Monaco cosmetics

Umukuru w’urukiko na Mutsindashyaka Theoneste baravugwaho kuriganya abaturage

Theoneste Mutsindashyaka wabaye umuyobozi w’umujyi Wa Kigali nyuma akagirwa Guverineri w’intara y’u Burasirazuba, yarezwe imbere ya Perezida Kagame hamwe n’umukuru w’urukiko rukuru rutatangajwe kuba aba bombi barariganyije abaturage babiri batandukanye basaba ko barenganurwa bagasubizwa ibyabo.

Ibi aba barega aba bagabo bombi babivugiye muri Rwanda day yabereye mu Bubiligi mu mpera z’iki cyumweru ubwo Perezida Kagame yari yasuye abanyarwanda baba muri iki gihugu no ku mugabane w’I Bulayi.

JPEG - 59.4 kb
Theoneste Mutsindashyaka uvugwaho uburiganya

Ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda bari baturutse mu bihugu binyuranye by’u Burayi bitabiriye Rwanda Day 2017 mu Bubiligi, Perezida Kagame yagejejweho ibibazo byari birimo iby’amahugu bamwe bakorewe n’abantu batandukanye barimo n’abafite imyaka ikomeye muri leta.

Umwe mu banyarwanda baba mu Bubiligi witwa Umugiraneza Rose , yabwiye Perezida Kagame ko yagurishije inzu yasigiwe n’umugabo we na Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ariko akamuha amafaranga make ku yo bari bumvikanye andi akamubeshya ko yayishyuye imyenda uwo muryango wari ufite mu kigo cy’imari.

Ati “Umugabo wanjye yapfuye mbere gato ya Jenoside n’abana banjye barabica nsigarana n’akana gato ; bitewe n’uko numvaga mu Rwanda nahazinutswe, nahise nza ino ariko kubera ibibazo, nagurishije inzu nari narasigiwe n’umugabo wanjye kugira ngo mbone uko mbaho ; nayigurishije umuntu wari umutegetsi mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka Théoneste, nuko twemeranya amafaranga vuba vuba, ntabwo nari nzi uko ibintu bimeze, inzu yari mu mujyi yampaye amafaranga make, ku ijana yampaye nka 20.”

Yakomeje agira ati “Naraterefonaga akambwira ngo ‘mwari mufite imyenda mu kigo cy’imari, kubera inzu yawe ubu nirirwa nyishyura’ nanjye ngira ngo nibyo nyuma ariko nabajije umucungamutungo (comptable) arambwira ngo…[yahise ahagarikwa kuko ikibazo cye cyumvikanye].

Perezida Kagame yabwiye Umugiraneza ko n’iyo yari kuba afite iyo myenda Mutsindashyaka atari kumwishyurira atabanje kubimubwira. Yabajije uwo mubyeyi icyo yifuza ko bamufasha, avuga atazuyaje ko ashaka amafaranga yasigawemo, ibyo Kagame yahise amwizeza ko bigeye gukurikiranwa ndetse asaba Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wari aho kubikurikirana.

Ngaju Inshongore utuye mu Bubiligi nawe yabwiye Perezida Kagame ko yaguze ikibanza mu Mujyi wa Kigali ariko abantu bakaza kucyubakamo Hotel ndetse ntibyacira aho undi muntu yavuze ko ari perezida w’urukiko araza nawe yihaho metero 305, ku buryo ikibazo cye yakibajije no muri Rwanda Day zashize akayoborwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ariko nticyakemuka.

Yasobanuye ko umuyobozi wari ushinzwe ubutaka mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yitwaga Nkurunziza Emmanuel yemeje ko ubwo butaka bwatwawe ariko ko bo nta bushobozi bafite bwo kugikemura uretse kugana inkiko.

Nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kubwira uyu mubyeyi ko ikibazo cye agishinze Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni ngo agikurikirane, Inshongore yahise amubwira ko umuntu bafitanye ikibazo ari umuntu ukomeye ku buryo ariwe nibura wagira icyo akora mu kugikemura.

Ati “Nyakubahwa, nifuzaga ko gikemuka, ariko ni umuntu ukomeye ku buryo bitoroshye ari mwe mwenyine. Abo bubatse iwanjye ni Perezida ushinzwe urukiko.” Akimara kuvuga atyo Perezida Kagame yahise amubwira ko iby’abakomeye abimurekera.

Uretse ibibazo by’aba babyeyi, Umukuru w’igihugu yanagejejweho ibibazo bijyanye n’amasambu n’ikindi yabajijwe na Uwizeye Vanessa kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.

Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.

Mutsindashyaka Théoneste yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali nyuma aza kugirwa Guverineri w’intara y’u Burasirazuba aho yavuye ashyikirizwa inkiko akekwaho ibyaha bya ruswa. Ibi byaha yaje kubyemezwa n’urukiko ndetse aranakatirwa.

Nyuma yo gusaba imbabazi yaje kurekurwa kuri akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- - 13/06/2017 saa 07:39

Kuva Kagame yabimenye birahita birangira njye ndamwizera!
Kanda hano umusubize

Michel - 13/06/2017 saa 06:54

Icyo nzi ni kimwe: nubwo abo biyita abakomeye bakomeje gukomeza ubuhangange bwabo mu kunyereza no kwigwizaho ibitari ibyabo, uyu MUGABO wahamagawe n`Imana arabafata abashyire ahabakwiriye. Gusa, wa mugani ni benshi. Imfubyi n`abapfakazi bararira ayo kwarika ubugali bwahabaz Brigades ashatu z`abakomandos bavuye muri MUCAKA!!!
Kanda hano umusubize

gahindiro - 12/06/2017 saa 16:25

Abarengana muriki gihugu ni benshi president wacu ntazabarenganura bose kuko atabasha kubageraho uko bangana naho ubundi twarashize.
Kanda hano umusubize

Gilbert - 12/06/2017 saa 09:14

Yewe aka nakumiro umuntu agahamwa na Ruswa hanyuma barangiza bakamuha ishingano zikomeye nkizo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X