Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Abagore ba Mageragere bakaraba rimwe mu minsi itatu

Abaturage batuye igice kinini cy’umurenge wa Mageragere baravuga ko bafite ikibazo cy’amazi yabaye ingume bitewe n’izuba ryatangiye gucana cyane. Amake aboneka mu gishanga cya Nyarufunzo ahabarizwa iyi soko bavomaho nayo ngo aba ahenze cyane bigatuma bamwe bigomwa kwiyuhagira.

Bitewe n’izuba ryinshi, mu gihe cy’impeshyi umuntu akenera amazi menshi arimo ayo kunywa, gutekesha gukoresha isuku n’ibindi byinshi.

Mu kagali ka Nyarufunzo, umurenge wa Mageragere siko bimeze kuko abaturage b’aka kagali bahitamo gukora urugendo rurerure bajya ku isoko aho kuvoma amazi abahenze.

Iri soko rivomwaho n’abatuye umurenge wa Mageragere ryahoze rinavomwaho n’abatuye umurenge wa Nyamirambo gusa bisigaye bibagora kujya kuhavoma bitewe nuko basigaye bahatuye ari benshi bavuga ko no koga ari rimwe mu minsi itatu.

PNG - 555.6 kb
Ivomo rya Nyarufunzo niryo rikibonekaho amazi

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bavuga ko ikibazo cy’amazi ataboneka mu murenge wa Mageragere gituma hari ibikorwa bimwe na bimwe bisaba amazi bidakorwa.

Ngo kumesa bamesa imyenda mike nabwo bagerageza gukoresha amazi make. Kwiyuhagira ngo umugabo yiyuhagira byibura rimwe mu cyumweru mu gihe ngo abagore bo biyuhagira rimwe mu minsi itatu.

Nubwo aba baturage bavuga ko bakora urugendo rurerure, bishimangirwa n’umuyobozi w’ivomo ry’isoko ya Nyarufunzo uvuga ko mu gihe ntagikozwe abaturage bagakomeza kwiyongera muri aka kagali byazarangira n’amazi make bafite atakiboneka.

Imirasire.com yashatse kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ntibyashoboka kuko numero ye ya telefoni itaboneka ku murongo.

Nubwo abaturage bakomeje gutaka kubura amazi, u rwanda rwihaye intego yo kuba abanyarwanda bose bazaba bafite amazi ku kigero cya 100% mu 2020.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gaga - 10/06/2017 saa 10:40

nakigali c reka mube babandi bavugango cyumve icyonicyocyo ureke icyabanyamugi birirwa baronga we.
Kanda hano umusubize

kambali - 10/06/2017 saa 04:16

burya ngo amareshya mugeni siyo amutunga... abatayafite bangana iki ko mbona hasigaye imyaka 3gusa!!! tuzakomeza gutungwa n'igipindi peee..!!
Kanda hano umusubize

kambali - 10/06/2017 saa 04:15

burya ngo amareshya mugeni siyo amutunga... abatayafite bangana iki ko mbona hasigaye imyaka 3gusa!!! tuzakomeza gutungwa n'igipindi peee..!!
Kanda hano umusubize

gody - 9/06/2017 saa 23:44

Ubuse muzurira Rwanda Air mutakarabye? Nonese muzakandagira muri Convention Center mutakarabye ibirenge?
Kanda hano umusubize

- 9/06/2017 saa 17:30

NYARUFUNZO IRABABAJE
Kanda hano umusubize

byumba - 9/06/2017 saa 13:38

murabeshya amazi mu RWANDA hose arahari kuko twateye imbere. ntimukajye musebya rwanda
Kanda hano umusubize

Umunyeshuri - 9/06/2017 saa 11:57

Ngomuri 2020 abanyarwanda bazababafite amazi100% ndabitegereje ibyobyifuzo. Uwariraye Denis
Kanda hano umusubize

Umunyeshuri - 9/06/2017 saa 11:57

Ngomuri 2020 abanyarwanda bazababafite amazi100% ndabitegereje ibyobyifuzo. Uwariraye Denis
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X