Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS7: Nyuma ya Ngoma abahanzi berekeje i Rubavu

Nyuma y’ibitaramo bitatu by’irushanwa rya PGGSS7 bimaze kubera mu karere ka Huye, Gicumbi na Ngoma kuri uyu wa gatandatu taliki 10 Kamena 2017 biteganyijwe ko abahanzi bari muri iri rushanwa bazataramira mu karere ka Rubavu, nkuko bisanzwe ku isaha ya saa saba z’amanywa umuhanzi wa mbere akazaba ageze ku rubyiniro.

Nyuma y’igitaramo cyabere i Huye ku wa 20 Gicurasi 2017 n’igiherutse kubera i Gicumbi ku wa gatandatu ushize taliki 27 , ndetse na Ngoma tariki ya 03, kuri ubu hatahiwe Akarere ka Rubavu aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/06/2017 abahanzi bose uko ari 10 bari buririmbire abakunzi babo bashaka amanota yo guhatanira igihembo nyamukuru cyiri rushanwa riri kugenda rigana ku musozo.

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abahanzi batandukanye mu kiganiro n’itangazamakuru bashimangiye ko igitaramo bazakorera i Rubavu aricyo kizabereka aho bahagaze kuko buri wese yemeza ko ariho azakura amanota amuhesha igikombe.

Ni igitaramo cya kane cy’iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 7,aho aba bahanzi bacurangirwa n’ abana barangije umuziki ku ishuri rya muzika ryo ku nyundo ,nyuma yo guhigika band yari isanzwe icuranga mu bitaramo bikomeye birimo na East African Party.

JPEG - 43.6 kb
Aba banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo nibo bacurangira abahanzi

Tubibutse ko abahanzi 10 bahanganye muri iri rushanwa ari,Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Queen Cha.

Uko aba basore n’inkumi bazaba bahanganye ku rubyiniro haba harebwa uko buri muhanzi yitwara agahabwa amanota, hamwe n’ibyo imirasire.com ikaba izakibakurikiranira mu kagikurikirana uko kiri kuba(Live).

JPEG - 46.2 kb
Aba nibo baba batanga amanota

Guma Guma niryo rushanwa riyoboye ayandi mu Rwanda haba mu bihembo bitangwa ndetse no gukundwa iyo rigeze mugihe cyo kuba rivugisha abantu batari bacye bamwe bavuga uwo baha amahirwe haba ku bagendera ku marangamutima yabo ndetse nabasobanukiwe umuziki Nyarwanda muri rusange.

Nyuma ya Rubavu iri rushanwa rikaba rizahita ryerekera mu mugi wa Kigali kuwa 24/06/2017 ahazasorezwa iri rushanwa nyuma y’uko abahanzi bose bataramiye abakunzi babo bagahita banatangaza uwaryegukanye.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/06/2017 saa 17:33

NIBATEBUKE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X