Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

The Ben yagize icyo avuga ku ndirimbo “Binkolela” yafatanije na Sheebah

The Ben ukomeje kugaragaza ingufu nyinshi muri muzika ndeste akaba arimo gukorana n’abahanzi bakomeye baba aba hano iwacu ndeste no hanze aratangaza ko indirimbo yakoranye na Sheebah wo muri Uganda yizeye ko izakundwa cyane muri Afurika kubera ubuhanga ikoranye.


Mu nkuru yacu yatambutse twari twababwiye ko aba bahanzi bombi bari muri Afrika y’Epfo aho bari gufata amashusho y’indirimbo “Binkolela” kuri ubu iki gikorwa kiri kugenda neza nkuko aba bahanzi bombi babyitangariza ndetse namwe mu mafoto azagaragara muri iyo ndirimbo bakaba basangije ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Umuhanzi The Ben uheruka gukorera ibitaramo mu Rwanda ubu hagiye gushira igihe kingana n’ icyumweru ari mu gihugu cy’ Afrika y’ Epfo aho yahahuriye n’ umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda umaze kubaka izina mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba Sheebah aho bari gufata amashusho y’ indirimbo baheruka gukorana ubwo bari muri Uganda.

Guhura na Sheebah byabaye ubwo The Ben yavaga mu Rwanda akajya gukorera igitaramo muri Uganda akagihuriramo na Sheebah byaje kuvugwa nyuma ko bakoranye indirimbo ariko The Ben yerekeza muri Amerika aho atuye badafashe amashusho yiyo ndirimbo.

Mu cyumweru duheruka gusoza nibwo umuhanzi The Ben yatangaje ko agarutse ku mugabane w’ Afurika ariko ataje mu Rwanda ku ivuko ahubwo ko aje mu gikorwa cyo gufata amashusho yiyo ndirimbo ye na Sheebah aho bari kuyafatira mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo.

Mu kugaragaza ko bishimiye iki gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo “Binkolela” Sheebah yagaragaje amwe mu mafoto ari kubyinana n’abanyinnyi be bazagaragara muri iyi ndirimbo abinyujije kuri Instagram ye anatangaza ko indirimbo mu minsi mike iri bube yageze hanze.

JPEG - 50 kb
Sheeba n’ababyinnyi be

The Ben nawe yabinyujije kuri Instagram ye, ubwo yahashyiraha ifoto arikumwe na Sheebah avuga ko bari gukora indirimbo nziza yizeye ko izakundwa ku mugabane w’ Afurika.

Aba bahanzi bombi bbagaragaza ubuhanga mu miririmbire yabo ndetse bakerekwa n’urukundo rwinshi n’abafana babo iyi ndirimbo niramuka igeze hanze ishobora kwakirwa neza kuko nkuko bigaragara bashyizemo imbaraga nyinshi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X