Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kim Kardashian yongeye kwiyambika ibisa n’ubusa ari nako yirenza inzoga zikaze-AMAFOTO

Umunyamideli akaba n’umugore w’umuraperi ukomeye Kanye West, yongeye kwishyira ku Karubanda yambaye utwenda two kogana ari nako yiminura inzoga zihenzi zizwi nka Likeli(Liquar).


Nyamara n’ubwo yazinywaga yakomezaga avuga ko atajya akunda ibinyobwa bisembuye ariko uko abivuga ninako yirenzaga ibirahure by’inzoga akaniyongeza.

Aganira na Us magazine yavuze ko adakunda kunywa inzoga,ariko ngo abavandimwe be barazinywa bityo ngo iyo bamaze gusinda niwe ubasindagiza akabageza aho batuye.

Nyarabayazana y’uko kunywa bivugwa ko bitari bisanzwe kuri uyu mubyeye, ngo bwari uburyo bwo kwishimira imyaka 40 umugabo we Kanye West amaze kuri iyi isi.

Ibi byabaye mu minsi mike ishize ubwo yari mu gace gakunzwe cyane n’ibyamamare kazwi nka Bahamas,icyo gihe yahishuye ko ibyavugwaga ko bagiye gutandukana ko ari ibihuha.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rubaho - 12/06/2017 saa 10:19

Aya mafoto ndabona ntacyo atwaye.Kumuntu utaragenze byaba ikibazo.Ariko iyo urebye kuri za beach z abazungu usanga bose ari gutya bambaye...agahugu umuco akandi uwundi
Kanda hano umusubize

Alisa - 10/06/2017 saa 13:07

Ibintago Bimubereye Pe Umunt'umumamakoko Akiyambika Ubusa Kumusozi Gusa Ahubwo Isi Irashaje Kbx
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 07:40

UYO NTAMICO YIKIRU AFIS AZOZE IWACU YIBONERE IMICO IBEREYE ABANTU.
Kanda hano umusubize

aaah@.com - 10/06/2017 saa 17:48

Iwanyu hehe??mbe ngaho wibaza ko hari imico igahari??ja hanze niho ubone inyifato zabashikawe uko zimeze maze u
Kanda hano umusubize

Jeanbosco619@gmarl.com - 9/06/2017 saa 11:26

Yewe Abastar Sabantu Pe Birandenze
Kanda hano umusubize

Godfroid - 8/06/2017 saa 18:20

Isi irashaje nukuri, kwishimira se imyaka40 umugabo we amaze kuriyisi bivuga kwiyambika ubusa? Tugeze mubihe bibi Paulo yavuze.
Kanda hano umusubize

nziroreza - 8/06/2017 saa 17:50

harya nkiyi nkuru yigishi iki umwana wumunyarwanda!!!!!???
Kanda hano umusubize

nyirahabimana.serine - 8/06/2017 saa 17:19

nagodushimye.umwariwumukobwa.wishijekunkuranyambaga.yambaye'ubusa .aragayinse.
Kanda hano umusubize

John - 8/06/2017 saa 14:40

ariko muzajya mureba amadaimon arikurangiza imihamuro yayo ngumuntu yambaye ubusa bapfuye kera ntacyo bashigaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X