Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Guverineri Kazayire yikomye abayobozi bimana amakuru

Guverineri w’intara y’u Burasirazuba Judith Kazayire aratangaza ko atumva impamvu hari bamwe mu bayobozi badashaka guha amakuru itangazamakuru kandi Perezida Kagame yemera kubakira.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi mu Ntara y’iburasirazuba, Polisi n’abanyamakuru.

JPEG - 66.9 kb
Kazayire Judith Guverineri w’intara y’u Burasirazuba

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire avuga ko niba Perezida Paul Kagame afata igihe agahura n’abahagarariye ibitangazamakuru, nta mpamvu yagatumye abandi bayobozi nabo batagira uyu muco.

Guverineri Kazayire Judith, avuga ko abayobozi n’abanyamakuru bagombye kuba ari abantu buzuzanya kuko bose uwo bakorera ari umuturage.

Ibi Guverineri Judith yabivuze ubwo abahagarariye itangazamakuru, Polisi y’Igihugu n’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba baganiraga ku cyakorwa ngo izi nzego zikomeze gufatanya nta wikeka undi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko uko iminsi igenda ari nako bigaragara ko itangazamakuru n’izindi nzego barushaho gufatanya, gusa hagaragajwe ko hakiri ibibazo cyane cyane hagati y’abayobozi mu nzego z’ibanze nko ku turere, aho abanyamakuru n’aba bayobozi bataragirana umuco w’ubufatanye.

Hanagaragajwe bimwe mu bibazo mu Ntara y’Iburazirazuba, aho hakiri bamwe mu bayobozi bakurikirana abaturage batanze amakuru, hakaba kandi ngo hakiri bamwe mu bayobozi b’Uturere bataragira umuco wo kugaragariza abaturage ibyo bakora biciye mu itangazamakuru.

Guverineri w’iyi Ntara avuga ko kugeza ubu bitumvikana uburyo hakiri abayobozi bakibona abanyamakuru nk’ababangamiye, mu gihe n’Umukuru w’Igihugu ubwe afata igihe agahura nabo, kuko azi ingufu bafite mu iterambere ry’u Rwanda.

Kazayire Judith yagize ati “Mu bijyanye n’imikoranire n’itangazamakuru dukwiye gufata urugero kuri Perezida Kagame kuko na we agena umwanya nk’urwego azi ko rufitiye akamaro igihugu agahura nabo bakavugana kuri gahunda z’igihugu, nta mpamvu rero izindi nzego z’ubuyobozi natwe tutakabaye tugirana uwo mubano kugira ngo tumenye aho tuganisha Abanyarwanda twese dukorera.”

Ku bijyanye na bamwe mu bayobozi muri iyi Ntara bavugwaho kuba babuza abaturage gutanga amakuru, Judith avuga ko iki ari ikibazo agomba gukurikirana kandi kigashakirwa umuti.

Yunzemo ati “Niba koko hari abayobozi basubira inyuma bagakoresha inama babuza abaturage gutanga amakuru, byaba ari ikosa rikomeye, tugiye kubikurikirana abo bayobozi bagirwe inama, mu bwisanzure ubuyobozi bwatanze, yaba umunyamakuru cyangwa umuturage n’abandi bose bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byabo.”

Kuri bamwe mu bayobozi b’Uturere badatanga amakuru, Guverineri Judith avuga ko aba bayobozi bagikeneye kwihugura.

Yagize ati “Abayobozi b’Uturere badatanga amakuru nkana, ni amakuru twumvise gusa icyo navuga ni uko ba Meya tuzabiganiraho nabo twumve aho ikibazo kiri, twese nk’abayobozi dusabwe gutanga amakuru kandi tubisabwa n’amategeko.”

Uyu muyobozi avuga ko abayobozi badakwiye kumva ko kwandikwaho amakuru atari meza bibangamira, ko ahubwo ibi bibafasha kwikosora aho bagize intege nke.

Abahagarariye ibitangazamakuru nabo bakaba basabwa kugira ubunyamwuga mu kazi bakora, no gutanga amakuru ko afite icyo amarira umuturage.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

PUMA - 13/06/2017 saa 13:18

KUBIKOMA SE BIVUZE IKI KO IBYO BIHORAHO!? UBONYE MWABIRUKANYE N'ABANDI BAKABONA AKAZI. ABAKOZI BA LETA KO BITWARA UKO BASHATSE WAGIRANGO AKAZI BAKORA NI UMURAGE
Kanda hano umusubize

Muzunga - 10/06/2017 saa 16:40

Iyaba wari uzi ibyo Aforodisi yari agize abo muri Radio1! Jye yari any is he ngo ni jye wa bazanye! N'ubu aracyangendaho+
Kanda hano umusubize

Muzunga - 10/06/2017 saa 16:40

Iyaba wari uzi ibyo Aforodisi yari agize abo muri Radio1! Jye yari any is he ngo ni jye wa bazanye! N'ubu aracyangendaho+
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X