Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

King James na Teta Diana nibo bazasusurutsa abazitabira ibirori bya Rwanda Day mu Bubiligi

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Rwanda Day izabera mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi itangire, abahanzi bazasusurutsa abayitabiriye bamaze kumenyekana aribo King James na Teta Diana.

Rwanda Day izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu by’iburayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy’u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Hamwe no kwishimira iterambere mu bukungu ndetse n’imibereho by’abanyarwanda, Rwanda Day inagendereye guhuriza hamwe abanyarwanda ngo bungurane ibitekerezo mu buryo bwo gushyigikira ibikorwa by’iterambere.





Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rubaho - 12/06/2017 saa 10:21

Ese Kingi wacu azarongora ryari ko twifitiye icyaka ?
Kanda hano umusubize

Alisa - 10/06/2017 saa 20:01

Nonese Mwatubwira Abazaherekeza King Jaems Na Teta Dayan Cg Bazijyana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X