Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: FPR yabonye uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika

Nk’uko amwe mu yandi mashyaka akorera mu Rwanda yagiye yemeza uzayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama,kuri ubu rero abanyamuryango ba FPR mu mujyi wa Kigali bamaze guhitamo Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira.


Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira ku rwego rw’igihugu, mu matora yo gushaka uzahagararira ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki 3 na 4 Kanama uyu mwaka.

Muri iyi mpera y’icyumweru nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali baratora ubahagararira ku rwego rw’igihugu mu gushaka uzahagararira ishyaka ryose mu matora.

Mu banyamuryango basaga 2000 bari baturutse mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, bose batoye ijana ku ijana Paul Kagame dore ko ari na we mukandida rukumbi wazamutse muri utwo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIGIRIMANA DEO - 12/06/2017 saa 09:14

KAGAME NAREKE NABANDI BANYEPOLITIKE BAZE.MVUGA NKURYA PATIRI
Kanda hano umusubize

BIGIRIMANA DEO - 12/06/2017 saa 09:12

KAGAME NAREKE N'ABANDI BANYEPORITIKE BAZE BIYAMAMAZE.AHOMVUGA NKA PATIRI THOMAS
Kanda hano umusubize

king dalla - 12/06/2017 saa 07:23

wowe wiyise Gahinda,ko numva ubaza ,wowe wumva undi watuyobora arinde?Tuzi amateka yo mubihugu bibamo amacakubiri,tuzi ningaruka zabyo kumpande zose,Abazungu bamaze kuza murwanda ,bigishije abahutu ko bakandamijwe kandi aribo babikoze bigisha abana babatutsi,1959 birukana Abatutsi,kuva icyo gihe cyose abahutu barayobora uko bumva,ariko abatutsi bapfa none President Kagame araje atanze umuti urambye none ngo hari abamwanga,Abahutu bumva ko bahohotewe nabatutsi mbere ya 1959 ubwo murumva twe bejo bundi aritwe twabizira,Batutsi namwe mwahemukiwe kenshi ariko igihe niki ngo dushake amahoro yejo nejobundi ba Sogokuru barababaye bihagije,kandi hose,Kagame mwimubonamo ishusho y'ubututsi mumubonemo ishusho yawaje kudukiza ,abo bashaka kuturangaza mubime amatwi
Kanda hano umusubize

BIGIRIMANA DEO - 12/06/2017 saa 09:03

MUBISANZWE IBYO VYABAHUTU NABATUTSI NTAHO BIZADUSHIKANA.GUSA KAGAME NIYOROHEREZE NABANDI BATAHE.NKA THOMAS FOR EXAMPL
Kanda hano umusubize

Gahinda - 11/06/2017 saa 14:48

NONESE IGIHE ABATURAGE BIGIHUGU BOSE BAJYAGA KUNTEKO ISHIGAMATEGEKO ABA KIGALI NTAGO BO BAGIYEYO ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X