Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore uko Coke Studio Africa 2017 Gahunda yayo iteye

Ikompanyi ya Coca-Cola nyuma yo guhurizahamwe Coke Studio na Coke Studio South Africa ibazaniye Coke Studio Africa 2017 itandukanye n’izayibanjirije.


Nkuko yatangiye yitabirwa n’ibihugu 11 ku nshuro ya mbere bikagenda bizamuka bikagera kuri 16, kuri iyi nshuro izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 30 byo muri Africa.
Kugeza ubu abahanzi bamaze kwitabira baturuka muri Africa Y’Epfo, Rwanda, Angola, Zimbabwe, Togo, Madagascar, Mauritius, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Mozambique, DRC, Ethiopia, Cameroon.

Ikiciro gishize cyari cyitabiriwe n’abahanzi baturutse muri Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Mozambique, DRC, Ethiopia, Cameroon, Cote d’ Ivoire, & Togo mu gihe Africa Y’Epfo yo yari igikora yonyine.

Coke Studio Africa intego yayo n’iguhuriza hamwe abahanzi baturutse hirya no hino muri Africa baba abagabo cyangwa abagore ngo bahurize hamwe impano zabo ndetse babashe no gukundisha muzika abakiri bato no kwiyegereza abafana hirya no hino muri Afrika dore ko abahanzi bose bagaragaza imwe mu mico yahoo bakomoka bakayisangiza bagenzi babo binyuze muri Muzika nkuko byatangaje Monali Shah Uhagarariye ibikorwa bya Coca Cola muri Africa.

Kuri iyi nshuro abahanzi bayitabiriye harimo Khaligraph Jones & Band Becca bo muri Kenya, Rayvanny, Izzo Bizness, Nandy bo muri Tanzania, Sami Dan from Ethiopia, Bebe Cool, Eddy Kenzo and Sheebah, Ykee Benda bo muri Uganda, Nasty C, Busiswa, Mashayabhuqe bo muri Africa y’Epfo, Youssoupha wa RDC, Runtown na Yemi Alade bo muri Nigeria.

Abandi biyongereyeho Dji Tafinha wa Angola, Laura Beg wa Mauritius, Jah Prayzah na Slapdee bo muri Central Africa Republic, Bisa Kdei na Worlasi bo muri Ghana, Betty G wo muri Ethiopia, Bruce Melodie wo mu Rwanda , Shellsy Baronet & Mr. Bow ba Mozambique, Denise wa Madagascar Ozane wa Togo, na Freeda wa Namibia.

Abazatunganya imiziki yaba bahanzi harimo Yuvir Pillay Nivedan a.k.a Sketchy Bongo wo muri South Africa, Kiff No beat wo muri Ivory Coast, na Nahreel waTanzania.

Coke Studio Africa 2017 biteganijwe ko ibyavuyemo bizamurikwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama mu majyepfo y’Africa no muri Africa yo hagati naho muri Nzeri ikazakomereza mu burasirazuba bw’Africa no mu burengerazuba.

Nkuko isanzwe ibigenza igatumira abahanzi bakomeye ku isi dore ko muri 2014 Coke Studio yari yatumiye Wyclef Jean muri 2015 batumira NE-YO muri 2016 Coke yatumiye Trey Songz ubu noneho muri 2017 Coke Studio ikaba yabazaniye icyamamare Jason Derulo.

JPEG - 22.6 kb
Jason Derulo utegerejwe muri Coke Studio


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X