Monaco cosmetics

Bruxelles : Bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kubangamira Rwanda Day mu Bubiligi

Polisi y’igihugu cy’u Bubiligi imaze guta muri yombi abantu batandukanye baje mu bikorwa byo kubangamira Rwanda day iri kubera mu gihugu cy’u Bubiligi.

JPEG - 34.2 kb
Tour and Taxi ahavugwa ko hafatiwe aba bashatse kuburizwamo Rwanda Day

Bamwe mu batawe muri yombi bakaba bakurikiranyweho kuba bari mu mugambi wo gutera amabuye abaturage baje kwakira Perezida Kagame muri Rwanda Day kugira ngo baburizemo umugambi wo kumwakira.

Bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu cy’u Bubiligi baherereye mu mujyi wa Bruxelles bavuga ko kuva kuwa kane polisi y’u Bubiligi yatangiye guta muri yombi abantu batandukanye ibaziza ko bari mu mugambi wo gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’ububiligi .

Polisi y’u Bubiligi yanze kugira icyo ivuga kuri uyu mugambi ngo igaragaze abantu bagize uuhare muri ibi bikorwa bibi.

Amakuru dufite aturuka i Bruxelles mu Bubiligi avuga ko abari muri uyu mugambi wo gutera amabuye ari abarundi n’Abacongomani bose bakaba baramaze gutabwa muri yombi.

Abo barundi n’Abacongomani bafatiwe hafi y’ inyubako izwi nka Tour & Taxis mu mujyi wa Bruxelles. abafashwe bari baje kwigaragambya aho iyi nama irabera.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dady - 13/06/2017 saa 08:16

aba umwe agatukisha bose ntabwo bene wabo ari bo babatumye,muramenye mutishyiramo abaturanyi!
Kanda hano umusubize

Betty - 12/06/2017 saa 17:16

barishuka umusaza wacu azababanaho
Kanda hano umusubize

- 12/06/2017 saa 12:48

Abo n'abarundi bataye urufasoni, bataye umurongo, batoteje benewabo. Abarundi benshi, benshi, barazi aho igihugu c'u Rwanda cabakuye.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 12/06/2017 saa 10:17

ABANTU KUBANGAMIRA ABANDI MUKUGARAGAZA IMYUMVIRE YABO BIRAGAYITSE GUTERAMABUYE BYO NAMAFUTI MABI! MWANDITSE NGO TOUR &TAXI BATAWE MURI YOMBI KUBERA KUBANGAMIRA ABAJE MURI RWANDA DAY!? ARIKO RWND DAY NTAGO YABEREYE BRUXELLES YABEREYE. GANT!
Kanda hano umusubize

iganze - 12/06/2017 saa 06:42

Abo barundi murebe neza, ko hatarimo ba bandi bakoze jenoside mu rwanda 1994. Wrega ngo ntawe uhunga akamwirukamo! Intare ikirira umwana ikakurusha kurakara! Abarundi bo ngo bafite ikihe kibazo kandi?Abakongomani bo ni ko basanzwe
Kanda hano umusubize

Philbert RUGENERA - 11/06/2017 saa 16:35

Nshimiye POLICE YA brouxelle mukuburizamo uwo mugambi mubi
Kanda hano umusubize

haha - 11/06/2017 saa 13:14

icyonkundira ibihugu byohanze niki umuntu arishyira akizana ntabwoba
Kanda hano umusubize

FEZA KEZA - 11/06/2017 saa 13:13

ABO BARAHOBAGIYE
Kanda hano umusubize

karusho aimable - 11/06/2017 saa 02:50

Ntukabeshye Nta muntu n umwe police yiheze ifata . Abo uvuga bitwa bande ?
Kanda hano umusubize

ntibashima - 10/06/2017 saa 18:17

abo barundi bo baratuziza iki ko baje birukanka tukabaha ubuhungiro abandi bakanyura ikanombe birukira oyo muburayi ngo Nkurunziza arabishe arabamaze none bamaze guhaga batangiye kudutera amabuye,babivuze ukuri ngo utazi umurundi amurunda munzu. ngo ntashimwe bagira koko ndabibonye kandi ngo bibagirwa vuba. ubu iyo tubareka baba baramenye ubwenge.
Kanda hano umusubize

- 19/06/2017 saa 02:56

Ibyo uvuga nu kuri baba barahobagiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X