Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Suwede: Umunyarwanda yahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse anatanga indishyi kubo yiciye ababo

Ubutabera mu gihugu cya Suwede bwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Claver Berinkindi ndetse anakatirwa igifungo cya burundu. Uretse gufungwa yanategetswe kwishyura indishyi z’akababaro zihita zihabwa imiryango 6 yiciye

Ibi byaha bya Jenoside Claver Berinkindi yahamijwe yabikoreye mu cyahoze ari komine Muyira, ubu ni mu ntara y’amajyepfo i Nyanza.

JPEG - 30.6 kb
Claver Berinkindi wakatiwe igifungo cya burundu

Mu 2002 yaje guhabwa ubuhungiro muri Suede, nyuma aza gufatwa araburanishwa muri icyo gihugu mu 2016 akatirwa igifungo cya burundu.

Abantu batandatu bo mu miryango ifite abayo baguye mu bitero byo kwica abatutsi Berinkindi yari ayoboye bahawe indishyi z’akababaro.

Colan Hjalmarsson umunyasuwede wunganiraga iyi miryango mu mategeko yavuze ko aya mafaranga bahawe ari ayasanzwe mu nzu Berinkindi yari atuyemo mu gihugu cya Suwede inkiko zo muri iki gihugu zikaba zarafashe umwanzuro wo kuyafatira agatangwamo impozamarira.

Abahawe aya mafaranga batangaje ko nubwo nta kiguzi cy’ababo bishwe ariko ngo bishimiye ko nibura uwabahemukiye yabiryojwe.

Rusagara Anaclet, umwe mu bahawe indishyi ati"Birashimishije kubera ko ubutabera bw’igihugu cyacu budukurikiranira abaduhemukiye. Icyo bampaye cyose kiranshimishije kandi ikirenzeho nuko abagize nabi bahanwe".

JPEG - 142.5 kb
Aba 6 bicaye imbere niyo miryango yabuze ababo yahawe indishyi

Yakomeje asaba n’ibindi bihugu ko byagera ikirenge mu cya Suwede mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside bakaba bakidegembya muri byo bihugu,
Visi Perezida wa mbere wa Ibuka Egide Nkuranga yavuze ko nubwo ari ubwa mbere abacitse ku icumu bahawe indishyi zivuye mu manza zo hanze , bishimishije ariko kandi ngo indishyi ya mbere si amafaranga ahubwo ni ubutabera.

Yagize ati"icya mbere dukurikirana ni ubutabera kuko indishyi ni ku mutima. Kumva ko abakoze icyaha bahanwe bakanemera ko bakoze icyo cyaha".

Yakomeje ibindi bihugu birimo nk’Ubufaransa ,Ububiligi n’ibindi bigicumbikiye abakoze jenoside ko bikwiye gukurikira urugero rwa Suwede abo bose basize bakoze jenoside mu Rwanda bagafatwa bakabiryozwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mayibobo - 10/06/2017 saa 20:01

Harya munterahamwe ntankotanyi zabagamo?
Kanda hano umusubize

ABABONANGENDA MBARIMO - 8/06/2017 saa 16:47

NIBYO RUSAGARA ARAVUGA IBYO AZI KKO NIBA ARI RUSAGARA NZI! YARI MU BUREAU BYARI IBYA COMMUNE MUYIRA AHAKORERAGA RUSATSI. AHUBWO ABARI MUKIGO IMBERE YA BUREAU BO BABA BARIHE? NIBA BARISHWE IMANA IBAKIRE MUBAYO! KKO ICYO GIHE ABICANYI NTACYO BATINYAGA , NANJYE BARI BAGIYE KUNYICA NGO KUKO NTARASHE MURI ICYO KIGO !UMWICANYI MUBI NUWARI UTUYE MUNZU YAMATEGURA HARUGURU YO KWA KAYIGI WARI UMAZE KWICA NKANIKA .NANJYE NARAMUROKOTSE YOGATSINDWA, MOTAR WATWARAGA RUSATSI ARABIZI NIBA WE AKIRIHO KKO NAWE BAMWITAGA INYENZI.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X