Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ruswa: Abayobozi batanu muri Gakenke mu maboko ya polisi

Kansiime James usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke hamwe n’abandi bayobozi bane mu karere baraye batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bya ruswa mu gutanga amasoko ndetse n’inyandiko mpimbano.

Abatawe muri yombi ni Kansiime James umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bayobozi bane bagizwe n’abenjeniyeri batatu b’akarere n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo.

JPEG - 118.6 kb
James Kansiime ubu ari mu maboko ya polisi

Aba bose batawe muri yombi n’inzego za polisi aho bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.

Aganira n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yemeje aya makuru avuga ko aba bayobozi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2017.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi muri Gakenke.
Bikekwa ko ayo masoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akurikiranywe hamwe n’abandi bakozi bane bakorana mu Karere bafatanyije guhimba izo nyandiko z’ayo masoko.”

Abo bareganwa barimo abenjeniyeri batatu n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo.

IP Gasasira yakomeje agira ati “Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu 2013 ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi.”

Muri Nyakanga 2015 nibwo iki Kigo Nderabuzima cyatangiye gukora; cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 320.

Abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza ku byo baregwa rigikomeje.

Mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UWERA - 11/06/2017 saa 10:28

what goes around comes around ubuse kansime nawe byamubaho ra?ubushize yafyndishije umugore we amuziza ubusa none nawe awugiyemo? ahahahahahahahahah
Kanda hano umusubize

ntahobari - 8/06/2017 saa 17:26

KOMISIYO ISHINZE IBIZA NAYO IZAZE YIGENZURIRE IREBE IBYO BAKOZE
Kanda hano umusubize

alisa - 8/06/2017 saa 08:52

Ntabwo byimvikana kubona bahimba inyandiko yewe bahuye ningorane kuko batazashobora gutora kandi bakaba bahuye nigihano tugiye gutara bakazabamo bakazakirangiza twongera kwitorera h.e ariko mubareke gato babanze bitorere h.e
Kanda hano umusubize

alisa - 8/06/2017 saa 08:52

Ntabwo byimvikana kubona bahimba inyandiko yewe bahuye ningorane kuko batazashobora gutora kandi bakaba bahuye nigihano tugiye gutara bakazabamo bakazakirangiza twongera kwitorera h.e ariko mubareke gato babanze bitorere h.e
Kanda hano umusubize

ywew - 8/06/2017 saa 08:29

aka karere kagakenke ko kabamo umwaku kubayobozi nukuberiki cyonimurwanire imyanyara tayali ababo hehe nokuzongera gusubira mukazi . uretseko kiriya kigo nderabuzima ntakuntu kitarigufunga abantubkabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X