Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishimwe Dieudonné yavuze ko Miss Iradukunda azitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi

Ishimwe Dieudonné umuyobozi wa kompanyi ishinzwe gutegura irushanwa rya miss Rwanda(Rwanda Insipiration Buck up) yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda ari mu bazitabira irushanwa ry’ubwuza ku isi.


Aganira n’itangazamakuru,Ishimwe yasobanuye ko ntagihindutse mu mpera z’umwaka wa 2017,Miss Iradukunda azaba yamaze kugera mu Bushinwa ahazabera iri rushanwa ku rwego rw’isi.

Ni muri urwo rwego uyu muyobozi avuga ko ubu Iradukunda yatangiye imyitozo ijyanye n’ibyo abitegura iri rushanwa basabwa,muri ibyo hakaba harimo imyitozo ngororamubiri ndetse no kumurika imideli.

Ati”Kugeza ubu Iradukunda yatangiye imyitozo itandukanye irimo kumurika imideli,koga bya kinyamwuga,muri macye ni bimwe mu byo agomba gukora buri munsi kugirango azahacane umucyo”.

Ibi kandi ngo ntibizamubuza no gukora izindi gahunda za buri munsi yakoraga zirimo n’inshingano yari yahize zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nyuma yo kubisezeranya Abanyarwanda ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda.

Ibyo byose bitangajwe nyuma y’uko kuri uyu kabiri tariki ya 6 kamena Miss Iradukunda Elsa yari yasuye ikigo cya Jordan Foundation kibarizwaho bamwe mu bana bafite ubumuga abasezeranya kubafasha no kubakorera ubuvugizi.

Akihagera abana barererwa muri iki kigo bamwakiranye urugwiro babanza kumuririmbira indirimbo ziri mu gifaransa no mu cyongereza ubona ko bishimiye kuba nyampinga w’u Rwanda yabasuye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X