Monaco cosmetics

FDLR yaba isize nkuru ki imusozi? Dore icyo bayivugaho

Umutwe w’abarwanyi wa FDLR utangaza ko urwana intambara yera ari nayo mpamvu ubwayo yivugira ko ishaka gucungura abantu. Nyamara ariko ku rundi ruhande amahanga arayishinja ibyaha by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no gusahura.

Mu bavuze kuri FDLR harimo Yakin Erturk mu mwaka wa 2007. Uyu mugabo w’inzobere muri ONU yasohoye inyandiko zivuga kuri FDLR, yemeza ko kuva mu mwaka wa 2000 zishe abaturage batagira ingano muri Congo, kugira abagore n’abakobwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina, gusahura, n’ibindi byaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

JPEG - 92.6 kb
Umurwanyi wa FDLR mu mashyamba ya Congo Kinshasa

Muri iyi nyandiko yashyize ahagaragara avuga ko FDLR mu gushaka kwikuraho icyo cyasha cy’ibyaha iregwa yo yiyita abarwanyi barwana intambara ntagatifu (la guerre Sainte).

Ikindi gitabo nanone kivuga kuri FDLR ni Ibyaha ishinjwa muri Congo ni “Tatort Kongo-Prozess” igitabo cyanditse mu rurimi rw’Ikidage, bisobanuye “Scène de crime au Congo” mu Gifaransa wagenekereza mu Kinyarwanda ni “ikinamico y’ubwicanyi muri Congo”, bateganya no kugihindura mu rurimi rw’Igifaransa.

Iki gitabo cyanditswe n’abahanga barimo Dominic Johnson, Simone Schlindwein na Bianca Schmolze nyuma cyaje kunonosorwa na Ch Links Verlag Berlin, mu mwaka wa 2016.

Iki gitabo kivuga kuri FDLR umutwe w’ingabo wahungiye muri Congo ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Amenshi mu makuru yanditswe muri iki gitabo yavanywe mu rukiko rw’I Stuttgart urukiko rwaburanishije Ignace Murwanashyaka, wari umuyobozi mukuru wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije.

Ikinyamakuru La Libre kivuga ko barwanyi ba FDLR, biyita “Abacunguzi”, ijambo rikomeye cyane mu bitabo bitagatifu, kigatangaza ko banakorana n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC).

Nk’uko byatangajwe na Murwanashyaka, ubwo izi nyeshyamba za FDLR zibyutse, imbere y’abayobozi bazo zisenga zigira ziti “Imana irinde abarwanyi inabereke inzira nziza mu kubarinda”.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko kugeza mu mwaka wa 2009, izi nyeshyamba zari ziyobowe na Ildephonse Nizeyimana, uzwi ku izina rya Sebisogo, akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku bw’ibyaha ashinjwa byo kuyobora ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, bwakorewe mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Ildephonse Nizeyimana, nawe ari ku rutonde rw’Abanyarwanda bashakishwa ku isi yose ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zaratanze miliyoni 5 zizahabwa uwo ari we wese wagira uwo abona.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa FDLR, ngo Bikiramariya ashobora kuba yarabonekeye impunzi bita iz’Abahutu ziri mu nkambi muri Congo, ndetse no mu barwanyi ba ALIR (Armée de libération du Rwanda), Interahamwe hamwe n’abahoze ari abasirikare ba Habyarimana bahunze bamaze gukora jenoside mu Rwanda mu 1994.

Ubu buhanuzi bwo kubonekerwa kwa FDLR ngo bwatangajwe na Gen Byiringiro, ubu uyoboye uyiyoboye, mu gitabo yise ko ari gitagatifu, imirongo imwe n’imwe yo muri icyo gitabo agenda ayishyira ukwayo abigisha ijambo ry’Imana mu ngabo no mu nkambi bakayifashisha.

Impunzi hamwe n’abo barwanyi, ngo bigishwa politiki hifashishijwe iturufu y’iyobokamana ari ho bahera babawira ko Bikilamaliya abari inyuma kandi abashyigikiye.

Iyo bigishwa hakoreshwa amagambo n’ubundi akoreshwa mu matorero yo mu Rwanda, bakoresha ikinyarwanda bagira bati “Halleluya”, bagasubiza bati “Amen”, “ Imana ihabwe icyubahiro. Hari isezerano ry’uko igihugu kiri mu biganza byacu”.

Mu ibaruwa Murwanashyaka yandikiwe mu mwaka wa 2009, n’umuyobozi ushinzwe iperereza muri FDLR, yagize ati: “Dufite ikizere kuko Imana idufiteho umugambi, Bikiramaliya utarasamanywe icyaha aradusabira buri munsi”.

Ubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zagaragazaga ibikorwa by’ubwicanyi n’ibindi bikorwa bya FDLR byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse ikanayishyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, mu gukomeza abarwanyi bayo, abayobozi babahumurije bagira bati “Yezu arakomeye kurusha Leta zunze ubumwe”.

Kuba FDLR isigaye yifashisha abahanuzi abayobozi bayo baba bashatse hirya no hino, mu gukomeza kurema agatima abarwanyi bayo byanashimangiwe na Lt. David Habyarimana, uherutse gutaha mu Rwanda.

Muri Mata uyu mwaka ubwo Lt. David Habyarimana yitandukanyaga na FDLR agataha mu Rwanda, aganira n’itangazamakuru mu Rwanda, yatangaje ko yari amaze imyaka 19 mu ishyamba rya Congo ari umurwanyi wa FDLR, yemeje amakuru ko abahanuzi baza bakabaha (FDLR) ikizere yise ikiraza amasinde ko bari hafi gutaha.

Ati: “Abahanuzi basenga baraza bakavuga ko FDLR igiye gutaha mu gihe gito igafata u Rwanda”, aha yakomeje ashimangira ko nta mbaraga FDLR ifite, ubu itabasha gufata n’umudugudu umwe wo mu Rwanda.

Imyaka imaze kuba 23 inyeshyamba za FDLR ziri ku butaka bwa Congo, bamwe mu bayibarizwamo bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuryango w’Abibumbye ushinja izi nyeshyamba za FDLR ibyaha ndengakamere birimo ubwicanyi, gukoresha abana mu gisirikare, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu,… ari byo aba banditsi bahereyeho bibaza icyo baba barahereyeho biyita “Abacunguzi” barwana intambara Ntagatifu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/10/2017 saa 09:25

Karabaye umwijimaubay e umucyo ntamata yaguyemo igishirira ntanamata yatokoweturinumurinzi ukomeyecyane nurukutarutajegajega babwirebitonde nimvura yicyendakanetwarayisimbutse intareyomumuryangowabanyarwandayaradutabaye,baze cg'babireke kuko intareyacuntahoyagiye iracyahari
Kanda hano umusubize

alias - 11/06/2017 saa 17:11

Amateka tuzayahabwa n'igihe cg igihe kizaduha amateka kuko ntabapfira gushira erega nabariya bahereye kera bataha ntawabizera
Kanda hano umusubize

gomezi jonh - 11/06/2017 saa 15:42

Abo bantu ndumva bafite imbaraga. Mubitondere igihe nikigera bazataha.Gusa turasabwa gushishoza tukavuga make, hari ubwo UWITEKA yabayarabishimiye akaba yarabagabije iki gihugu cyacu.Byose birashoboka ku MANA.
Kanda hano umusubize

kambali - 11/06/2017 saa 06:04

aRIKO SE UBUNDI DUKENEYE AMAKURU YIZI NGEGERA? MUJYE MUDUH ANDI MAKURU AYABA BAZATAHE CYANGWA BABIREK
Kanda hano umusubize

Bagabo - 10/06/2017 saa 12:09

Ngo FDLR yaba isize nkuruki imusozi ! Nari nziko mugiye kutubwira ko yarangiye none muri kutubwira amateka n'imikorere byabo ! Ese ubundi kuki bakivugwa ? Aba bantu nanjye ndabona ibyabo bidasobanutse uretse ko amateka ariyo azaduha igisubizo !
Kanda hano umusubize

Augustin - 11/06/2017 saa 09:03

Bareke urwanda ruzi icyo ruzakora .gusa bazibeshye badushotore.tubereke
Kanda hano umusubize

Bosco - 9/06/2017 saa 19:42

izimbwa zatwiciye ababyeyi ntimukazuvuge nibashaka bazaze tubabagire ibisiga
Kanda hano umusubize

- 9/06/2017 saa 19:19

Aliko hari ibyo ntajya nsobanukirwa.iyo bari muri congo bitwa abicanyi ruvumwa bagera mu rwanda bakakiranwa urugwiro.ntawe ndumva watahutse agakurikiranwa ibyo byaha bivugwa ko bakorera muriCongo cyangwa se ibyo bakoreye mu rwanda igihe basigaga baruhekuye.Munsobsnurire aho ukuri kuri.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 10/06/2017 saa 14:49

Wowe ushaka ibisobanuro by'ukuntu abantu bitwa abicanyi ruharwa bari mu congo nyamara utashye akakirizwa yombi; igisubizo ugishakire muri POLITICS cyangwa SIYASA.COM bitewe n'ururimi wumva neza!
Kanda hano umusubize

rwemera em - 14/06/2017 saa 15:25

kuva fdelr ivuye murwanda abantu kobakomeje gupfa, baricwaniki?
Kanda hano umusubize

Kayoka - 9/06/2017 saa 17:09

Niba Afande mukuru Kabarebe yaravuzeko Fdlr yayihinduye amateka mutarubaziki nyuma yimyaka irenze 15? Nyamara nabandi batubwiraga ko inyezi zifite imirizo ko bazitsinze burundu muri 1967.
Kanda hano umusubize

Safari - 9/06/2017 saa 16:11

FDLR irakomeye ahubwo niramuka ibonye umuterankunga urwanda rwahinduka intabire.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 13/06/2017 saa 17:40

Safari aravuga ukuri ariko ariko namubwira ko ikibazo atari umuterankunga kuko abanyarwanda barihagije ! Ikibazo cyari iriya genocide yabageretsweho ku kagambane na ba mpatsibihugu ! Ariko ubu ukuri kuriyo kumaze kujya hanze rindira gato urebe fdlr icyo ari cyo !
Kanda hano umusubize

hadui - 9/06/2017 saa 15:58

Ubu rero,igisigaye ni ugushaka,abafatanya na fdlr,agahinduka cg akahasiga ubuzima,ndabwira bernard wa patrice,jeaninne wa murasandonyi ucururiza benfica na zimpeto,muri mozambique,ko amazi atari yayandi,ubu ninjye nabo.
Kanda hano umusubize

J.DAMOUR - 9/06/2017 saa 14:53

EFUDERERI IRABE SHYA NGO IRASENGA NIBYAHA IKORA MUBIHORERE TWIYUBA KIRE URWANDA RWACU
Kanda hano umusubize

Vuguziga - 9/06/2017 saa 12:06

Nimubareke Ntawamenya ibyabo.niba Imana yarababwiye Bazaze.Kuko niba nabandi_twarabakiriye nabo tuzabakira.Maze abafite ibyaha,bahanwe.maze abere bature mugihugu cyabo. Esubundi ayomashyambaya Congo abamariyiki?.Ntawanga aheza,arahabura.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 9/06/2017 saa 11:52

Njye uzabasha kunsobanurira ibyaziriya nterahamwe azabinsonurire neza.Twagiye muri Congo tumara yo igihe gihagije kuki tutarangije ikibazo? Ingabo za Onu ziriyo kuki zitarangiza ikibazo, M23.Batubwira ko bataha buri munsi,kuki badashirayo ?ko mutubwira ko nta mbaraga bafite mwagiye mubihorera ntitozongere no kumva inkuru zabo.Iyo mu bavuga muba mubaha ingufu.
Kanda hano umusubize

Scène de crime au Congo - 9/06/2017 saa 10:42

“Scène de crime au Congo” aha bishatse kuvuga " ahantu hari kubera ibyaha muri Congo'' bitandukanye n “ikinamico y’ubwicanyi muri Congo”
Kanda hano umusubize

alpha - 9/06/2017 saa 10:30

Aba mubareke bazataha umwe umwe Kugeza bashize. Ishyamba ntiriboroheye
Kanda hano umusubize

alpha - 9/06/2017 saa 10:29

Aba mubareke bazataha umwe umwe Kugeza bashize. Ishyamba ntiriboroheye
Kanda hano umusubize

Mutemberezi Sophonie - 10/06/2017 saa 15:58

FDRL nibatahe mumahoro naho abahanuzi bibinyoma no ntacyo bazabagezaho kubabasize bamenye amaraso byonyineImana ntiyobashigikira ahubwo nibatahe basabe abanyarwanda imbabazi basize bahemukiye .President arabingingira gutaha mukanga ababashuka bibereye hanze mu Bubirigi France nabandi bameze neza MWe murahangayitse kandi ntacyo muzageraho mutahe ntamana isbadhigikiyeeeeeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X