Monaco cosmetics

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kudogera

Mu gihe mu minsi ishize muri RDC habaye inkubiri yo gucika gereza ku mfungwa zari zihafungiwe kuri ubu ibintu byongeye kudogera aho abarwanyi bitwaje intwaro bongeye gucikisha izindi mfungwa.

Abanyururu bagera kuri 17 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo batorotse uburoko mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa gatandatu abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro bya polisi no ku by’ubushinjacyaha bigateza umutekano mucye wanatumye abanyururu bagera kuri 17 mu mujyi wa Kinshasa batoroka bagacika.

Abaneshi muri aba bacitse ngo ni abari bakiri mu maboko ya polisi ya kiriya gihugu, bakaba baburiwe irengero mu gihe polisi yari ikiri kwirwanaho ihangana n’abo bant batamenyekanye bari bayigabyeho igitero.

Ku rubuga rwa Kongo, Politico ho havuga ko abateye ari abarwanyi bo mu mutwe wa Bunda dia Kongo, uyu mutwe ukaba bivuga ko ari uwa gikirisitu ariko ufite amatwara ya gipolitiki.

Leta ya kongo ivuga ko uyu mutwe ari na wo wagabye ibitero mu kwezi gushize ku magereza yo muri kiriya gihugu aho abanyururu basaga 5000 batorotse gereza.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gahinda - 11/06/2017 saa 14:45

Baburiwe irengero nkaba tije ubanzaribo babafunguje ??
Kanda hano umusubize

FEZA KEZA - 11/06/2017 saa 13:10

BARAVANGIWE
Kanda hano umusubize

NDEMEZO Alphonse - 11/06/2017 saa 11:12

Ibyo muli DRC ni akumiro.Umenya itazigera igira amahoro.Ngo abateye ni abarwanyi bo mu mutwe wa Bunda dia Kongo, uyu mutwe ukaba uvuga ko ari uwa gikirisitu ariko ufite amatwara ya gipolitiki.Birababaje kubona mu ntambara zose zo ku isi bitwaza imana.Ndibuka ko no mu ntambara yo mu Rwanda,hagati ya 1990-1994,abasirikare bajyaga ku rugamba bambaye AMASHAPULE,ndetse Padiri na Pastor bakabanza kubasengera,bakababwira ko imana izabarwanirira bagatsinda.Nyamara Bible ivuga ko Imana yanga abantu bose barwana.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abarwana bose imana izabica ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Abakristu nyakuri,YESU yasize abasabye gukundana,ndetse bagakunda n'abanzi babo (Matayo 5:44). Abantu barwana,baba bakorera SATANI,chef w'iyi si (Yohana 12:31).Nta mukristu nyakuri wivanga mu byisi,cyane cyane politics cyangwa intambara,kuko bituma iyi si imera nabi.Ikindi kandi,YESU yasize abibabujije (Yohana 15:18,19).Urugero,yasize ababwiye ko nibabona ingabo z'amahanga ziteye Yerusalemu,yabasabye guhunga,aho kurwana (Luka 21:20,21).Niko byaje kugenda.Igihe abasirikare b'Abaroma bateraga Yerusalemu muli 70,bayobowe na General witwaga TITUS,abakristu bahungiye ahantu hitwaga i PELLA,hakurya ya Jordan River,kuko YESU yasize abategetse kutarwana.Aba bo muli DRC barwana bitwaje imana,bamenye ko imana y'abantu barwana ari SATANI,chef w'iyi si (Yohana 12:31).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X