Monaco cosmetics

Rwanda day:Perezida kagame yatanze umuyoboro nyawo Abanyarwanda bakwiriye gucamo mu kwishakamo ibisubizo

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaragaza ishusho nyayo y’uburyo umunyarwanda aho abarizwa hose akwiye kwiha indangagaciro akishakira ibisubizo aho gutegereza akimihana kaza imvura ihise.

Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’u Burayi muri Rwanda Day yabereye mu mujyi wa Ghent kuri uyu wa 10 Kamena 2017; abasaba gufata iya mbere mu gutuma u Rwanda rudakenera inkunga z’amahanga.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abari bateraniye mu nyubako ya Flanders Expo, yavuze ko ibibi byinshi u Rwanda rwanyuzemo byatumye abanyarwanda bagira imbaraga zo kubaka igihugu.

Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda bamenye ko badakwiye kwicara bategereje ubakemurira ibibazo, ahubwo ko aho bari hose bakwiriye gukora bakiteza imbere ariko bakibuka no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Ubu rero turandika amateka mashya ashingiye ku gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo, ntabwo ariko bikwiye kumera n’ingaruka zabyo twarazibonye."

Yakomeje agira ati"Twakwishimira ko umunyarwanda aba aho ashaka hose hamubereye afite icyo akora, afite ikimuteza imbere, ntabwo bivamo ko yibagirwa igihugu cye, ahubwo iyo bibaye byiza, akora ahaha ajyana iwabo. Ababa hanze y’u Rwanda rero ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga, keretse uba hanze ukora nabi.”

Yongeyeho ati “Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya rukaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijukirwa no kwishakamo ibisubizo atanga urugero rw’uko hari igihe bamwe mu baterankunga b’igihugu bazanye amananiza, maze abagize urugaga rw’abikorera bakishakamo amafaranga arenze ayari akenewe.

Ati “Icyo bivuze ni uko umunyarwanda amaze gutera imbere mu kukijuka no guteza imbere ubuzima bwe. Byerekana kandi ko abanyarwanda biteguye kwishakamo ibibubaka batagombye iteka guhora basabiriza cyangwa bacunagurizwa gusabiriza.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarafashe umwanzuro wo kugabanya inkunga zageneraga amahanga, bitanga isomo ryiza ku Rwanda, kuko byibutsa ko narwo rugomba gushyira imbere imibereho y’abarutuye.

Yagaragaje ko ababazwa no kuba abimukira bahora barohama mu nyanja ya Mediterane bajya i Burayi, kandi nyamara umugabane wa Afurika wibitsemo ubukungu.

Ati “Uwashaka yavuga ko bariya bimukira bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye, ariko hari uburyo bwiza bwo kugira ngo bye gukomeza kuba gutyo. Ni ugukorana, abakize bagashora imari ahari ubukungu bwinshi ariko abantu bagikennye. Bashobora gukira abafite imari bayishoye muri Afurika. “

Rwanda Day y’uyu mwaka yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufarasa, u Buholandi, u Busuwisi n’u Burusiya.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Basabose - 15/06/2017 saa 07:33

Kuki president wacu ajya gutanga impanuro hanze niho haba abanyarwanda benshi? Ajya gutanga n'amasomo muri za Kaminuza zo hanze ariko nta kaminuza yo mu Rwanda yarajyamo gutanga isomo!!!Ubwo biterwa no gukunda abanyamahanga kurusha abenegihugu?
Kanda hano umusubize

Munyaneza isaïe - 12/06/2017 saa 06:54

Mana wee Muzehe Wacu nakomereze aho kuko aho aganisha igihugu cyacu niheza pe namwe murabibona ko yakoze ibishoboka ngo abanyarwanda dutere imbere Imana imube hafi gusa.
Kanda hano umusubize

CHRISTIANE - 11/06/2017 saa 10:26

Uku nugusamaza amakungu, Kagame arazi neza ko Mandat ye yaheze. yavuyeho se k' ubutegetsi hakaza uwundi.
Kanda hano umusubize

Kay Kenny - 12/06/2017 saa 14:26

oya aha urabeshye ndumva utari n'umunyarwanda uri umurundi menya ibya Nkurunziza wanyu ibya perezida wacu ubiturekere ibyo yatugejejeho ni byinshi kandi ujye wibuka ko iyo umuntu akoze neza utamyhemba kumwambura no kumwirukana ahubwo uramwongeza....kandi perezida wacu yishimiwe n'abanyarwanda benshi so nta mpamvu rero.....turamusabira ubwenge bwo gukomeza kuyobora neza kandi Imana yumve amasengesho yacu.....
Kanda hano umusubize

RWAKANA Esdras - 11/06/2017 saa 08:22

Impanuro KAGAME atanga ni nziza cyane.Hamwe n'ibikorwa amaze kugeza ku Rwanda. Ikibazo nuko mu myaka mike tuzamubura,kuko azasaza,agapfa.Umunsi umwami umwe wategekaga PERSIA,yitegereje abasirikare be ararira.Bamubajije ikintu kimuriza,arasubiza ati:ndarizwa nuko aba basore bali imbere yanjye,nta numwe uzaba ariho mu myaka 100. Ikindi kandi kibabaza,nuko muli Afrika hahora intambara.Bityo ibyo Kagame yatugejejeho,bishobora kuzasenywa n'abazamusimbura.
Kanda hano umusubize

Aline - 13/06/2017 saa 05:00

Kagame se naramuka avuyeho uzaza utuyobore ibyo byo uvuze ubusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X