu kigo runaka cyaba icyigenga cyangwa icya Leta,bahora basaba ko bahabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu gihe bageze ku myaka runaka ibemerera kuba bagihabwa.Guhabwa icyo kiruhuko rero ni kimwe mu bituma ubwonko bwabo buruhuka igihe biyitayeho kuko iyo bakomeje gukora akenshi usanga basaza imburagihe kuko ubwonko buba bwaramaze kuyegayezwa.


Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ububiligi bugaragaza ko umukozi umwe mu bakozi babiri bageze muzabukuru, ubwonko bwe buba bukomeye nk’ibuye kuburyo bimutera umunaniro ukabije akagira ibitotsi bidashira.

Nkuko urubuga Belga rubitangaza ngo umukozi umwe mu bakozi babiri bo mu gihugu cy’ububiligi ugeze mugihe cyo guhabwa imperekeza, iyo akomeje gukora akazi ahura n’ingaruka zo gukomera mu bwonko kuburyo ahorana umunaniro ukabije bigatuma atabasha gukora akazi neza uko bikwiye ndetse iyo ndwara ikaba yamuhitana iyo adahawe imperekeza.

Ubwo bushakashatsi bwemezako umukozi umwe w’umubiligi mu bakozi babiri bageze muzabukuru, 56% ,ubwonko bwe buba bumaze gukomera nk’amabuye ntabashe kugira umwete wo gukora akazi ke kuko aba yarakoresheje ubwonko bwe igihe kirekire akaba akeneye ikiruhuko cya burundu.

Ubwo bushakashatsi bwemezako 60% y’abantu batabashije gukoresha ubwonko mu ishuli iyo bageze mu zabukuru usanga igice cy’ubwonko bwabo gikora neza,naho 77% y’abageze muzabukuru kandi barageze mu ishuli usanga ubwonko bwabo bugenda bukomera bikabatera ibibazo.

Abaganga bakomeza batanga inama bavuga ko abageze mu zabukuru bagomba kwaka ikiruhuko ku kigero cy’imyaka 65 maze bakihatira gukora imyitozo ngorora mubiri kugira ngo baruhuke mu bwonko ndetse bakajya ahantu hakunda kuba urusaku n’imirasire y’izuba.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntacyonkuyemo - 9/06/2017 saa 17:23

@Fred, Ugerageze nawe ube umushakashatsi mu bushakashatsi bw'abandi uraba ubaye umunyamakuru w'umwuga. Naho ubundi ntacyo wunguye abasomyi. "Ubwonko bukomeye" bisobanura iki?
Kanda hano umusubize

christian - 9/06/2017 saa 12:14

ok ibyo muvuze birashoboka ark muzaturebere kub'antu bakora akazi kavunanye ex: ikiyede' ubkarani n' ibindi muzaba mukoze,
Kanda hano umusubize

Question? - 7/06/2017 saa 13:12

Ngo bakajya ahantu hakunda kuba urusaku n'imirasire y'izuba?????? Umuntu ufite imyaka 65 asaza imburgihe ate?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X