Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kwitaba Imana kwa Depite Nyandwi, Senateri Mucyo na Depite Mukayisenga nawe yitabye Imana

Hon Francoise Mukayisenga yaraye yitabye Imana aguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye. Gusa uburwayi yari arwaye ntiburatangazwa.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda itangaza ko yatangaje ko iyababajwe no kumenyesha ko Hon Depite Françoise Mukayisenga yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

JPEG - 26.2 kb
Nyakwigendera Hon Depite Mukayisenga Francoise

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rw’uyu mudepite wari ufite imyaka 48.
Mukayisenga yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka 2003 uhagarariye FPR-Inkotanyi aturutse mu Ntara y’Iburengerazuba.

Hon Mukayisenga yari yarize ibijyanye na ‘Management’ muri Central Africa Adventist University (UAAC) i Kigali.

Uyu yigeze kuba ushinzwe umutungo mu cyahoze ari Komine Rwerere ndetse yigeze kuba Vice mayor (2001-2003) mu cyahoze ari akarere ka Cyanzarwe. Kuva 2003 yabaye Umudepite mu Nteko ukomoka muri FPR-Inkotanyi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ukwakira umwaka ushize nabwo yabuze umwe mu bayigize, Hon Jean de Dieu Mucyo wari umwe mu bagize Sena.

Nyakwigendera Mucyo yaje nawe asanga Depite Nyandwi Desire nawe wari umaze igihe gito yitabye Imana azize uburwayi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Teacher - 13/06/2017 saa 07:41

Imana ikwakire mu bayo.Abana be:Grace,Gratien naMutoni mwihangane hari Yesu se w'imfubyi
Kanda hano umusubize

habimana celestin - 13/06/2017 saa 04:34

Imana imwkire mubayo
Kanda hano umusubize

honorable - 12/06/2017 saa 10:47

RIP honorable
Kanda hano umusubize

- 12/06/2017 saa 09:59

Imana imwakire mubayo kuko natwe niho tuzajya
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE NAAMAN - 12/06/2017 saa 09:13

RIP Honorable.Ndasaba abantu ko basoma inama nziza uwitwa MUGABE ISIDORE yanditse munsi hano.Tujye dushaka imana tugihumeka,aho kwibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

MUGABE ISIDORE - 12/06/2017 saa 07:46

RIP Hon Francoise Mukayisenga.You were so young to die at 48 years!!!.Twese niko bizagenda.Niyo mpamvu tugomba guhora twese twiteguye.YESU yadusabye gushaka cyane ubwami bw'imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33). Iyo tugihumeka,abenshi bibera mu byisi gusa,bakibuka urupfu iyo bagiye guhamba. Si byiza kuko imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye ibyo idusaba.Hanyuma twabikora,ikazatuzura ku munsi w'imperuka,ikaduhemba ubuzima bw'iteka (Yohana 6:44).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana utumva.Ahubwo uba ugiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba warashatse imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa nkuko abantu benshi babigenza,bibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc...,imana izakuzura ku Munsi w'Imperuka wegereje. Ariko niba wibera mu byisi gusa,uba utazazuka.Uba ugiye burundu.Uribaza uti nakorera imana gute?Wabanza ukiga Bible kugirango umenye icyo imana idusaba,ukajya mu materaniro,hanyuma nawe ukajya kubwiriza abantu kuko YESU niwo murimo yasabye abakristu nyakuri bose.Byisomere muli Yohana 14:12.Wivuga ngo ntiwabona umwanya kuko twe tubikora,natwe dufite akandi kazi gasanzwe gatuma tubaho.YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Imana yita abantu bibera mu byisi gusa,abanzi bayo (Yakobo 4:4).Biriya bavuga iyo umuntu yapfuye ngo aba yitabye imana,ntabwo aribyo.N'amasengesho bavugira umuntu wapfuye,ntacyo amaze,niba we atarashatse imana akiriho.
Kanda hano umusubize

H Cesar - 12/06/2017 saa 08:40

Rwose Ibyo Uvuga Nibyo Pe!! Ubuzima Bw'iteka Umuntu Abushaka Akiriho.Amasengesho Bavugira Umuntu Wapfuye Yo Umuntu Yayagereranya Nk'icyifuzo Baba Bifuriza Uwabo Bakundaga.
Kanda hano umusubize

Godfroid - 12/06/2017 saa 07:38

Twihanganishije umuryango wa hon. Mukayisenga Imana imuhe iruhuko ridashira.
Kanda hano umusubize

hakiza - 12/06/2017 saa 07:31

Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X