Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Munyakazi yateye ishoti icyaha cya Jenoside aregwa

Dr Leopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaraye abwiye ubucamanza ko budakwiye kumuhamagara ngo aburane ibyaha bya Jenoside kandi ko mu gihe Jenoside yakorwaga nta tegeko riyihana ryariho.

Ibi yabivugiye mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuv uga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho.

JPEG - 75.7 kb
Dr Munyakazi Leopold imbere mu rukiko

Dr Leopold Munyakazi uregwa Jenoside yasubije ko yisubiyeho ari buvuge. Ndetse avuga ko yumva atahanirwa Jenoside kuko ikorwa nta tegeko ryariho riyihana.

Ati “Mfite uburenganzira bwo kuvuga kuko n’amategeko abinyemerera, kandi singira umuco wo gutsimbarara, gusa ku byaha bitanu Ubushinjacyaha bundega ntabwo nzabyiregura. Niteguye kwiregura ku bindi byaha bitari ibyo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta bindi byaha burega Dr Munyakazi uyu munsi usibye ngo biriya bitanu birebana n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Munyakazi avuga ko Urukiko rukwiye gutumiza abo yita abatangamakuru ndetse n’abatangabuhamya bakazaza guhamya ko ibyo ashinjwa ko bidafite ishingiro.
Muri abo batangabuhamya harimo abakora mu nzego Nkuru z’ubushinjacyaha n’abahoze bahakora yifuza ko Urukiko rumutumiriza.

Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma urukiko rutumiza aba batangabuhamya kuko ngo uyu Munyakazi yanze kwiregura ku byaha aregwa, ndetse ko nta nyito y’abatangamakuru itegeko riteganya.

Dr Munyakazi ati “Noneho mwabatumiza nk’abaregwa bakaza mu Rukiko biregura.”
Urukiko rwahaye ijambo umwunganizi we Me Yatubabariye Jean Chrysostome nawe asobanura ko ntacyo yabona avuga kubera ko ngo uwo yunganira hari uburenganzira yimwe kandi bikaba byaragize ingaruka ku miburanire.

Akavuga ko izi nzitizi zitavuyeho ntacyo Urukiko rukwiye gutumiriza abatangabuhamya.

Dr Munyakazi yavuze kandi ko nta mpamvu yo kumuhanira icyaha cya Jenoside kuko ngo ubwo yakorwaga nta tegeko ryari rihari riyihana.

Iyi ni imwe mu ngingo zijya zitangwa n’ubucamanza bw’Ubufaransa bwanga kohereza abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri iki gihugu.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko kubera impurirane z’ibyaha bya Jenoside ndetse bunasaba Urukiko ko bwaha agaciro ibyaha Munyakazi aregwa.

Dr Munyakazi we yongeye gusaba Umucamanza ko yivana muri uru rubanza hakiri kare kubera ngo hari amasezerano afitanye na Guverinoma y’u Rwanda.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki ya 14 Nyakanga 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

A net businge - 10/06/2017 saa 09:57

Burundi yumwihariko ntihagije,kuko yavuze ijambo rikomerekeje benshi gusa abahutu nuko baremye ntakundi nabo ntabandi.kunda no kumagambo ntibahigwa.
Kanda hano umusubize

niwe - 10/06/2017 saa 13:40

ago uribeshye cyane ifitubujiji rwose uracyri kure mubitekerezo
Kanda hano umusubize

niwe - 10/06/2017 saa 13:40

ago uribeshye cyane ifitubujiji rwose uracyri kure mubitekerezo
Kanda hano umusubize

niwe - 10/06/2017 saa 13:40

ago uribeshye cyane ifitubujiji rwose uracyri kure mubitekerezo
Kanda hano umusubize

niwe - 10/06/2017 saa 13:41

ago uribeshye cyane ifitubujiji rwose uracyri kure mubitekerezo
Kanda hano umusubize

jet lee - 11/06/2017 saa 04:05

uyumunsi ndababonye ahomubogamiye ubuse nibyo businge mwishimiye amagambo avuga ingengabitekeezo irutiyiniyihe ntawavuga leta mutwrahejuru gbazabaruta mpaka muriburikimwe
Kanda hano umusubize

jet lee - 11/06/2017 saa 04:05

uyumunsi ndababonye ahomubogamiye ubuse nibyo businge mwishimiye amagambo avuga ingengabitekeezo irutiyiniyihe ntawavuga leta mutwrahejuru gbazabaruta mpaka muriburikimwe
Kanda hano umusubize

jet lee - 11/06/2017 saa 04:05

uyumunsi ndababonye ahomubogamiye ubuse nibyo businge mwishimiye amagambo avuga ingengabitekeezo irutiyiniyihe ntawavuga leta mutwrahejuru gbazabaruta mpaka muriburikimwe
Kanda hano umusubize

Mukamanzi - 9/06/2017 saa 13:35

Ndabwira Munezero ko ibyo Muneza yanditse hejuru aha si ubwa mbere mbyumva .Ibiganiro nkibi nabyumvise hano i Kigali kenshi mu masalons yabakomeye
Kanda hano umusubize

jsksks - 9/06/2017 saa 13:18

Niko Bwana Muneza? Urahakana se ko abantu barenga miliyoni bapfuye? None byagenze gute ngo abantu bangana batyo bapfire rimwe? Ni ukuvuga ko hari icyabishe. None Leta ireke uwishe yidegembye nk'aho ibyo yakoze byari byiza? Ngirango umuco wo kudahana niwo watumye abanyarwanda bica bagenzi babo bene kariya kageni, kuko babonaga ko bashyigikiwe na Leta. Banyarwanda bene wacu, niba dushaka kubaka igihugu cyiza mureke uwakoze icyaha agihanirwe, nta kundi twemere umuti tuwunywe. Ishyire mu mwanya w'abana ubu bakuze ari imfubyi bakabaho nabi kandi iyo baza kuba bari kumwe n'ababyeyi babo bari kubona igikwiriye cyose ngo bakure neza, bige neza bagatera imbere.Twubake urwanda ruzira genocide. Harakabaho Kagame Paul wahagaritse Genocide akabanisha abanyarwanda ntawe arobanuye, akegereza abaturage ubuyobozi, uturere twose n'ibyaro bigafashwa gutera imbere, amashanyarazi hose, imihanda myiza hose, amashuri kandi agatanga impamyabushobozi hose zemewe na Leta. Akomeze atuyobore tubeho mu mutekano bityo turusheho gutekereza no kugera ku majyambere ya buri muturarwanda.
Kanda hano umusubize

Mukamanzi - 9/06/2017 saa 12:44

Ndabwira Munezero ko ibyo Muneza yanditse hejuru aha si ubwa mbere mbyumva .Ibiganiro nkibi nabyumvise hano i Kigali kenshi mu masalons yabakomeye
Kanda hano umusubize

Muneza - 9/06/2017 saa 06:19

Uyu musaza ni umwarimu wa kaminuza.Arisaziye kandi yabayeho neza nta yindi projet ashigaje mu buzima bwe.Bene uyu muntu rero avuga icyo atekereza adatinya...Ni byo koko hari ibihugu byinshi uretse n ubufaransa ndetse n impuguke nyinshi ku isi bahora banenga imanza za genocide mu Rwanda nko kuba ngo umuntu utarize amategeko cyangwa warangije amashuri abanza yonyine cg nayo atarayarangije ....ukamuha ubuzima bw undi ngo amucire urubanza rwo gufungwa imyaka cg ubuzima bwe bwose....abandi nabo bakavugako inkiko zo mu Rwanda zidashobora kuburanisha genocide kuko nta muntu uhanishwa itegeko rishyizweho icyaha cyarangije gukorwa.Itegeko ntirishobora guhana icyaha cyakozwe ritarashyirwaho...ubwo leta zo mu gihe kizaza zifite uko zizabisobanura...
Kanda hano umusubize

munezero - 9/06/2017 saa 09:56

Wowe ndabona uri mu mazi abira nk'amashyuza. Ubwo uzicuza ibyo uvuga umunsi wawe wo kugucira urubanza nugera.
Kanda hano umusubize

Bukambwe - 9/06/2017 saa 17:18

Iwacu byose byaricanze iyo bavuze ngo ubambwa nta kundi.Ibaze igihugu kigufunga kigategekoa ko nindirimbo zawe zitongera gucurangwa mu gihugu.Kmer noirs kweli.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X