Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abari barakatiwe ibihano byo gukora TIG n’inkiko gacaca barenga ibihumbi 30 bari he?


Hakomeje kwibazwa aho abatigisite barenga ibihumbi 30 bakatiwe n’inkiko gacaca baherereye nyuma y’aho Minisiteri y’Ubutabera itangaje ko yababuze kandi batararangiza ibihano byabo.

Abantu barenga ibihumbi 30 ni bamwe mu bari barakatiwe n’inkiko gacaca gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro TIG ariko magingo aya ntibari gukora iyo mirimo kandi ntibazwi aho batorokeye nyuma yo kubura aho bagombaga gukorera iyo mirimo ngo bayirangize.

JPEG - 83 kb
Bamwe mu bakatiwe gukora TIG ngo batorotse aho bakorera

Evode Uwizeyimana Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, atangaza ko abantu bari barahawe ibihano by’imirimo nsimburagifungo n’inkiko gacaca bari hagati y’ibihumbi 84 na 106 ariko hakaba hari abamaze gutoroka batarangije igihano bari bahawe.

Yagize ati “Twabaruye abantu barenga bihumbi 30 birenga baburiwe irengero, batazwi ahantu bari kuko ni abantu bagiye bakatirwa rimwe na rimwe badahari. Hari abantu batazwi aho bari ariko barahawe TIG. Twasabye inzego zibishinzwe ko zikomeze kubakurikirana kugira ngo bagarurwe barangize ibihano byabo.”

Minisiteri y’Ubutabera kandi inavuga ko hakiri imanza zerekeranye n’imitungo zitararangira kugeza ubu, aho yasonbanuye ko ahanini byatewe n’uko hari abakatiwe kwishyura badafite ubushobozi bikaba aribyo byabidindije.

PNG - 528.8 kb
Evode Uwizeyimana umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera

Me Uwizeyimana yagarutse ku batorotse batarangije ibihano byabo ashimangira ko bahagurukiye kubashakisha bafatanyije n’inzego zinyuranye kugira ngo bafatwe babanze kurangiza ibihano bahawe.

Yagize ati “Hari abantu bakatiwe badafunze, twe rero nta biziriko twari tuziritse umuntu bituma atagenda. bagiye batarangije TIG ariko inzego zibishinzwe zirimo kugerageza gushakisha abo bantu cyane ko amadosiye yabo ahari.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rugamba - 8/06/2017 saa 19:18

ese koko abo bantu bagiye he??nonese kuki reta itahazi kndi baca kumipaka niba ntabari mugihugu?ariko ngo abenshi bibereye Mozambique kuko ngo nacyagihe Muzehe wacu ajyayo ngo bari bateguye imyigaragambyo ngo badashaka ko ahakandagira kuko ngo nigihugu cyabo bifatiye batarwanye.ubwo rero leta yakagombye kumvikana n.a. Mozambique bakaduha abo bantu bacumbikiye bashakishwa hagasigarayo abadafite ibyo babazwa.
Kanda hano umusubize

ayisha - 8/06/2017 saa 14:53

Abari bashinzwe kubakurikirana babibazwe kandi ni mwebwe minijust Mubahe amahoro icyo gihe cy'imihangayiko cyaratambutse Ni nkuko ibya kibeho na tingitingi twabyirengagije tugatera indi ntambwe
Kanda hano umusubize

Bwakabo - 8/06/2017 saa 14:25

Iyi nayo yagombye kuba imwe mubizavugwaho muraya matora agiye kuza.Nubwo bahamijwibyaha, bakomeza kubanatu ntabwo aribimonyo umuntahonyora uko ashatse niba igihugu cyariyemeje kugendera kumategeko kishyiriyeho.
Kanda hano umusubize

byumvuhore - 8/06/2017 saa 12:30

ubwose abo bantu koko babiriye he???cg leta ntishobora kureba imipaka baciyeho niba batakiri mu gihugu??gusa jye numva bavuga ko abantu benshi batorokeye muri Mozambique kndi birashoboka kuko ngo n.a. Muzehe wacu igihe yajyagayo bashatse gukora imyigaragambyo ngo ntibashaka ko ahagera ngo nahantu habo bifatiye batarwanye.ubwo rero leta yakagombye kumvikana n.a. Mozambique tukavanamo abo batorotse hagasigarayo abadashakishwa ninzego za leta.
Kanda hano umusubize

karera viany - 8/06/2017 saa 11:56

Ubwo bari:hanze"yigihugu kukobacyirimo baba"barafaahwe ariko"ubundi"byarindwaga Nande?
Kanda hano umusubize

gahindiro - 8/06/2017 saa 09:50

Igisubizo ni kimwe ubwo barapfuye cg bajyanywe muri Congo ku rugamba .Ubwo nukubaza ushinzwe imfungwa cg abashinzwe intambara.
Kanda hano umusubize

byumvuhore - 8/06/2017 saa 12:38

ubwo se koko abo bantu bagiye he??kuki se leta yo itareba imipaka abayicaho aho bajya niba bagenda ntibagaruke??gusa ngo abenshi bibera Mozambique kuko ngo n.a. Muzehe wacu ubwo yajyagayo ngo bashakaga gukora imyigaragambyo ngo ntibashaka ko ahagera kuko ngo nigihugu cyabo bifatiye batarwanye.ubwo rero leta zakumvikana tugakuramo abakenewe hagasigarayo abishakishiriza ubuzima.naho ubundi nabasigaye tuzababura peee.ngo Mozambique nibo gusa
Kanda hano umusubize

Bukambwe - 9/06/2017 saa 17:20

Babarashe kumanywa yihangu.
Kanda hano umusubize

MUTUNZI - 8/06/2017 saa 15:19

NTAMPANVU ZO KUBURIRWA IRENGERO BASHAKISHWE
Kanda hano umusubize

Rugamba - 8/06/2017 saa 19:22

babashakire Mozambique ngo niho buzuye Muzehe yanagiyeyo ngo bashaka gukora imyigaragambyo ngo ntahagere.leta rero zumvikane baduhe abo bantu hasigareyo abadafite ibyo babazwa.
Kanda hano umusubize

hacyimana - 11/06/2017 saa 02:03

byashobokako baba baranjyanyweyo kbs dorenatwe ziduhejeje ishyanga. uretsekobonubundi byosenimirimo ni mbanayo ifitiyigihugakamaro afazari.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X