Monaco cosmetics

Urujijo : Ni nde washatse kwica Padiri Nahimana Thomas ?

Hakomeje kwibazwa uwari inyuma y’umugambi mubisha wo gushaka guhitana Padiri Nahimana Thomas nyuma y’aho nyiri ubwite yitangarije ko yaguye mu gatsiko k’abantu yita abicanyi mu gihugu cy’u Bubiligi, n’abo bari kumwe bakabasha kubivana mu nzara.

Ibyo gushaka kumwivuga Padiri Nahimana avuga ko byabereye kuri Avenu du port i Brussels mu Bubiligi, abo avuga ko bashakaga kumuhitana ko yanabasuhuje, gusa agashimangira ko yakijijwe n’uko habaye ahantu mu mujyi rwagati.

JPEG - 97.9 kb
Padiri Nahimana Thomas uvuga ko bashatse kumwivugana

Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Nshyika aho nari nabonye utuntu tw’udusore tureture, bari aho barimo kureba uko imodoka ziza, nanjye naparitse imodoka kuri nimero ya 57 kuri avenue du port”.

Arakomeza agira ati “Ntabwo nari njyenyine, twari batandatu, nabaciyeho ndanabasuhuza rwose, ni abasore barebare b’ibishongore ariko wabareba mu maso, iyo ndeba abantu nditegereza, wabareba mu maso ukabona ni ya maso arimo urwango, amaso arimo ubugome, amaso yagira nabi”.

Nahimana avuga ko ako gatsiko kari ak’abasore barenga 13, babategeye aho bari baparitse imodoka zabo, ubwo bavaga aho nabwo ako gatsiko ngo kakomeje kubakurikirana.

Ati “babuze uko badufata ariko wabonaga bafite ubugome, basatira imodoka, badusatira, nayikubise ikiboko ariko ubona barimo kudusatira bashaka kutugirira nabi, nuko hari mu mujyi nyine n’izindi modoka zirimo gutambuka iyo haba ahantu hiherereye byanga bikunze bagombaga kutugirira nabi”.

Akomeza avuga ko umupadiri [Padiri Athanase] bari kumwe, bakaza kumusiga inyuma, yarwanye n’abo basore biza kurangira bamwambuye apareye y’amafoto barayitwara.

Gusa nyuma yo kuburizamo uyu mugambi mubisha hakomeje kwibazwa uwari inyuma y’ibi bikorwa bibisha. Ese ni nde wamugambaniye?

Ese ko ariwe witangariza ko yashatse kwivuganwa n’abagizi ba nabi ntawundi wabibonye byaba aribyo cyangwa ni ugushaka gukomeza gushaka kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa gushaka kugaragaza ko afite abanzi bamugirira nabi.

Gusa ntawahakana ko nta bashobora kumwivugana afite kimwe n’uko ntawahamya ko yashatse kubeshya ko yashatse kwicwa.

Gusa igikomeje kuba urujijo ni uburyo umuntu uzwi ku rwego nk’uru ategerwa mu mujyi rwagati ariko bigatangazwa na nyiri ubwite gusa.

Nahimana Thomas ni Perezida wa Guverinoma bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu buhunzi bashinze ikaba inakorera mu buhunzi ndetse akanaba umuyobozi w’ishyaka Ishema.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Padiri Nahimana yageze i Nairobi muri Kenya, agana i Kigali, yaje guhagarikwa kubera kubura ibyangombwa by’inzira atari yujuje, n’abo bari kumwe baraye ku kibuga cy’indege nyuma basubira i Burayi.

Nahimana yatangazaga ko agiye mu Rwanda gukina politiki hamwe n’ishyaka abereye umuyobozi, ndetse no kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, amatora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Padiri Nahimana w’imyaka 46 akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013, ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera umuyobozi mukuru anashinga ikinyamakuru “le prophete” gitangaza inkuru zagiye zisesengurwa nk’izikubiyemo urwango, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside.

Padiri Nahimana Thomas yagiye ahakana avuga ko atigeze ava mu gipadiri nubwo bwose yinjiye muri politiki, aho yagize ati “na Papa umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi ni umunyapolitiki”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joe - 15/06/2017 saa 00:31

Jye ndabye mubitekerezo byose mbona ntamugambi wategurwa nkuko ahubwo yari guceceka kuko suko watega umuntu nkuwo
Kanda hano umusubize

M RUKUNDO - 14/06/2017 saa 13:12

Uvuze Neza
Kanda hano umusubize

Rukundo - 12/06/2017 saa 18:43

Ese kuki atitabaje polisi ngo ifate utwo dusore tureture ra? Wagabanyije ibinyoma Padiri wabishingutsemo.
Kanda hano umusubize

David - 12/06/2017 saa 16:36

Usomye ibyanditse muri iyi nkuru, niba uwayanditse afitiye ibimenyetso ibyo avuga, umwanzuro ni uyu: Uwo witwa Padiri Nahimana yaba avuga, atekereza bitarenze aho amazuru ye agarukira. Ibyo kandi ntaho byageza U Rwanda. Azashake ikindi akora nko kworora bya kijyambere, kwibumbira mu mashyirahamwe, kurengera ibidukikije. Niba nabyo abishoboye
Kanda hano umusubize

- 12/06/2017 saa 04:18

hhhhhhhhhhu haryango afite gouvernement yashinze hanze ?ariwe nabo bayikoranamo bose ni abaswa iyo leta yabo se iyobora uko? bande ninkorabusa ese umuntu wananiwe nokuyobora paroisse 1 yayobora igihugu?
Kanda hano umusubize

Eric - 12/06/2017 saa 03:47

iyo nkuru ubwo murumva ifatika? ahubwo huzuyemo urwango rubi cyane ngo ni udusore tureture????? nubugome bubatera kuvuga ibyo. bararushywa nubusa.
Kanda hano umusubize

Iryamukuru - 11/06/2017 saa 22:45

Ndabwira uwiyita celestin mitabu. Ubwo se wowe Niki umurusha discipline se, ubwenge se? Ngo ningirwa padiri? Ubwo se wowe uriki? Ngo numuswa wowe urumuhanga urabitweretse. Mbere yo kuvuga jya ubanza utekereze neza, kd wige kugira icyinyabupfura, umunyarwanda nyawe biramuranga.
Kanda hano umusubize

Kirimwabagabo - 13/06/2017 saa 12:54

Nahimana ntabwo aringirwa Padiri ahubwo ni Padiri wahenuye ikanzu! Harya ngo yaje Brussels icyo gihe cya Rwanda Day? Arabeshya ntiyarenze umutaru w'aho yegetse umusaya muri France.
Kanda hano umusubize

M RUKUNDO - 14/06/2017 saa 13:03

Usibye Gutera Urubwa Bamwicaga Bamushakaho Iki?
Kanda hano umusubize

- 11/06/2017 saa 20:15

Ariko koko usibye guteza urubwa abantu uyu wamwica umushaka iki? Apu yewe nuwarya imbwa yarya inzungu!!!!
Kanda hano umusubize

haha - 11/06/2017 saa 13:22

birashobokada ntimubihakane rwose
Kanda hano umusubize

haha - 11/06/2017 saa 13:22

birashobokada ntimubihakane rwose
Kanda hano umusubize

gahugu - 11/06/2017 saa 12:17

Nahimana ati naparitse kuri numéro 57 hanyuma mbona baza batwegera ndangije nyikubita ikiboko kandi hari mumugi hari n,izindi modoka !!!!!!ariko ntanubwo uzi kubeshya .gusa numvise unavuga ngo abanyarwanda bafite ubwoba ntabwo bafite ubwoba ahubwo barajijutse kuko ntawe wabwira ngo afate umuhoro ngo ajye kurwana na blindé nkuko ubivuga kandi numvise uko uvuga kuri za youtbe ibitekerezo byawe ntabwo ari ibyubaka ahubwo nibisenya gusa biragaragara ko utazi aho urwanda rugeze hindura ibitekerezo niho ushobora kuzaba président
Kanda hano umusubize

ibyogusa - 11/06/2017 saa 05:27

ubona iyo bamukuramo ubusutwa.
Kanda hano umusubize

Mayibobo - 10/06/2017 saa 19:47

Ibi nanjye nabihagazeho abobantu niba baba batumwe naleta barayisebya.Ese kuki leta itabamagana cyangwa ahubwo ukumvango nibaza impamvu batabikora? Mujye tujye tu...ntabwo ukuri gupfira gushira.
Kanda hano umusubize

Peace - 10/06/2017 saa 17:28

None se, nka Padiri alias Deserteur yumvaga yarageze mw,injury kuburyo a gonna kwirara. Yaretse komongana Akaka ishanga akaza Idaho? Pole Padiri wa fake.
Kanda hano umusubize

jambo - 10/06/2017 saa 16:53

Padiri we nawe se ko iyo umuntu akurebye mu maso abonamo urwango ruvanze n ubugome? Uretse ko wowe uri mugufi
Kanda hano umusubize

ZAKAYO ISSA - 10/06/2017 saa 12:35

Ni barekeraho kuko abanyarwanda bamaze kugwa hanze mu buryo butumvikana ni benshi cyane:Colonel Lizinde,Colonel Karegeye,Sergeant Emile Gafirita waguye muli Kenya yashakaga kujya gutanga ubuhamya muli France ku muntu wahanuye indege ya Habyarimana,Turatsinze wahoze ategeka BRD biciye muli Mozambique,minister Sendashonga biciye muli Kenya,Kayumba Nyamwasa bashatse kwica inshuro 3 zose,etc... Cyokora hali umuntu wiyemereye mu ruhame ko aliwe wicishije Colonel Karegeya.Ndizera ko umunsi umwe azabazwa imfu za politike zose zabaye ku banyarwanda guhera muli 1991 kugeza uyu munsi,ushyizemo na ba Gapyisi Emmanuel,minister Gatabazi,colonel Cyiza,etc...Ikibazo nuko nawe azapfa atabajijwe abantu yishe mu Rwanda no mu mahanga.
Kanda hano umusubize

zena - 11/06/2017 saa 02:56

Ayinya 😆😆😆😆 wamusangayo mbere Thomas wawe ariko nkamwe kuki mudahinduka mu mitima yanyu muzakomeza muhekenye amenyo ashirire munda ndabarahiye,gupfa se hari igihe abantu badapfa,ubwose abo uvuga baruta 1million?
Kanda hano umusubize

kambali - 11/06/2017 saa 06:14

mundebere nkuyu ariko ngo Ni zakayo nyankaragata Karegeya imigambi yarimo wibwira ko wowe yari kugusiga? yaramaze niba yarabyemeye uzamuhorere niba uri umugabo. Ariko kuki mwemera ko message nkiriya itambuka ? menya namwe ahari mudasobanutse . Ngo Lizinde harundi se wavuga nabo nyine bakubabaje. muraga puuuuuuu
Kanda hano umusubize

uwimana tera - 12/06/2017 saa 14:05

Ndasubiza wowe KAMBALI.Urabaza abanyamakuru ngo kuki bemera ko message ya ZAKAYO itambuka ?Ngaho vuga icyo yavuze kitali cyo? Muba mushaka ko duceceka ntituvuge ibyo muba mwakoze?Impamvu ushaka ko bitamenyekana,nuko muba mufite ubwoba bw'ingaruka bizagira ku bana banyu mu gihe kizaza,mwe mwarapfuye.All killers will die by God's sword.
Kanda hano umusubize

Flodouard - 12/06/2017 saa 04:08

barinda kugwa ishyanga, barahunga iki? nako Ngo barashaka ubutegetsi Kungu? bazbuhabwa nande? ninde ubakeneye? nibashake batahe nahubundi bazagwa ishyanga nka kigeli
Kanda hano umusubize

alias.a,k,a - 12/06/2017 saa 04:22

urabizi zakayo issa bibaye byiza kuko wowe umuzi byaba byiza utanze ubuhamya. kuko ndabona uzibyishi natwe ukadusangiza ho.
Kanda hano umusubize

ZENA - 12/06/2017 saa 13:59

Ngo byaba byiza ZAKAYO atanze ubuhamya?Uwishe Karegeye,yavuze mu ruhame ko ariwe wamwishe.Abagabo se bandi ushaka ni abiki??
Kanda hano umusubize

celestin mitabu - 10/06/2017 saa 12:08

Ingirwa padiri ibyavuga nikimwaro.bamuziza iko ntacyo aricyo,nimburamukora ikora ubusa ibeshya ishaka amaramuko nyuma yokubura epfo na ruguru.hpshi nagende uriya muswa.
Kanda hano umusubize

alias - 11/06/2017 saa 16:48

Padiri ntumuvuge nabi nyamara kuko uriya mugabo aratinyitse avugisha ukuri kandi mubigaragara akunda u Rwanda n'abanyarwanda ariko buriya wasobanura impamvu bamwangiye kuza mu gihugu avukamo ngo akore politiki? ushobora gusanga baramutinye kubera ko avugisha ukuri kumwe kudahishahisha.
Kanda hano umusubize

kassaa - 12/06/2017 saa 08:55

Ngo bamubujije gutaha aragataha muri nyabarongo. ukuri kuhe se avuga. ko yigize umufaransa kungufu. Natahe kuneza nave murayo manjwe
Kanda hano umusubize

David - 12/06/2017 saa 16:43

Ntawe ukubujije kumuyoboka. Ngo Padiri aratinyitse ? Ate se ko ari bwa bukoroni bwazanywe n,abamisiyoneri b,abafaransa bagashyigikirwa n,abakoloni b,ababiligi na Leta mputu zakuriye icyiswe Independance ? Discours za Nahimana ni izishyira ubwoko bwe imbere aho gushyira abanyarwanda imbere
Kanda hano umusubize

Iryamukuru - 11/06/2017 saa 22:38

Ko numva umutuka umurusha iki? Discipline se? Ngo umusaza? Turakubonye urumuhanga wowe ntugasekwe! Jya ugira discipline Kandi mbere yo kuvuga ubanze utekereze ntugahubuke.
Kanda hano umusubize

kanimba fabius - 10/06/2017 saa 12:01

sha mwisetsa abantu uwo mugabo ngo ni Thomas ashaka kugira Ngo bamuvuge akomeze agire izina yibonere status yubuhunzi.ndabarahiye ejo uzumva avugako bari abasirikare baherekeje nyakubahwa President kagame.mbega kuki byabaye aruko president Ari mu bubirigi ?padiri Thomas reka imitwe mugabo.
Kanda hano umusubize

jospin - 11/06/2017 saa 04:45

nikose kanimba we, ninde wakubwiye ko padri Thomas yambuwe status y'ubuhunzi!
Kanda hano umusubize

gahindiro - 10/06/2017 saa 10:54

Ibyo Nahimana avuga birashoboka cyane cyane ko no mu bantu baba hanze hari abiha akazi ko gukorera guverinoma yacu kandi nta wabatumye. Hari insoresore zigira za maneko kandi ntawazihaye ako kazi aribo usanga basebya guverinoma yacu hanze.
Kanda hano umusubize

kalisa - 11/06/2017 saa 12:13

Ibyavuga ibyo habe nagato kuko organisations ukuntu iteye ntiwari kumususagararira rwose kdi mubukuri kuba le7 juin nari Belgique kugeza uyumunsi mugitondo ,nibyabindi abahabzi bita kuzima arashaka uko harya HIT Ahahaha nikimwaro kubona umubare wababaei nyuma utageze 5% abana baje gushigikira président wurwanda bibatera isoni
Kanda hano umusubize

douglas mc arthur - 11/06/2017 saa 20:18

Ariko usibye guteza urubwa nkuyu wamwica umushakaho iki??? apu nuwarya imbwa yarya inzungy!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X