Monaco cosmetics

Burundi: Ntibyifashe neza hagati ya EU na leta iyobowe na Perezida Nkurunziza

Leta y’u Burundi imaze iminsi itangaza ko Umuryango w’ubumwe bw’ibulayi ( EU) waba waragize uruhare mu guteza akaduruvayo ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi igikorwa cyabaye ku itariki ya 13 Gicurasi 2015 kikaza kuburizwamo n’ingabo z’igihugu.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Phillipe Nzobonariba ndetse n’umuvugizi wa Perezida Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru Willy Nyamitwe bashinje EU kugira uruhare muri ibi bikorwa bya kudeta ndetse no gukomeza guteza umutekano muke mu gihugu.

JPEG - 45.3 kb
Philippe Nzobonariba umuvugizi wa leta y’u Burundi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wamaganye ibyatangajwe na Leta y’u Burundi ko wagize uruhare ndetse unatera inkunga ibikorwa bigamije guteza umutekano muke mu gihugu, ivuga ko ibyo byose ari ‘ibinyoma’.

Ku itariki ya 5 Kamena 2017, nibwo u Burundi bwashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa guverinoma, Philippe Nzobonariba, rivuga ko EU yateye inkunga abashakaga guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ibi u Burundi bubishingira ku nyandiko zerekana ko kuva mu 2014, uyu muryango wateye inkunga abakoze ibikorwa birimo no gushaka guhirika Perezida Pierre Nkurunziza, ndetse nyuma ubafasha kubona ubuhungiro mu Burayi kandi bashakishwa n’ubutabera.

Nk’uko RFI yabyanditse, ibivugwa n’u Burundi, EU yabiteye utwatsi igaragaza ko ibyiswe gutera inkunga abateza umutekano muke, ari gahunda yayo yo kugoboka abaharanira uburenganzira bwa muntu bari mu kaga.

Umwe mu bavugizi ba EU, Catherine Ray, yashimangiye ko politiki y’uyu muryango ishingiye ku guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kandi ibyo bakoze mu Burundi babikora no mu bindi bihugu bafitanye imikoranire.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ikibazo cy’imvururu ziri i Burundi gikemuke, ari uko badafunga amaso imbere y’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu yaba ibyabaye kera cyangwa ibiri kuba, kandi bakarinda abatunga agatoki aho bitagenda neza.

Amafaranga EU yatanze yakoreshejwe mu gufasha abaharanira uburenganzira bwa muntu gusohoka mu Burundi kuva mu 2014. Mu bayahawe harimo n’Umuryango wa Pacifique Nininahazwe, umwe mu berekanaga ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza.

Muri Mata 2015, Perezida Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza ngo ayobore u Burundi kuri manda ya gatatu we n’abamushyigikiye bita iya kabiri.
Kuva icyo gihe abatavuga rumwe na we bahise batangira kujya mu mihanda barigaragambya ndetse biviramo abatari bake guhungira mu bihugu bitandukanye bituranye na bwo birimo n’u Rwanda.

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, igaragaza ko Abarundi basaga 250,000 bahunze ndetse abandi bari hagati ya 800 na 900 barishwe barimo n’abayobozi bakomeye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKUNZIMANA Donatien - 11/06/2017 saa 04:35

ibibazo vy,uburundi vyabaye akayobera bahinga aho bigeze abarundi ubwacu ntabyo tugishoboye gucyemura mugihe tutabona ibintu kumwe aho tuvuga ko bimeze nabi abandi nabo ngo wanguha .igisigaye nuko akarere kovyitamwo nkuko CEDEAO yabikoze kuri Gambie
Kanda hano umusubize

Mugabe Robert - 10/06/2017 saa 10:07

Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara,uvuze ko nyir'urugo yapfuye ntabwo aba ariwe umwishe,wowe wiyise Muneza,ukuli kuraryana,ubu iterambere ryahinduye isi umudugudu kuki udashaka ko bavuga ibibera i Burundi,bizatinda bitebuke muzabibazwa,ariya maraso y'inzirakarengane azabagaruka,sinababwiye ko nabo ubwabo bazasubiranamo?none ntuzi ko barimo kumarana n'abo kwa Agatho Rwasa? Muraje murebe amaraso bamennye y'abantu ko atabakoraho,Imana izabikemura,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Bukambwe - 9/06/2017 saa 17:14

Nonese aha abarundi barabeshye? niba Louis Michel dépite wa EU ahura na wa mugore Barankitse bagakora conférence LLN ubwo ntabwo yarashyigikiye CNARED? muzumve ibyo yahavugiye.Abarundi ahubwo bari sage cyane.Ari mu Rwanda yahinduka persona non gratta.
Kanda hano umusubize

Muneza - 9/06/2017 saa 07:06

Ibibazo by Abarundi mubibarekere bazabyikemurira.Ni bakuru kandi bazi n ubwenge...bazi icyo bifuza.Ibindi ni ibivugwa n abagamije inyungu zabo mu kavuyo k i Burundi
Kanda hano umusubize

Muneza - 9/06/2017 saa 07:06

Ibibazo by Abarundi mubibarekere bazabyikemurira.Ni bakuru kandi bazi n ubwenge...bazi icyo bifuza.Ibindi ni ibivugwa n abagamije inyungu zabo mu kavuyo k i Burundi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X