Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Shyorongi:Mu gihe hatarashira ukwezi habaye impanuka yahitanye 14,indi yahitanye ubuzima bwa bane

Mu gihe hatarashira ukwezi mu mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Shyorongi habereye impanuka yahitanye 14 ubwo Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hillux igata umuhanda, kuri ubu muri ako gace hongeye kuba impanuka yahitanye bane abandi bagakomereka.

Impanuka y’imodoka yabereye mu murenge wa Kanyinya Akarere ka Nyarugenge yahitanye abantu bane, abandi 14 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena, ibera mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Nyamweru, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu bane, abandi 14 bagakomereka bikomeye.

Dusabe Jean Claude, umushoferi wari utwaye Minibusi Toyota Hiace ifite pulake RAC 914J ari na yo yakoze impanuka ivanye abagenzi i Gakenke berekeje i Kigali ngo yahise yiruka arahunga.

Iyi modoka ngo yageze ahabereye iyi mpanuka ita umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi irangirika ndetse abari bayirimo bane barapfa abandi 14 barakomereka bikomeye.

Kugeza ubu muri 14 bakomeretse, Umunani bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, Batanu bari ku bitaro bya gisirikare i Kanombe na ho undi umwe ari mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Abari muri iyi modoka babashije kuvuga uko byagenze, batangarije Poliso ko mbere y’uko iyi mpanuka iba imodoka yasaga n’iyacitse feri kuko yari ifite umuvuduko udasanzwe.

CIP Kabanda Emmanuel umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,aganira n’itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu haramenyekana icyateye iyi mpanuka.

Yagize ati ”Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, gusa hari abari muri iyo modoka bavuga ko babonye umushoferi asa n’uwabuze feri mbere y’uko impanuka iba.”

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabera Betty - 12/06/2017 saa 01:52

mukurikirane n'indi nkuru yaba ivuga ko habaye indi kuri iki cyumweru
Kanda hano umusubize

Inocent Twishime - 13/06/2017 saa 17:16

Reta Yahinduye Uwomuhanda Nguko Yahinduye Rubavu Nybkiriba
Kanda hano umusubize

Steven - 11/06/2017 saa 15:57

Akaga karagwira
Kanda hano umusubize

Dan - 11/06/2017 saa 15:37

Mbega ko bitoroshye! Imana ikomeze abasigaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X