Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Ibikekwa nk’umutobe byahitanye umuntu abandi bane bajyanwa mu bitaro


Umuntu umwe niwe umaze kwitaba Imana abandi bajyanwa mu bitaro bakaba bamerewe nabi cyane bazira kuba baranyoye ibyo bamwe bise umutobe abandi bakabyita ubushera.

nyuma yo kunywa ibyo bamwe bise umutobe abandi bakabyita umusururu. Ibi byaraye bibereye mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II .

JPEG - 152.1 kb
Nyakwigendera Kampire Gaudence asize abana bane

Bamwe mu baturage baganiriye mu kanya gashize na Imirasire.com bemeje ko Kampire Gaudence yamaze guhitanwa n’ibyo byo kunywa bihumanye.

Mu mpaka nyinshi bamwe mu baturage imbere y’umunyamakuru wa Imirasire.com bemeje ko ibyo banyoye ari umutobe abandi bakemeza ko ari umusururu abarikore bakunze kwita ubushera.

Nyakwigendera Gaudence Kampire witabye Imana azize ibyo binyobwa umurambo we wajyanywe kuri Polisi kugira ngo upimwe. Nyakwigendera akaba assize abana bane.

Uretse uyu witabye Imana hari abandi bane bari mu bitaro banyoye ibi binyobwa bakaba bamerewe nabi mu nda.

Avugana n’abanyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Stella Mbabazi yavuze ko bamenye ko hari abantu banyweye ibintu bikabagwa nabi ndetse umwe akahasiga ubuzima.

Yakomeje avuga ko iperereza kuri iki kintu cyabayeho ryatangiye. Gusa akaba yasaba abaturage kwigengesera mu bintu bafata.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munganyinka - 12/06/2017 saa 06:01

imana imwakire mubayo birababaje
Kanda hano umusubize

mahoro - 11/06/2017 saa 02:25

ubworelo murashaka kuvugako ibinyobwa abarokore banwa byica/ubushera) oya ntago aribyo njyewe navuste nwa ubushera ubu nujuje imyaka 29 ko ntarapfa! rwose ntimugasebanye kubwicyibazo cyiba cyavuste. nawe ufata ubushera ukabugerelanya nicyigajye /amarwa. nibindi ntazi urabeshye cyane biratandukanye urugero, icyigajye bashyiramo umusemburo kandi ucyinweye arasind a kaba yarwana ariko uwanweye ubushera ntazindi ngaruka zimuzaho kandi ubushera ntago busemburwa ahubwo ababishinzwe bakore iperereza kuko ububushera hariho uwabwanduje(uburozi) cyane mubo babusangiye naho babunweraga porisi ikore akazi kayo.naho ubushera ntago bwica hica icyo babushyizemo. nyakwigendera imana imwacyire kandi umuryangowe wihangane.
Kanda hano umusubize

rukundo - 10/06/2017 saa 20:37

Ngo inda nini yishe ukuze...munywe izo mushoboye bwana
Kanda hano umusubize

- 10/06/2017 saa 17:38

Kuki muvugako ari umutobe cyangwa ubushera mwavuzeko ari alucol
Kanda hano umusubize

twin yeah - 10/06/2017 saa 12:50

Bakwinywereye ibisembuye ko bitanduza!
Kanda hano umusubize

Nshuti Alexs - 11/06/2017 saa 01:30

umunsi iyo wageze uragenda ,niyo saha ye.
Kanda hano umusubize

Leonrd - 10/06/2017 saa 12:32

uwo mubyeyi Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

twin yeah - 10/06/2017 saa 12:26

Abanyarwanda bamaze gutakara mu gusobanura iby,iwabo kandi si byo! Abanyamakuru dufite ni ikibazo! umusururu, ikigage, ubushera, amarwa(iyo bisembuye) ni inzoga/ikinyobwa gikozwe mu masaka y,amamera. ushatse byose wabyita ikigage. Bihuriye he no kubyita umutobe wengwa mu bitoki!! Abanyamakuru bamenye gusobanura neza ibintu kuko itangazamakuru usibye n,amakuru, ririgisha. Abo banyarwandwa bandujwe n,iki muri ibi bibiri!!!
Kanda hano umusubize

huhu - 10/06/2017 saa 10:36

ubundi ibinyobwa abiyita abarokore banywa ibidatera ingaruka nibihe nibinyobwa biba bidasobanutse
Kanda hano umusubize

betty - 10/06/2017 saa 12:12

wibeshyra abarokore, inyota yesu yarayitumaze ntago tunywa imyanda ubushera
Kanda hano umusubize

vava - 11/06/2017 saa 13:53

Ahubwo bajye bavuga ngo inzoga yitwa ubushera kuko burya umusemburo wamasaka ni ivu!! Niryo rituma bisabagushishoza. IMANA Ifashe abitwa abarokore bakinywa ubushera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X