Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese ibihembo bya hip hop cannival Pacson yahejeje mu mvugo byahereye he?

Mu myaka ishize hagiye humvikana imvugo y’ibihembo bya Hip hop Cannival byategurwaga n’umuhanzi w’umuraperi Pacson ariko uko iminsi y’icuma niko amaso yabari babitegereje yaheze mu kirere.


Ibi bihembo ahanini byatekerejwe ikigamijwe ari uguhemba abahanzi babaraperi nyuma yo guhora bakora ibitaramo buri mwaka bikagenda bizamuka mu ntera biza gutuma hatekerezwa itangwa ry’ibihembo aho gukomeza biba ibitaramo.

Mu gihe rero abenshi bari bakomeje guhora mu gihirahiro bibaza iby’ibihembo bihera mu mvugo gusa bikabatera urujijo,twaganiriye na nyiri ubwite Pacson atubwira ko yabyimuriye umwaka utaha nyuma yo gutenguhwa n’abaterankunka bamutereranye.
Yagize ati" Ni koko ibyo bihembo narabiteguye biracyahari mu mishinga mfite,icyatumye bidatangirwa ku gihe ni abaterankunga bari baranyemereye ku mfasha nyuma simenye irengero ryabo, gusa icyo nakwizeza abakunzi ba hip hop ni uko umwaka utaha bizatangwa"

Abajijwe icyo ashingiraho yemeza ko abo batera nkunga batazongera ku mutenguha ngo ni uko aribo bamwishakiye atariwe wabashatse,ahubwo ngo bashimye igitekerezo cye bituma bahiga ko kigomba kugerwaho kuko ntabwo yakwifasha ibintu byose.

Naho kubyerekeye hip hop muri rusange bivugwa ko ikomeje kugenda ikendera mu muziki nyarwanda,uyu musore yabyamaganiye kure avuga ko ari ibyo abanyamakuru bishyizemo naho ngo uruhare rwabo barukoresheje neza wasanga iyi njyana ikigezweho.

Ngoga Edson uzwi nka Pacson yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi yagiye ahurizamo abaraperi batandukanye , izi ndirimbo twavuga nka samehood,anti virus imvune z’abahanzi ndetse nindi yakoranye na Jay Polly yise ghetto.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jo - 10/06/2017 saa 06:29

Ariko yitwa ngoga edson ko yitwa Lwanga edson Ndabizi neza twaricaranaga mwishuli nindirimbo Ye yambere nijye wayimwandikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X