Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umukinnyi wa Police FC yamaze kubona ikipe muri Hong Kong

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Police FC, rutahizamu Imurora Japhet bita ‘Drogba’ yamaze kubona ikipe ku mugabane wa Asia muri shampiyona ya Hong Kong, ndetse bitarenze iminsi irindwi uhereye ubu araba yamaze kurira rutemikirere yerekezayo.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Imurora yahamije ko yamaze kubona ikipe, ndetse ibaruwa imutumira arayifite, akaba ategereje ko bamuha Visa, ndetse iyo kipe ikamuha itike y’indege, ariko ngo ibyo ntibirenga iminsi irindwi bitabonetse.

Imurora yagize ati “Ubutumire ndabufite, igisigaye ni gahunda yo kugenda gusa, mbese ni Visa n’itike igomba guturuka muri iyo kipe ngiyemo.”
Imurora agiye gukinira ikipe yitwa Eastern Sports Club, iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Hong Kong n’amanota 49 mu mikino 20 bamaze gukina, ikaba ikurikira Kitchee iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51.

Uyu rutahizamu ukomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero agiye gukina muri Asia abifashijwemo n’umwongereza umushinzwe (Agent), bahujwe n’abandi bantu ariko bakaganira bifashishije imbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bagiranye amasezerano y’imikoranire.

Imurora yari umukinnyi wa Police FC, akaba yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe yagezemo avuye muri Musanze FC. Agiye mu ikipe ya Eastern SC, aho azabanza gukina amezi atandatu afite amasezerano ameze nk’igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano y’akazi.

Agiye muri Asia asangayo abandi bakinnyi nka Kipson Atuheire na Tibingana Charles bakina muri Cambodia, hakaba hari n’abandi bakinnyi barimo Haruna Niyonzima bashobora kuzamusangayo mu minsi iri imbere.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

razimu - 10/06/2017 saa 09:48

imurora japhet n'ubundi numuhanga sinzi impamvu adshamagarwa mu msvubi ariko ubwo agiye hanzi nizereko wenda azahamagarwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X