Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore ibyamamare byapfuye bizize kumena ibanga rya Illuminati

Ubundi Illuminati biva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘Umurikiwe’ cyangwa Ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, hari tariki 1/5/1776.

Mu gihe imiryango ya bamwe mu byamamare ikomeje gushengurwa n’agahinda ko kubura ababo bakundaga ndetse ntibiyumvishe ukuri neza ku rupfu rwabo dore ko bamwe bagiye bapfa impfu zitunguranye nta burwayi abandi bagapfa barashwe bitunguranye.

Nkuko tubikesha urubuga rwa www.memebrity.com kugeza ubu ubushakashatsi bumaze gukorwa n’abahanga bakurikiranarira hafi iby’uyu muryango ukoresha imbaraga z’umwijima (Illuminati) wagaragaje ibyamamare 10 bifite amateka akomeye ku isi byazize kumena ibanga rya Illuminati cyangwa se kwanga kwinjira muri uyu muryango ahanini ukunze gukoresha abantu bazwi ndetse banafite ibikorwa bikundwa na benshi.

1. John F. Kennedy Jr.

John F.Kennedy Jr n’umuhungu w’imfura wa Perezida John Kennedy wabaye Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaza kwitaba Imana nyuma umuhungu we akaza gusohora raporo ivuga ko George Bush n’urwego rw’iperereza rwa CIA aribo bamuhitanye kubera kwanga kujya muri Illuminati nyuma y’igihe gito yitaba Imana muri 1999 azize impanuka y’indege.
Uku kandi kukaba ari ukuri kuko na se John Kennedy aribo bamwivuganye.

2. Tupac Shakur

Uyu n’umuraperi ufatwa ukomeye ku isi koko kugeza ubu usanga abenshi bamufata nk’ikitegererezo muri iyi njyana kubera uburyo yateje imbere cyane injyana ya HipHop ndetse agaharanira ko umwirabura yahabwa agaciro akareka gutotezwa.
Tupac wapfuye akiri muto ku myaka 25 y’amavuko urupfu rwe ntiruvugwaho kimwe. Yabanje kwinjira muri uyu muryango agurisha ubuzima bwe abona ubutunzi ndetse aramenyekana ku isi hose nyuma aza gutangira kumena amabanga amwe n’amwe ya Illuminati atangira kugendera ku bitekerezo bye mu gihe gito cyane yahise araswa n’abantu batazwi kugeza ubu.

3. Abraham Lincoln

Abraham Lincoln yari umucuruzi ukomeye ndetse yaje no kuba Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoranye na Illuminati igihe kinini nyuma yaje gutangira kugenda yamagana imbaraga zayo avuga ukuntu ikoresha abantu ndetse n’umutungo w’igihugu mu nyungu zayo asaba ko abantu bayitondera. Bidatinze yahise yicwa muri mata 1865.

4. Martin Luther King, Jr.

Martin Luther King, Jr wakunzwe cyane kubera guharanira uburenganzira bw’abirabura ndetse n’ubwisanzure mu madini, yaje gukundwa n’uyu muryango wa Illuminati dore ko uba wishakira abantu bakomeye kandi bakunzwe uza kumwigarurira nyuma ubwo yamennye ko Illuminati yakoresheje ingufu mu ntambara yo muri Vietinam ubwo yarwanaga na Amerika.
Icyo gihe akimara kubitangaza Illuminati yahise imwica muri Mata 1968.

5. John Lennon

John Lennon yari umuhanzi w’icyamamare w’umwongereza ndetse kuzamuka kwe no kwamamara yabikeshaga Illuminati ikosa yakoze n’uko yatangiye kugenda avuga ukuntu imbaraga yakoresheje kgira ngo abe uwe ari we Atari ize ahubwo ari iza Illuminati, mu gihe gito cyane atangiye kubyamamaza hirya no hino ku isi yahise yicwa bitunguranye.

6. Michael Jackson


Icyamamare mu njyana ya Pop Jackson wapfuye yatangiye kongera kwigaragaza muri muzika ye dore ko yari amaze igihe asa nk’ucecetse, ibitaramo yari yamaze kubitegura byinshi hirya no hino ku isi, byavuzwe ko yishwe n’indwara y’umutima ariko nkuko byari bizwi mbere ko yakoranaga na Illuminati, yari yatangiye kugenda amena amabanga yabo avuga ko ashaka gukora we ibyo yitekerereje ndetse anahamya ko atazongera gukorana nabo ntiyatize ku isi kuko yahise apfa urupfu rutunguranye rwavuzweho byinshi kugeza ubu bivugwa ko yazize kumena ibanga.

7. Whitney Houston


Urupfu rwa Whitney Houston nta wabura kuvuga ko yazize Illuminati kuko impano uyu mugore yari afite kuva yatangira umuziki kugeza ubu nta wundi muhanzi iragaragaraho cyane cyane ijwi rye ridasanzwe.

Bamwe bavuga ko impano ye iyo aza kuba Atari muri uyu muryango ntiba yaragaragaye, muri 2012 nibwo yapfuye abenshi batangira kuvuga ngo bamusanze emu bwogero yapfuye kubera gufata ikiyobyabwenge cya Cocaine ariko siko bimeze kuko amasezerano ye na Illuminati yari yarangiye asabwe gusinya andi arabyanga niko guhita apfa bitunguranye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fillette - 9/06/2017 saa 04:53

ariko njyewe munsobanurire neza ntabwo namenye neza amakuru yuwo muryango ngo ni illuminati ko numvise ufite insobanure nziza ngo ni umurikiwe cg urumuri ni uwumurikiwe nande?nnone se uwo muryango ubahe?mu kihe gihugu ?uyoborwa nande?ubashaka kuwujyamo banyura muzihe nzira ? uwushaka kujya muri uwo muryango agomba kuba yujuje kuba ari muntu ki?akamaro kawo ni akahe?ndisabira umunyamakuru wakoze iyi nkuru ko yabiva imuzi akadusobanurira bihagije cg nundi wese waba afite amakuru yadusobanurira murakoze
Kanda hano umusubize

Sombe jean bercy - 10/06/2017 saa 08:17

Wiriwe fillette,hari copie,ndende y'icyegeranyo mfite,sinz'uko nayikoherereza.Reba iryo zina kuri fcbk,ninkubona nzayikoherereza,nubwo nayo ari nk'agatonyanga mu nyaja.IMANA ikurinde
Kanda hano umusubize

Godfroid - 9/06/2017 saa 03:32

Mwaramutse Bruce MUSHUMBA Imibereho yo kuriyisi ni DANGER ndabwira wowe munyamakuru kabisa niba uzi neza ko bibaho ninzira byacamo uzambwire nanjye nibere umunyamuryango nabuze uko nawinjiramo.
Kanda hano umusubize

NIYOMUFASHA ELISSA - 16/09/2017 saa 16:50

WOWE USHAKA KUJYA MURI ILLUMINAT WUMVA IMBARAGA ZA SATANI HARI IGIHE NA KIMWE ZIZANDSHA IZIMANA ? GIRA UBWENGE NSHUTI
Kanda hano umusubize

Mukama Denis - 8/06/2017 saa 17:40

Aya Amakuru yaba arukuri,muduhe references .
Kanda hano umusubize

muhamed - 9/06/2017 saa 07:23

sha.ibyobinu.birashoboka.
Kanda hano umusubize

Mukama Denis - 8/06/2017 saa 17:39

Aya Amakuru yaba arukuri,muduhe references .
Kanda hano umusubize

nyirahabimana.serine - 8/06/2017 saa 17:09

imiryagoyabobahanzi.yabuze,ababo'bihangane.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 8/06/2017 saa 15:59

Bisaba gutelefona ukavugana na Shitani, kuri iyi Number ya Shitani ikurikira: 11111111789065550000022226789555432677789117766543299800000366655277689444426677111887766354788990000111554444444426653487990999376655244388890001166773388877625443887900011666. Mu byo bagusaba, harimo ko utazongera kuryama ku gitanda ahubwo ukazajya wisasira ivu ryo mu ziko, ndetse ko igihe cyose uzajya ukenera kugira icyo urya, uzajya ubanza gukuramo imyenda yose wambaye, kandi ukarira muri Toilette. Ibyo byose iyo ubyubahirije, baguha ubukire na Frws menshi n'ipusi itasimbuka.
Kanda hano umusubize

Godfroid - 9/06/2017 saa 16:42

Sha urambeshye iyi mibare umpaye irenga ijana wayandika muri phone bigashoboka? nonese ko uvuze ngo bakubuza kuryama kugitanda ukaryama mw'itazi ryo muziko biriya byamamare nibibihangange byamamaye k'Isi ugiye kuvugako barara mw'itazi? Oya wowe ntabyo uzi n'ugusebya umuryango.Nshaka umuntu ubisobanukiwe neza akansobanurira Etape par etape naho wowe uravuga ibyo utazi. TEL. yanjye ni 0783388701,0725385088
Kanda hano umusubize

tayali - 8/06/2017 saa 08:42

kuyinjiramo nigute se ngompite nkorana nayo kuko ahokurama cyane ndihinabi nabaho neza nkarama igihe gito mumbwire niba bibaho nicyo bisaba
Kanda hano umusubize

kaka - 8/06/2017 saa 11:25

Biragusaba gutanga amaraso y'umuryango wawe ndetse nawe ubwawe! Uri Tayari gukira igihe gito udafite umuryango wawe ngaho komeza ube Tayari.
Kanda hano umusubize

jado - 8/06/2017 saa 15:48

by Tayari umenyeko kuva igihe wafashe umwanya ukabitekerezaho, ubwo nyine wanjye tayari nk'uko izina ryawe ribivuga. Ibi byo ntibikinishwa sha !
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2017 saa 16:32

nimba uŕi inkumi çg umusore, icyo nokubwira cyocyo nta iluminate isumba Nyagasani Imana yakuremy. nukur niwizera ugasenga, ukakira christ yesu uzaguha ibyo ushak byose. yesu dusomye Luka 24:5. & Mariko 9:45,48-49.. niwaha yesu umwanya azaza akwerek ibyo uahak byose. thx
Kanda hano umusubize

uwidugaye elia - 11/09/2017 saa 10:39

jye sinzahemukira illuminati kuko nanga akokagabongo n'imana sitezekugakunda. nkunda illuminati.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2017 saa 16:33

nimba uŕi inkumi çg umusore, icyo nokubwira cyocyo nta iluminate isumba Nyagasani Imana yakuremy. nukur niwizera ugasenga, ukakira christ yesu uzaguha ibyo ushak byose. yesu dusomye Luka 24:5. & Mariko 9:45,48-49.. niwaha yesu umwanya azaza akwerek ibyo uahak byose. thx
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2017 saa 16:33

nimba uŕi inkumi çg umusore, icyo nokubwira cyocyo nta iluminate isumba Nyagasani Imana yakuremy. nukur niwizera ugasenga, ukakira christ yesu uzaguha ibyo ushak byose. yesu dusomye Luka 24:5. & Mariko 9:45,48-49.. niwaha yesu umwanya azaza akwerek ibyo uahak byose. thx
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2017 saa 16:33

nimba uŕi inkumi çg umusore, icyo nokubwira cyocyo nta iluminate isumba Nyagasani Imana yakuremy. nukur niwizera ugasenga, ukakira christ yesu uzaguha ibyo ushak byose. yesu dusomye Luka 24:5. & Mariko 9:45,48-49.. niwaha yesu umwanya azaza akwerek ibyo uahak byose. thx
Kanda hano umusubize

bb - 9/06/2017 saa 15:41

uvuze ukuri rwose muri Yesu tuboneramo byose iyo twamwizeye
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/06/2017 saa 16:33

nimba uŕi inkumi çg umusore, icyo nokubwira cyocyo nta iluminate isumba Nyagasani Imana yakuremy. nukur niwizera ugasenga, ukakira christ yesu uzaguha ibyo ushak byose. yesu dusomye Luka 24:5. & Mariko 9:45,48-49.. niwaha yesu umwanya azaza akwerek ibyo uahak byose. thx
Kanda hano umusubize

- 8/06/2017 saa 21:14

Yesu araza vuba, gukorera Sekibi ntibikakuneze!
Kanda hano umusubize

sam - 9/06/2017 saa 09:20

ça c'est la veritē
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X